RFL
Kigali

Afro Gako yakomanyije imitwe ya Element na Country Records ni inde wayandikishije muri RDB?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:8/05/2024 11:24
0


Nawe umaze iminsi ubona intambara y’amagambo hagati ya Studio ya Country Records na Producer Element wo muri 1:55 AM buri umwe avuga ko afite uburenganzira ku njyana ya Afro Gako? Buri umwe akoresha amagambo yumvikanisha ko ari iyerekwa yagize, kandi ko yiteguye kugaragariza amahanga ihishurirwa yagize!.



N’ubwo bimeze gutya ariko, buri ruhande rutanga ibisobanuro byatuma wumva ko ruri mu kuri ugereranyije na mugenzi we. Wakumva urundi ruhande, ukumva ni rwo ruri mu kuri ugereranyije na mugenzi we. Amatangazo buri ruhande rushyira hanze, yuzuye kwishongora no kugaragaza ko bavumbuye ikintu kidasanzwe.

Element aherutse gushyira hanze amashusho akubiyemo umuteguro udasanzwe, agaragaza ko afite ishimwe ku mutima kuko yabashije kugera ku nzozi ze akaba agiye kumurikira Isi imikorere y’injyana idasanzwe ya ‘Afro Gako’ yahanze.

Uyu musore w’i Karongi, yavuze ko imyaka ine ishize atangiye gukora kuri iyi njyana, kandi ko igihe kigeze kugirango buri wese amenye ubushobozi yifitemo.

Yavuze ati “Imyaka ine irashize, natekereje guhuza umuziki n’umuco w’u Rwanda (Gakondo) na Afrobeats nkawuzamura mu buryo rusange. Nguko uko nazanye izina "Afro Gako". N’ubwo hari ibihuha bitandukanye wumvise, igihe kirageze, umuraba uri hafi.”

Mu itangazo Country Records, yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gicurasi 2024, yavuze ko iyi njyana ‘Afro Gako’ ari igitekerezo cyagizwe na Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja washinze iyi studio.

Yavuze ko “Injyana ya Afro Gako yaturutse ku iyerekwa ry’uwatangije studio (Noopja), ntabwo uwahoze ari mu ikipe y’abadufasha, umwana twavumbuye, tukamufasha tukanamukuza tukamwita Element yagize uruhare mu ivumburwa ryayo.’’   

Country Records yashishikarije abatunganya indirimbo bose gukoresha iyi njyana ya ‘Afro Gako’, bavuga ko batazihanganira abatesha agaciro igitekerezo ‘ndetse n’uwashyizeho ikirango cy’injyana’. Bati “Ukuri n’igihe birahari kuri twese.’’


Pastor P na Prince Kiiiz ntibemeranya n’abavuga ko bavumbuye injyana nshya

Mu kiganiro aherutse kugirana na Isibo TV, Prince Kiiiz yavuze ko atemeranya n’abantu bavuga ko batangije injyana nshya, agaragaza ko benshi baba bakoresheje ibintu bisanzwe, ahubwo bakongeramo ibirungo nyuma bagatangaza ko bamuritse injyana nshya.

Ati “Hari itandukaniro riri mu guhanga no kurema injyana yawe, kurema ikintu cyawe nk’uko Imana yaremye abantu hakaba nta wundi muntu urabikoraho.”

“Ukajya kubona umuntu ngo azanye Afro Gako, ubwo ni Afrobeats wavanze na gakondo nta kintu gishya waremenye. Wakoresheje ibisanzwe bihari. Muri make ntabwo ari ukuvumbura, wavuguruye injyana isanzwe ihari urashaka kuyikoramo business ukayicuruza ikaba iyawe nubwo ntawe urapfa kubikora neza ngo bibe ibye.”

Ndanga Bugingo Patrick wamamaye nka Pastor P, yavuze ko abatangaza ko bahanze injyana nshya, baba bubakiye ku njyana zakozwe mu bihe byabanje.

Uyu mugabo watangiye gukora umuziki mu 2005, yagize ati “Ni nk’uko hari umuceri abantu bakaba bawuteka mu buryo bwabo cyangwa harimo ibirungo bitandukanye, rero iyo wavumbuye uburyo bwawe bukuryohera ntabwo wavuga ngo wavumbuye umuceri wajye, njye mfite ubundi buryohe bwitwa indanga, harimo ibintu bitandukanye harimo kuranga, inanga, harimo n’izina ryanjye nitwa ndanga.”

Yasobanuye ko ‘Indanga Style’ aherutse kumurika akanifashisha kuri Album ye nshya, atari injyana nshya yahanze, ahubwo ni uburyohe yashatse kongera mu muziki wari usanzwe uriho bushamikiye kuri gakondo.

Ati “Impamvu nayise ‘indanga’ ni uko ngerageza gushyiramo ibicurangisho biranga umuco nyarwanda, nshyiramo amayugi, nshyiramo inanga, ikembe, ikintu gishobora kuranga hano hantu, ibyo ni nk’ibirungo nongera mu muziki runaka, ntabwo arinjye uba wabiremye wabivumbuye.”

Pastor P yigeze kuvuga ko Noopja ariwe muntu yumvanye ‘Afro Gako’. Ndetse bombi bafatanyije bagiye bajya mu Karere ka Musanze kuhafatira amajwi y’ibihangano binyuranye bubakiye kuri iyi njyana Noopja yatangije.


Dj Adams umaze igihe kinini mu itangazamakuru ryubakiye ku muziki, yabwiye InayRwanda ko nta muntu runaka uhari wavumbuye ‘Afro Gako’, kuko yaje ari igitekerezo cyo gusanisha umuziki w’u Rwanda wa Gakondo n’umuziki wo hanze ucuruza.

Yavuze ko iki gitekerezo cyagizwemo uruhare n’abahanzi ndetse n’abanyamakuru. Avuga ko yaba Element ndetse na Country Records nta n’umwe ‘ufite uburenganzira bwo kwiyitirira injyana kuko si iy’abo, yewe n’igitekerezo sibo bagitangije cyangwa ngo bayitekerereze’.

Asobanura ko ‘Afro Gako’ ari gakondo ivanzemo injyana zo mu mahanga by’umwihariko Afro Beat ariko n’izindi ‘style’ zazamo.

Akomeza ati “Sinzi niba hari umuntu wavuga ko ariwe wabitekereje ku giti cye kuko higeze kubaho kurebera hamwe icyatuma mu Rwanda tugira umwihariko. Gusa habayeho ijambo ‘Gushishura’, ubwo rero kuvanga gakondo n’injyana zo hanze byaje bigamije gukuraho iryo jambo.”

Yungamo ati “Ndahamya neza ko ndi umwe mu barikoresheje cyane (Gushishura) noneho hakaba ababishakiye igisubizo aribo Jimmy Pro, Pastor P, Lick Lick, Fazzo n’abahanzi batandukanye nka Jules Sentore, Eric Mucyo, Mani Martin, Eng. Kibuza, Jay Polly, Fireman, Diplomat n’abandi.”

Dj Adams avuga ko itangazamakuru ritashyigikiye cyane bariya bahanzi bari bagaragaje ko bashaka kugaragaza umuziki w’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Yavuze ko nta muntu n’umwe yavuga ko yatangije ‘Afro Gako’ ahubwo ni iyi njyana yatangijwe n’abantu bifuzaga kuzamura umuziki w’u Rwanda ariko bahereye ku muziki w’abo ubaranga nk’uko n’ahandi muri Congo na Nigeria bimeze.

Ati “Ibi rero ntawabyiyitirira ngo bikunde kuko bisaba abantu benshi. Gusa kubitangaza byo byasabaga abantu bacye kandi barakoze ibyo bashoboye…” 

   

Ni inde wahimbye injyana ya Afro Gako hagati ya Element na Country Records?

Mu icukumbura ryakozwe na InyaRwanda, bigaragara ko Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja yagize iyerekwa ry’iyi njyana mu myaka irindwi ishize. Icyo gihe yatangiye kwiyambaza abantu barimo Habimana Emmanuel, usanzwe ari umucuranzi ukomeye w’inanga, batangiye kugerageza gukora iyi njyana.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, Habimana Emmanuel yavuze ko bwa mbere yumva izina ‘Afro Gako’ yaryumvanye Noopja ubwo yamusabaga ko yamufasha kuyikora ku buryo izaba ikirango cy’umuziki w’u Rwanda.

Ati “Hashize igihe kinini rwose Noopja abimbwiye ndetse rwose imyaka itari munsi y’irindwi cyangwa umunani kuko twabonanye mbere, ubwo yamurikaga igitabo cye cya mbere angezaho igitekerezo nanjye mubwira ko byakunda.”

“Bitewe n’uko ncuranga inanga ya Kinyarwanda, twiyemeje kuzatangira iyo njyana gusa icyo gihe byari mu bitekerezo. Nyuma rero yaje kongera arampamagara ngo tubitangire.”

