RFL
Kigali

Champions League: Borussia Dortmund yasezereye Paris Saint-Germain ya Mbappé igera ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:7/05/2024 21:06
0


Ikipe ya Borussia Dortmund yasezereye Paris Saint-Germain iyitsinda mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions League ihita ikatisha itike y'umukino wa nyuma.



Uko umukino wagenze umunota ku munota:

Muri rusange ubwo Borussia Dortmund isezereye Paris Saint-Germain iyitsinze ikinyuranyo cy'ibitego 2-0 kubera ko no mu mukino ubanza yari yayitsinze igitego 1-0

Umukino urangiye Borussia Dortmund itsinze Paris Saint-Germain igitego 1-0 ihita inayisezerera muri Champions League yo ikatisha itike y'umukino wa nyuma 

90+1' Kylian Mbappé abonye umupira yinjira mu rubuga rw'amahina yiruka gusa Schlotterbeck awumuraho we aburana ko yakoreweho ikosa gusa umusifuzi ntiyatanga penariti 

90' Umukino wongereweho iminota 4

86' Paris Saint-Germain isa nkaho itagize amahirwe muri uyu mukino, Kylian Mbappé yongeye kubona uburyo imbere y'izamu ari mu rubuga rw'amahina arekura ishoti gusa rikubita igiti cy'izamu 

84' Umutoza wa Borussia Dortmund,Edin Terzic arimo akora impinduka mu kibuga kugira ngo yugarire ibitego 2 afite,akuyemo Julian Brandt ashyiramo Felix Nmecha

77' Mats Hummels yari yongeye gutsinda igitego cya 2 cya Borussia Dortmund gusa umusifuzi asifura ko habayemo kurarira 

75' Paris Saint-Germain ikoze impinduka mu kibuga havamo Warren Zaire Emery hajyamo Lee Kang-In 

68' Edin Terzic akoze impinduka mu kibuga akuramo Jadon Sancho ashyiramo Niklas Sule

66' Ousmane Dembele yari agiye kwinjira  mu rubuga rw'amahina maze myugariro wa Borussia Dortmund,Mats Hummels amutereka hasi umusifuzi atanga kufura nziza iterwa na Achraf Hakim ariko ntihagira ikivamo 

64' Luis Enrique akoze impinduka mu kibuga akuramo Fabian Luiz na Goncalo Ramos hajyamo Barcola na Marco Asensio

61' Nuno Mendes  arase uburyo buremereye ku ishoti arekuye gusa rikubita igiti cy'izamu 

56' Umutoza wa Borussia Dortmund,Edin Terzic akoze impinduka mu kibuga akuramo Karim Adeyemi hajyamo Marco Reus 

51' Akazi kuri Paris Saint-Germain karikubye kubera ko kugira ngo ikomeze irasabwa gutsinda ibitego 3


49' Borussia Dortmund ifunguye amazamu kuri koroneri yaritewe na Julian Brandt maze Mats Hummels aterekaho umutwe umupira ujya mu izamu

47' Paris Saint-Germain itangiranye igice cya kabiri imbaraga ishaka igitego gusa,uwitwa Kylian Mbappé azamuye umupira maze Goncalo Ramos akozaho ukuguru usanga Warren Zaire Emery agiye kuwutereka mu nshundura ukibita igiti cy'izamu 

Amakipe yombi agiye kuruhuka ari 0-0

45' Igice cya Mbere cyongeweho umunota umwe 

44' Mats Hummels atabaye Borussia Dortmund ashyira umupira muri koroneri ku ishoti ryari rirekuwe na Fabian Ruiz nyuma yo guhabwa umupira na Kylian Mbappé 

35' Borussia Dortmund ihushije uburyo ku mupira waruzamukanwe na Karim Adeyemi yiruka agera mu rubuga rw'amahina bishoboka ko yatsinda igitego ariko arekuye ishoti umunyezamu wa Paris Saint-Germain,Donnarumma arikuramo 

30' Ousmane Dembele ahushije uburyo bwashoboraga kugira ikivamo ku mupira yarahawe na Warren Zaire Emery yaramuhaye gusa arekuye ishoti rinyura impande y'izamu kure

28' Paris Saint-Germain irasabwa gutsinda nibura ibitego 2-0 muri uyu mukino kugira ngo ibashe gukomeza ku mukino wa nyuma ariko nta buryo irimo irarema imbere y'izamu ndetse na Kylian Mbappé bagenderaho yafashwe na ba myugariro ba Borussia Dortmund 

23' Abakinnyi ba Paris Saint-Germain nibo bafite umupira bahererekanya gake gake gusa abasore ba Borussia Dortmund banze kuva inyuma barimo barakina bugarira cyane 



18' Borussia Dortmund iri kwatsa umuriro imbere y'izamu rya Paris Saint-Germain muri iyi minota,Ryerson yihambuye ishoti ku mupira yarahawe na Julian Brandt gusa rinyura hepfo y'izamu 

12' Umukino utangiye gufata irangi umupira uva ku izamu rimwe ujya ku rindi,uwitwa Goncalo Ramos arekuye ishoti ryashoboroga guteza ibibazo Borussia Dortmund gusa rinyura hepfo y'izamu gato 

11' Kalim Adeyemi arekuye ishoti ku mupira yarahawe na Niclas Fullkrug maze ba myugariro ba Paris Saint-Germain bararyitambika rijya muri koroneri itagize ikivamo 

6' Paris Saint-Germain itangiye gusatira ishaka igitego hakirikare,uwitwa Kylian Mbappé arekuye ishoti riremeye ku mupira waruvuye muri koroneri gusa umunyezamu wa Borussia Dortmund arikuramo nta nkomyi

3' Umukino utangiye ukinirwa hagati amakipe yombi yigana

Abakinnyi 11 ba Borussia Dortmund babanje mu kibuga:

Kobel

Ryerson

Hummels

Schlotterbeck

Maatsen

Emre Can

Sabitzer

Sancho

Brandt

Adeyemi

Fullkrug

Abakinnyi 11 ba Paris Saint-Germain babanje mu kibuga:

Donnarumma

Hakimi

Marquinhos

Beraldo

N. Mendes

Zaïre-Emery

Vitinha

F. Ruiz

Dembelé

G. Ramos

Mbappé


Umukino ubanza wabereye mu Budage kuri Signal Iduna Park mu Budage ukaba wari warangiye Borussia Dortmund yari mu rugo itsinze Paris Saint-Germain igitego 1-0 cya Nicklas Fullkrug ku munota wa 36.

Ikipe ya Paris Saint-Germain iri imbere y'abafana bayo mu mikino 38 iheruka gukinira mu rugo ya UEFA Champions League yatsinzwemo imikino 2 gusa yinjizamo ibitego 93.

Umukino wa UEFA Champions League,Borussia Dortmund iheruka kujya gusuramo Paris Saint-Germain byarangiye itsinzwemo ibitego 2-0 bya Achraf Hakim na Kylian Mbappé. Wari umukino wo mu matsinda ya UEFA Champions League y'uyu mwaka kuko bari bari kumwe mu itsinda rya F.

Muri rusange aya makipe yombi amaze guhura inshuro 7 mu mikino yo ku mugabane w'Iburayi,buri imwe yatsinze imikino 2 maze banganga 3.

Iyi mikino 2 buri imwe yayitsinze iri mu rugo imbere y'abafana bayo. Paris Saint-Germain iraramuka itsinze uyu mukino igakomeza ku mukino wa nyuma iraba ikoze amateka yo kuba ikipe ya mbere yatsinzwe umukino ubanza wa UEFA Champions League muri 1/4 igatsinda uwo kwishyura no muri 1/2 bikagenda uko ubundi bikarangira igeze ku mukino wa nyuma.














TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND