Igitego cya Ngendahimana Eric gifashije Rayon Sports gutsinda APR FC, bwa mbere mu myaka 3 ishize.
Umukino
wa mbere ubereye i Huye uhuza Rayon Sports na APR FC, urangiriye mu gahinda
gakomeye ku bakinnyi ba APR FC, abatoza, abayobozi ndetse n'abafana b'iyi kipe.
Wari umukino witabiriwe ku buryo bwo hejuru kuko igice cya mbere cyagiye
kurangira imyanya yo kwicaramo yuzuye.
Uko umukino wagenze
Ku
isaha ya saa 15:02 nibwo umukino watangiye utangijwe na Bizimana Yannick
wari rutahizamu mukuru wa APR FC, gusa Rayon Sports umupira yahise iwifatira. Rayon
Sports yari yakoze impinduka mu kibuga aho igice cy'imbere cyose cyari kigizwe
n'abanyamahanga, guhera kuri Musa Esenu, Ojera Joackim, Luvumbu na Esombe
Leandre Onana. Rayon Sports yatangiye irusha APR FC kuko iminota 10 ya mbere
yari yihariye umupira.
APR
FC yari yambaye imyenda mishya irimo utubara tw'umweru n'umukara, aho mu gatuza
harimo imirongo imanutse. Ku munota wa 10 Mbirizi Eric yabonye ikarita
y'umuhondo ari nayo karita ya mbere muri uyu mukino, ku ikosa yari akoreye
Ruboneka Jean Bosco.
Kuva
ku munota wa 12' APR FC nayo yinjiye mu mukino, ariko amakipe yombi gushota mu
izamu bikomeza kuba ingume. Ku munota wa 14 Rayon Sports yabonye Kufura, ku
ikosa ryari rikorewe Byiringiro Lague wanateye kufura umupira ujya mu rukuta.
Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga
Ishimwe
Pierre
Omborenga
Fitina
Buregeya
Prince
Niyigena
Clement
Niyomugabo
Claude
Mugisha
Bonheur
Ruboneka
Jean Bosco
Manishimwe
Djabel
Niyibizi
Ramadhan
Byiringiro Lague
Bizimana Yannick
Ku munota
wa 19 Ganijuru Elie yakoze ikosa imbere y'izamu ubwo yacengaga agana mu izamu
rye, umupira Manishimwe Djaber arawumwaka, ahita awukata ugana mu izamu, usanga
Bizimana Yannick ariko gutereka mu izamu biranga. Ku munota wa 22 Rayon Sports
yahushije igitego cyari cyabazwe, ku mupira Luvumbu yahaye Musa Esenu areba
izamu ndetse yigira imbere, ariko ateye ishoti umupira uca ku ruhande.
Umukino
wakomeje gushyuha no gukomera, ku munota wa 26 Yannick Bizimana yarekuye ishoti
rikomeye ari mu kibuga hagati, Hakizimana Adolphe akozaho inzara, umupira ujya
muri koroneri.
Ku
munota wa 33 Rayon Sports yabonye igitego ku mupira w'umuterekano watewe na
Luvumbu usanga Ngendahimana Eric wateretseho akaguru, umupira Ishimwe Pierre
awukoraho ukubita igiti cy'izamu uruhukira mu izamu. Rayon Sports yakomeje
kurusha APR FC cyane cyane mu mipira y'imbere, kuko Onana na Luvumbu kubafata
byari byagoranye.
Abafana bari bakubise buzuye
Iminota
45 y'igice cya mbere yarangiye Rayon Sports igifite igitego kimwe ku busa,
Umusifuzi yongeraho iminota 2 nayo itagize icyo itanga, amakipe ajya kuruhuka
Rayon Sports iri hejuru.
Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu
kibuga
Hakizimana
Adolphe
Rwatubyaye
Abdul
Mitima
Isaac
Mucyo
Didier Junior
Ganijuru
Ishimwe Elie
Ngendahimana
Eric
Ojera
Joackiam
Mbirizi
Eric
Musa
Esenu
Luvumbu
Heritier Nzinga
Esomba
Leandre Willy Onana.
Mu
gice cya kabiri APR FC yakoze impinduka, Manishimwe Djabel ava mu kibuga
hinjira Ishimwe Fiston, naho Ishimwe Anicet asimbura Byiringiro Lague. Igice cya
kabiri cy'umukino cyatangiranye imbara ziri hasi. APR FC yishyuzwaga igitego
ntiyerekanye imbaraga zo kwishyura, ahubwo Rayon Sports yanyuzagamo ikagera
imbere y'izamu ryabo kenshi.
Ku
munota wa 55 Rayon Sports yabonye kufura ku ikosa ryari rikorewe Onana,
umupira uterwa na Luvumbu ariko Ishimwe Pierre awukuramo. Ku munota wa 60 Ngendahimana Eric yabonye ikarita y'umuhondo, ku ikosa yari akoreye Ishimwe
Fiston. APR FC yakoze izindi mpinduka, Nshuti Innocent asimbura Bizimana
Yannick, Mugunga Yves asimbura Niyibizi Ramadhan.
Umukino
wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati, ariko abakinnyi ba Rayon Sports bakomeza
kurangwa no kuryama hasi. Ku munota wa 75 Rayon Sports yakoze impinduka,
Haringingo akuramo abakinnyi batatu aribo; Onana Luvumbu Nzinga na Mbirizi
Eric, hinjira Ndekwe Felix, Iraguha Hadji na Kanamugire Roger.
Ku
munota wa 80 APR FC yongeye ikora impinduka, Ishimwe Fiston wari wagiye mu
kibuga mu gice cya kabiri yasimbuwe na Mugisha Gilbert, kubera ikabutura yari
yagiyeho amaraso kandi nta yindi yari ihari.
Rayon
Sports yakomeje kugenzura umukino yakoze impinduka ku munota wa 85, Musa Esenu
wari wagize imvune ava mu kibuga hinjira Rudasingwa Prince. Iminota y’umukino
yarangiye ari igitego kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa APR FC, umusifuzi
yongeraho iminota 5 nabwo rubura gica, Rayon Sports yegukana amanota atatu.
OLivier Karekezi afashe ku rutugu Juvenal baganira ku mukino
TANGA IGITECYEREZO