Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mwiza Zawadi yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Warakoze’.
Ibaye indirimbo ya kane, uyu muhanzikazi ashyize hanze
mu gihe cy’Umwaka umwe afashwa mu muziki n’inzu ifasha abahanzi mu bya muzika
ya Sunday Entertainment.
Zawadi yabwiye InyaRwanda ko iyi ndirimbo ikubiyemo amagambo
yo gushimira Imana. Akavuga ko ari indirimbo yakwifashishwa na buri wese.
Ati “Iyi ndirimbo mu magambo macye ni gushima
lmana ivuga ukuntu lmana ari nziza n'iyo umuntu ageze mu bigoye imukiza, nkumva
nuzuye amashinwe nkashima mvuga ngo yikoreye ibindushya impa amahoro yo mu mutima
nkashima mvuga ngo Data warakoze.”
Uyu mukobwa avuga ko umwaka wa 2022 wagenze neza mu
rugendo rwe rw’umuziki, ashingiye ku buryo ibihangano bye byakiriwe n’imbaraga
yashyize mu muziki we.
Zawadi avuga ko muri uyu mwaka wa 2023 ashyize imbere
gukomeza gukora indirimbo zigarura abantu kuri Yesu Kristo, ibyiringiro by’ubuzima
n’ibindi.
Ati “Gahunda ni ugukomeza gushyira imbaraga mu muziki
wanjye. Ariko, ndasaba no gushyigikirwa muri uru rugendo.”
Avuga ko mu mashusho y’iyi ndirimbo yifashishijemo
abaririmbyi bo mu matorero atandukanye n’abandi mu rwego rwo kunogereza
amashusho yayo.
Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na
Producer Santana muri Hi5 ni mu gihe amashusho (Video) yafashwe na Kayitare.
Mwiza Zawadi yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo
ye nshya yise ‘Warakoze’
Zawadi yavuze ko iyi ndirimbo yubakiye ku gushimira
Imana ku byiza ikorera abantu
Mwiza Zawadi mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye
nshya yasohoye kuri uyu wa Gatandatu
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘WARAKOZE’ YA MWIZA ZAWADI
TANGA IGITECYEREZO