Telefone ngendanwa ni igikoresho cy’ingenzi cyane ndetse kuri bamwe, ni igikoresho gifatwa nk’isuka dore ko ariyo itanga akazi kuri bo. Mu rwego rwo kwirinda ko ikwicira ubuzima, dore hantu utari ukwiriye kujya uyitwara.
Cyaba ari igihano gutandukana na Telefone kuri bamwe,
bamwe byababera ikibazo gikomeye kwemera ko bashobora gutandukana nayo
byoroshye kubera ko ariyo ibageza ku iterambere bashaka. Hari ubwo umuntu
ayitwara ahantu yiboneye cyangwa akayibika ahantu yiboneye, nyamara bishobora
kumuteza ikibazo. Hari ahantu umuntu atemerewe
gutwara cyangwa kubika telefone ye.
1. Hafi yo ku
gitanda
Umuco wo kubika telefone hafi y’igitanda wamaze gufata
abantu benshi, nyamara atari mwiza na gato. Bamwe bafata telefone zabo bakazibika
ku musego wabo, ibi ntabwo ari byiza ku buzima habe na gato. Aha twavuga urumuri
rwayo rushobora kukwangiza, amajwi yayo mugihe iri gusona ,…Ikigo ‘The
National Sleep Foundation’ cyamaganye iby’uyu muco mu bantu.
2. Mu ipantalo
(Mu mufuka )
Kugira biborohere kuyifata mu gihe cyo kuyikoresha cyangwa kwitaba mu gihe bahamagawe, abantu benshi bahitamo kwitwaza telefone zabo mu mufuka kandi nyamara nabyo birabuzanijwe.
Umuhanga witwa Lilly Friedman, MD mu kigo cyitwa Fort Lauderdale, yavuze ko kubika telefone mu mufuka bituma
igira ubushyuhe bwinshi bikaba byakwangiza umubiri w’aho yegereye, mu by’umwihariko
mu gihe ‘ikonegitinze’ kuri ‘Interineti’. Ibi binagira ingaruka ku buzima bw’imyororokere.
3. Mu bwogero
Birashoboka ko wahugira kuri telefone yawe, ariko
ugirwa inama yo kutayibika cyangwa ngo uyitereke mu bwogero. N’ubwo ubona
hasukuye ariko burya hariya hantu abantu bogera niho ha mbere haba umwanda uturuka kuri bagiteri, kuburyo
telefone yawe iyo ihateretse ukayihakura udutwara.
4. Kuyegereza
hafi y’amaso yawe
Ntabwo biba byiza iyo wegereje telefone yawe hafi y’amaso, kuko bituma yangirika. Udukoko turi mu maso hawe dushobora kuvaho twerekera kuri
telefone yawe, cyangwa tukava kuri telefone tujya kuri wowe.
Inkomoko: www.thehealthy.com
TANGA IGITECYEREZO