RFL
Kigali

Jay-Z yemejwe mu bazaririmba muri Grammy Awards nyuma y'igihe batavuga rumwe

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:26/01/2023 12:46
0


Umuperi Jay-Z yashyizwe ku rutonde rwa mbere rw'abazaririmba mu bihembo bya Grammy Awards 2023, nyuma y'imyaka myinshi batavuga rumwe.



Nk’uko ikinyamakuru HITS Daily Double kibitangaza, uyu muraperi w'umunyabigwi ari mu mazina ya mbere yashyizwe ku rutonde rw'abazaririmba mu ijoro ryo gutanga ibihembo bikomeye muri Amerika bya Grammy 2023, bizabera muri Crypto.com Arena, i Los Angeles ku ya 5 Gashyantare.

Jay-Z yemejwe mu bazaririmba muri Grammy Awards 2023 nyuma y'imyaka myinshi batavuga rumwe 

Amakuru akomeza avuga ko uyu muraperi ukomoka mu mujyi wa Brooklyn “Bishoboka” ko azaririmbana na DJ Khaled uherutse gusohora indirimbo yise “God Did”, bahuriyemo hamwe na Rickross, Lil Wayne, John Legend na Fridayy. ndetse yayitiriye alubumu ye iri guhatanira ibihembo byinshi kuri ubu. 

Abandi bamaze kwemezwa ko bazaririmba mu bihembo bya Grammy 2023 harimo Bad Bunny na Harry Styles, hamwe na Mary J. Blige, Dave Grohl na Brandi Carlile.

Indirimbo 'God Did' ya Dj Khaled afatanyije n'abarimo Jay-Z iri guhatanira ibihembo bitatu muri Grammy Awards 2023  

HipHop Dx ivuga ko Recording Academy itegura Grammy Awards yahuye n' "Imbogamizi zikomeye" mu gutegura uyu mwaka, kuko umubare munini w'abahanzi bazwi cyane basa n'abitandukanyije na Grammy. 

Abafite mu nshingano gutegura Grammy bavuga ko bamwe mu bahanzi barimo Kendrick Lamar, Beyoncé na Taylor Swift, bose bahatanira ibihembo, bashobora kutazaririmba.  Mu gihe Adele we yamaze kwemeza ko atazaririmba, ndetse akikura no mu bihembo byose birimo alubumu n'indirimbo by'umwaka.

Drake na The Weeknd bari mu bakomeje kwitandukanya n'ibihembo bya Grammy

Itsinda rya Silk Sonic ribarizwamo Anderson Paak na Bruno Mars nabo batangaje ko batigeze batanga ibisabwa ngo bahatanire ibihembo  muri Grammy uyu mwaka, nyuma yo gukuraho ibyiciro bine muri 2022. Mu gihe Drake na The Weeknd nabo bakomeje kwanga ibihembo ibyo ari byo byose bya Grammy. 

JAY-Z nawe, yagiye agirana amakimbirane na Grammy mu myaka yashize, yamamaye cyane mu 1999 nyuma y'uko label ye ya 'Def Jam DMX' yimwe igihembo kandi yarakoze alubumu ebyiri, 'It’s Dark and Hell Is Hot' na 'Flesh of My Flesh, Blood of My Blood" zari zabaye iza mbere mu mwaka wawubanjirije. 

Muri 2018, nabwo Jay-Z yatashye amara masa, nyuma yo kuba yari we muhanzi wahataniraga ibihembo byinshi, bishimangira umwuka utari mwiza wari hagati y'aba bombi. 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND