RFL
Kigali

Kylian Mbappé yagaragaye akubita umutoza wa Paris Saint-Germain

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:29/01/2023 23:27
0


Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa na Paris Saint-Germain, Kylian Mbappé, yagaragaye mu mashusho akubita urushyi umutoza we Christophe Galtier.



Abakinnyi ba Paris Saint-Germain baheruka kugaragara mu myambaro y'abubatsi, bari bagiye gusura inyubako y'ikipe yabo nshya iri kubakwa mu gace ka Poisy gaherereye i Paris, biteganyijwe ko hano ariho bazajya bakorera imyitozo. Kylian Mbappé usigaye ari Kapiteni wungirije nawe yari kumwe n'abakinnyi bagenzi be, muri uru rugendo rwo gusura iyi nyubako.

Mu mashusho abantu benshi bari gutangarira, Kylian Mbappé wari inyuma y'umutoza we Christophe Galtier yamukubise urushyi ariko uyu mutoza yari yambaye ingofero z'abubatsi ntiyarwumva vuba. Nyuma y’uko umutoza wa Paris Saint-Germain akubiswe urushyi yarebye Neymar na Kipembe akeka ko aribo bamukubise urushyi, kandi ari Kylian Mbappé ubikoze. 


Kylian Mbappé ari kumwe na Ramos bagiye ku nyubako nshya ya Paris Saint-Germain

N’ubwo Kylian Mbappé yakoze ibi ariko amashusho agaragaza ko yari ari gukina, kandi uyu mukinnyi asanzwe ariko ameze akunda kwikinira.

Kugeza ubu Kylian Mbappé ni umwe mu bakinnyi bari gufasha ikipe ya Paris Saint-Germain cyane, haba mu gutanga imipira ivamo ibitego ndetse no gutsinda ibitego muri rusange. Uyu mukinnyi w'imyaka 24 aheruka gukora amateka aba umukinnyi wa mbere itsindiye ibitego 5 ikipe ya Paris Saint-Germain mu mukino umwe, bari bakinnye na Us Pays de Cassel Mu mikino ya Coupe de France.

Kugeza ubu Kylian Mbappé yagizwe Kapiteni wa 3 ndetse no mu mukino aheruka gukoreramo amateka, niwe wari wambaye igitambaro cya Kapiteni. 

Ikipe ya Paris Saint-Germain ifite ba Kapiteni 3 aribo: Presnel Kimpembe, Marco Veratti na Kylian Mbappé.


Aho Kylian Mbappé yakinaga akubita urushyi Christophe Galtier 










TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND