RFL
Kigali

Dore ahantu ukwiriye kwirinda kubika telefone yawe ku bw’umutekano w’ubuzima bwawe

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:27/01/2023 12:15
0


Telefone ngendanwa ni igikoresho cy’ingenzi cyane ndetse kuri bamwe, ni igikoresho gifatwa nk’isuka dore ko ariyo itanga akazi kuri bo. Mu rwego rwo kwirinda ko ikwicira ubuzima, dore hantu utari ukwiriye kujya uyitwara.



Cyaba ari igihano gutandukana na Telefone kuri bamwe, bamwe byababera ikibazo gikomeye kwemera ko bashobora gutandukana nayo byoroshye kubera ko ariyo ibageza ku iterambere bashaka. Hari ubwo umuntu ayitwara ahantu yiboneye cyangwa akayibika ahantu yiboneye, nyamara bishobora kumuteza ikibazo. Hari ahantu umuntu atemerewe  gutwara cyangwa kubika telefone ye.

1. Hafi yo ku gitanda

Umuco wo kubika telefone hafi y’igitanda wamaze gufata abantu benshi, nyamara atari mwiza na gato. Bamwe bafata telefone zabo bakazibika ku musego wabo, ibi ntabwo ari byiza ku buzima habe na gato. Aha twavuga urumuri rwayo rushobora kukwangiza, amajwi yayo mugihe iri gusona ,…Ikigo ‘The National Sleep Foundation’ cyamaganye iby’uyu muco mu bantu.

2. Mu ipantalo (Mu mufuka )

Kugira biborohere kuyifata mu gihe cyo kuyikoresha cyangwa kwitaba mu gihe bahamagawe, abantu benshi bahitamo kwitwaza telefone zabo mu mufuka kandi nyamara nabyo birabuzanijwe. 

Umuhanga witwa Lilly Friedman, MD mu kigo cyitwa Fort Lauderdale, yavuze ko kubika telefone mu mufuka bituma igira ubushyuhe bwinshi bikaba byakwangiza umubiri w’aho yegereye, mu by’umwihariko mu gihe ‘ikonegitinze’ kuri ‘Interineti’. Ibi binagira ingaruka ku buzima bw’imyororokere.

3. Mu bwogero

Birashoboka ko wahugira kuri telefone yawe, ariko ugirwa inama yo kutayibika cyangwa ngo uyitereke mu bwogero. N’ubwo ubona hasukuye ariko burya hariya hantu abantu bogera niho ha mbere haba umwanda uturuka kuri bagiteri, kuburyo telefone yawe iyo ihateretse ukayihakura udutwara.

4. Kuyegereza hafi y’amaso yawe

Ntabwo biba byiza iyo wegereje telefone yawe hafi y’amaso, kuko bituma yangirika. Udukoko turi mu maso hawe dushobora kuvaho twerekera kuri telefone yawe, cyangwa tukava kuri telefone tujya kuri wowe.

Inkomoko: www.thehealthy.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND