RURA
Kigali

Maître Gims yavuye ku izima, Angélique Kidjo avamo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:5/04/2025 13:58
0


Abari gutegura igitaramo ‘Solidarité Congo’ cy’umurirmbyi Maître Gims, bagaragaje ko bavuye ku izima bareka itariki yari guhurirana n’Umunsi Mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, bafata indi tariki nshya y’igihe bazataramira abakunzi babo.



Ni icyemezo bafashe bubahiriza ibyo basabwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris mu Bufaransa, ndetse n’ibyo bari basabwe n’ubuyobozi bwa Polisi mu rwego rwo kwirinda ko iki gitaramo kibaye tariki 7 Mata 2025 cyateza umutekano mucye mu Mujyi. 

Abategura iki gitaramo bari bagaragaje ko kizaba ku wa Mbere tariki 7 Mata 2025, ariko imiryango inyuranye y’Abanyarwanda cyane cyane iyo mu Bufaransa, yagaragaje ko iki gitaramo kidakwiye kuba, kuko cyari mu murongo wo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Imiryango inyuranye yandikiye ubuyobozi bw’Umujyi wa Paris, basaba ko igitaramo gishakirwa indi tariki, kandi niko byagenze. Nubwo bimeze gutya ariko, abateguye iki gitaramo cya Maître Gims bagerageje no kwandikira urukiko rw’Umujyi wa Paris, ariko biranga biba iby’ubusa.

Abari gutegura iki gitaramo, bagaragaje ko bavuye ku izima banzura ko iki gitaramo kizaba ku wa 22 Mata 2025 kikabera kuri Accor Arena yo mu Mujyi wa Paris.

Banakurikijeho gutangaza urutonde rw’abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo, ariko bigaragara ko Angélique Kidjo yavuyemo, kuko atagaragara ku rutonde. Ni mu gihe ku rutonde rwa mbere uyu muhanzi wo muri Benin yari ku rutonde.

Urutonde rwatangajwe rw'abahanzi bazaririmba ruruho: Maitre Gims, Dajdu, Fally Ipupa, Youssoupha, Gazo, Stefflon Don, Guy2bezbar, Ya Levis, Chily, Sooling, Reddy Amisi, Sidiki Diabete, Didi B Bisso na Bisso, Singuila, Genezio, Rsko, L2B, Uzi Jungeli, Theodora, Merveille;

Hari kandi: Lisandro Cuxi, Dj Kawest, Celine Banza, Gaz Mawete, Roseline Layo, Levelsantana, Davinhor, Jolagreen23, Kulturr, Ntaba2 London ndetse na Gloria Bash. Ni igitaramo kizayoborwa na Didi-Stone, Nordine Ganso, Skuluch Et Saber Desfarges n'abandi.

Ku wa 28 Werurwe 2025, ni bwo Icyemezo cy’Urukiko rw’Ubutegetsi rwa Paris cyafashwe ku kirego cyatanzwe n’ishyirahamwe Convergence pour l’émergence du Congo (CEC), cyasabaga ko hafatwa ingamba zo guhagarika icyemezo cy’Umujyi wa Paris cyo gusubika igitaramo cy’ubugiraneza cyari giteganyijwe ku wa 7 Mata 2025 muri Accor Arena.

1.Ishyirahamwe CEC ryasabaga urukiko:

• Guhagarika icyemezo cya Meya wa Paris cyo guhagarika igitaramo, cyari cyateguwe na Maître Gims n’abandi bahanzi mu rwego rwo gufasha abana bahuye n’intambara muri RDC.

• Guhesha ishyirahamwe indishyi za 1,500 euros, zivuye ku Mujyi wa Paris.

2. Impamvu zatanzwe zo gusubika igitaramo:

• Umujyi wa Paris ntiwafashe icyemezo cyo guhagarika igitaramo, ahubwo wamenyesheje ubuyobozi bw’igipolisi impamvu gishobora guteza umutekano muke kuko cyari giteganyijwe ku munsi umwe n’umunsi mpuzamahanga wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

• Ku wa 7 Werurwe 2025, hari itsinda ry’abanyarwanda ryasabye ko igitaramo cyasubikwa kuko cyari kuzaba ku munsi utangirizwaho  Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

3. Icyemezo cy’Urukiko:

• Urukiko rwanze ubusabe bw’ishyirahamwe CEC, rusanga nta cyemezo cyafashwe na Meya wa Paris, ahubwo ari ibaruwa yanditswe isaba ubuyobozi bw’igipolisi gusuzuma ikibazo cy’umutekano.

• Rwasanze nta cyemezo cya Leta cyafashwe cyo guhagarika igitaramo, bityo ubusabe bw’iryo shyirahamwe buba butemewe n’amategeko.

4. Ibyemezo byafashwe:

• Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’ishyirahamwe CEC.

• Nta ndishyi zemejwe ku Mujyi wa Paris.

Mu gusoza, iki cyemezo gisobanura ko igitaramo cyahagaritswe atari ku cyemezo cya Meya wa Paris, ahubwo ari impamvu zijyanye n’umutekano, bitewe n’uko cyari kuzahurirana n’umunsi wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

 Abari gutegura igitaramo cya Maître Gims bagaragaje ko kizaba tariki 22 Mata 2025 

Angélique Kidjo ntagaragara ku rutonde rw’abahanzi bazataramira mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa

  

Angeligue yari ku rutonde rw’abahanzi bari batangajwe mbere bari kuririmba tariki 7 Mata 2025

Urutonde rw’abahanzi bose batangajwe bazaririmba muri iki gitaramo ‘Solidarité Congo’ , tariki 22 Mata 2025






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND