RFL
Kigali

Etincelles FC yiziritse ku muhoro, Espoir FC ibura kirengera - ibyaranze umunsi wa 19 wa shampiyona

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:13/02/2023 15:37
0


Rayon Sports yakuyeho agahigo kabi yari ifite imbere ya APR FC, Etincelles FC yakomanze mu makipe ane ya mbere, bimwe mu byaranze umunsi wa 19 wa shampiyona.



Hasigaye imikino 11 gusa kugira ngo shampiyona umwaka w'imikino igere ku musozo, tubone ikipe yegukana shampiyona, ndetse n'amakipe abiri amanuka mu cyiciro cya kabiri.

Aho bigeze shampiyona irakomeye imbere n'inyuma, ubucucike mu makipe ashaka shampiyona bukomeje gutera ubwoba, ndetse mu makipe arwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri rwabuze gica.

Umunsi wa 19 wa shampiyona watangiye ku wa Gatanu tariki 10 Gashyantare hakinwa imikino 2 ubwo Gasogi United yanganyaga na Rutsiro FC, Kiyovu Sports itsinda Rwamagana City ibitego 2-1. Ku wa Gatandatu habaye imikino 4, harimo umukino Sunrise FC yatsinzwemo na Marine FC ibitego 2-1, Police FC itsinda Mukura igitego 1-0, As Kigali itsinda Gorilla FC igitego 1-0, Etincelles FC itsinda Espoir FC ibitego 2-0.

Ku Cyumweru habaye imikino ibiri, APR FC itsindwa na Rayon Sports igitego 1-0, Bugesera FC inganya na Musanze FC igitego kimwe kuri kimwe.

APR FC vs Rayon Sports umukino w'umunsi

Umukino wa Rayon Sports na APR FC niwo mukino wari uhagarariye umunsi wa 19, ukaba umukino wabereye mu karere ka Huye. Rayon Sports yari imaze imyaka 4 idatsinda APR FC yaje kubigeraho, ku gitego cya Ngendahimana Eric cyabonetse ku munota wa 34. Kanda hano usome inkuru irambuye

Mu mikino 8 yakinwe, habonetsemo ibitego 18, mu gice cya mbere habonetsemo ibitego 7, mu gice cya kabiri habonekamo ibitego 11.

APR FC, Gorilla FC, na Sunrise FC nizo kipe zo mu rugo zitabashije kubona amanota atatu. Etincelles FC na Police FC nizo kipe zatsinze ibitego 2 by'ikinyuranyo.

 Etincelles FC yanze kurekura

Byatangiye byitwa nk'urwenya, ariko ubu Etincelles FC irarushwa amanota 2 gusa na Kiyovu Sports, ikarushwa amanota 3 na Rayon Sports ya 4. Umukino Etincelles FC yatsinzemo Espoir FC wabaye umukino wa 9 idatsindwa, kuko iheruka gutsindwa tariki 20 Ugushyingo 2022.

Espoir FC yabuze kirengera  

Itara ry'umutuku ryatangiye kwaka hakurya y'ishyamba, nyuma y’aho Espoir FC isubiriye ku mwanya wa nyuma  ubwo yari imaze gutsindwa na Etincelles FC. Espoir FC iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 10 mu mikino 19. Ahantu bitereye ubwoba, Espoir FC gutsinda umukino bikomeje kuyigora, kandi Marine FC basiganiraga umwanya wa nyuma yo imaze gutsinda imikino 2 yikurikiranya, ndetse hari n'ikizere ko iyi kipe ishobora kuzakomerezaho.

Gasogi United yaranganyije umuyobozi wayo ajya mu basifuzi

Gasogi United imwe mu makipe atinyitse muri uyu mwaka w'imikino, kuko ni ikipe ya kabiri imaze gutsindwa imikino (3), ikurikira APR FC (2). Iyi kipe yaje guhura n’ibyo twakita kuburira igisubizo, kuko yatsindaga igitego ariko Rutsiro FC ikakishyura. Nyuma y'umukino Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuliza Charles yikomye umusifuzi Rulisa Patience, avuga ko ibyangombwa aherutse guhabwa yabisize amatotoro.

Urutonde rwa shampiyona

APR FC yagumye ku mwanya wa mbere n'amanota 37, Gasogi United ku mwanya wa kabiri n'amanota 36, Gasogi United iri ku mwanya wa 3 n'amanota 36, inganya na Rayon Sports, Kiyovu Sports ikaza ku mwanya wa 5 n'amanota 35.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND