Kigali

As Kigali yatsinzwe na Police FC ikomeza urugendo rupepera igikombe - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:4/02/2023 19:26
0


Police FC yatsinze As Kigali ibitego 2-1, ikanda intoki zari kuzafata igikombe.



Mu mukino wabere mu karere ka Bugesera kuri sitade ya Bugesera usize As Kigali ahabi kuko imibare itangiye kwicurika nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1. 

As Kigali niyo yabanje igitego ku munota wa 28 gitsinzwe na Hussein Shabani Tchabalala ndetse igice cya mbere kirangira ari igitego kimwe ku busa.

Mu gice cya kabiri, Police FC yaje mu kibuga yariye karungu, ndetse ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe.

Ibitego bya Police FC byatsinzwe na Kalisa Rachid witsinze igitego ku munota wa 61, mu gihe umukino wenda kurangira ku munota wa 85 Danny Usengimana yaciye intege As Kigali ayitsinda igitego cya kabiri abanyamujyi bajya mu mwijima.

Iminota y'umukino yarangiye ari ibitego 2-1, As Kigali itsindwa umukino wa kabiri wikurikiranya biyivana mu makipe ahatanira igikombe bucece. 

Abakinnyi 11 Police FC yabanje mu kibugaAbakinnyi 11 As Kigali yabanje mu kibuga

Abasimbura As Kigali yakoresheje Abasimbura Police FC yakoresheje


Savio Nshuti akomeje kugaragaza urwego rwo hejuru
As Kigali ubu iri  ku mwanya wa Gatatu n'amanota 33, gusa ishobora kuzatakaza uyu mwanya mu gihe Rayon Sports cyangwa Kiyovu Sports hagira ikipe itsindaMashami Vincent yongeye gutsinda As Kigali


As Kigali bikomeje kuyicanga

Carlos umutoza mukuru w'Amavubi yarebye uyu mukinoAbafana ba As Kigali bari babukereyeUmutoza wungirije w'Amavubi nawe yari yabukereye







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND