Uko umuntu agenda akura ni ko akomeza kugira amakenga menshi no kwirinda bitandukanye n’umuntu usanzwe ukiri mu myaka micye.
Ni ingenzi cyane ko abantu bageze mu zabukuru bakomeza
kurya amafunguro akungahaye ku ntungamubiri cyane ndetse bakanibanda ku kugabanya
amafunguro amwe n'amwe ashobora kubagiraho ikibazo. Abageze mu zabukuru
bagirwa inama yo kwirinda kurya amafunguro ashobora kubashyira mu kaga.
1.Amafunguro arimo
isukari
Abageze mu zabukuru, bagomba kwirinda
amafunguro arimo isukari ndetse bakanirinda cyane ‘Carbonated Soft drinks’, aha
bavuga ko kurya amafunguro arimo isukari bituma umubiri ukora indi, ikaba
nyinshi mu mubiri, ikiganza mu maraso bikaba byatuma umuntu ugeze mu zabukuru
udashobora gukora imyitozo ngorora mubiri, arwara indwara ya Diabete.
2.Amafunguro
atagira vitamin n’imwe atanga
‘Calories’ nyinshi zigaragara mu mafunguro y’inyama, aya mafunguro ntabwo aba ari meza ku bantu bageze mu zabukuru kuko biba
ikibazo mu gihe ‘Calories’ zibaye nyinshi mu mubiri. Kuba umuntu ugeze
mu zabukuru agorwa no gukora imyitozo ngorora mubiri, bituma asabwa kwirinda
cyane binyuze mu byo arya ndetse n’ibyo anywa.
3.Amafunguro
abamo ‘Sodium’ nyinshi
Gufungura amafunguro akungahaye kuri Sodium ntabwo bituma umubiri umererwa neza ndetse biranabuzanyijwe ku bantu bageze mu zabukuru. Bagirwa
inama yo kugabanya ingano y’umunyu bafata ku munsi.
Nyuma y’aya mafunguro kandi, abantu bageze mu zabukuru ntabwo bagirwa inama yo gukoresha cyane ikizwi nka ‘Caffeine’ kuko bishobora kubateza umunaniro no kugira ikibazo. Caffein ishobora gutuma uyikoresha umutima we utera cyane.
Inkomoko: fleekloaded.com
TANGA IGITECYEREZO