Uyu mugabo yavuze ko Noopja akimara kumubwira y’uko ashaka guhanga injyana nshya yahise abyumva vuba, kuko ‘nanjye ndi umuntu ukunda kuba nahanga udushya kandi mba mu muziki wa gakondo’.

Yavuze ko ari igitekerezo yishimiye, yumva yashyiraho itafari rye ngo umuziki nyarwanda nibura nawo ugire umwimerere n’injyana nshya yakwitirirwa atari iz’ahandi gusa cyane cyane ko ‘twashakaga kurema uruvangitirane rwa Afro Beat na Gakondo hacurangishijwemo ibicurangisho gakondo by’u Rwanda’.

Habimana yavuze ko muri we yumva impamvu yo guhanga ibintu bishya bitamenyerewe ariko byazagira ‘Brand y’Igihugu’ nk’uko umuntu acuranga rumba ugahita wumva ko ari iyo muri Congo.

Icyo gihe, uyu mugabo yabwiye Noopja ko basabwa gukora ibintu byiza bitamenyerewe ndetse bikanamenyekanishwa kuko ‘nabonagamo ko abahanzi bacu baba abagezweho abenshi babaga batitaye kuri gakondo kandi ahubwo ariyo yatuma bagira umuziki ufite inkomoko w’igihugu cy’abo’.

Akomeza ati “Rero namusabye (Noopja) ko twabikora twitonze kugirango bigere ku ntego gusa ntibyari byoroshye kubivuga no mu magambo gusa byaje kwemera no gutangira kubishyira mu bikorwa biremera.”

Yasobanuye ko injyana ya Afro Gako igizwe n’injyana ya Afro Beat hanyuma igacurangwamo inanga, umuduri, iningiri n’ikembe, ingoma, ikondera n’ibindi.

Habimana yavuze ko bakomeje urugendo rwo gukora iyi njyana ku buryo izumvikanisha mu buryo bwihariye umuziki w’u Rwanda.

Element yisanze gute muri Afro Gako?

Habimana yarahiye arirenga, avuga ko Noopja ariwe muntu wa mbere yumvanye ivuka rya Afro Gako, kandi ko icyo gihe Element yari atarinjira muri Country Records.

Ati “Mukuri rwose igitekerezo kivuka twakiganiriye na Noopja kandi rwose Element ntiyari yakanagera muri Country Record nk’uko nabikubwiye ni ibintu twaganiriye na Noopja kera iyo nshuti yacu Element itaranaza inaha pe!”

Akomeza ati “Gusa mpamya ko nawe avugishije ukuri yabibibwira y’uko icyo gitekerezo yagisanze muri Country Record.”

Habimana yavuze ko bwa mbere batangira kugerageza gukora iyi njyana, Noopja yamuhuje na Element ‘kugirango dukore Sample’. Avuga ariko ko Element atigeze amubonera umwanya.

Ati “Ariko mu kuri sibyo yashyizemo imbaraga (Element). Yagize imishinga myinshi y’indirimbo, zamubanye nyinshi amburira umwanya tutarangije ‘Sample’ twashakaga gukora mu gutangira ‘Afro Gako’.

Yavuze ko abonye ko Element yamubiriye umwanya, yabwiye Noopja amushakira undi muntu bazajya bakorana kuri uyu mushinga w’iyi njyana. Icyo gihe, Noopja yashatse kumuhuza na Producer Real Beat ariko ‘nawe abona afite imishinga myinshi’.

Byatumye Noopja ahitamo ko Habimana atangira gukorana na Producer Pakkage. Ati “Njye na Pakkage yaduhaye inshingano zo kugira icyo dukora kandi tukakimwereka.”

Yavuze ko umushinga wa mbere bakoze, wavuyemo indirimbo ‘Abahungu’ ya Juno Kizigenza, uyu muhanzi yashyize hanze, ku wa 29 Mutarama 2024.

Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo, Juno Kizigenza yavuze ko ari mu rwego rwo kwakira imizi ye binyuze muri ‘Gakondo’ yo guhanga kubera gukora umuco ukarenga imipaka y’umuziki.

Yavuze ko iyi njyana ya Afro Gako itanga inkuru idasanzwe y’ubutwari hamwe n’ubushake bw’urubyiruko bwo kuvugurura umuco.

Aha niho Habimana ahera avuga ko abantu bakwiye kumenya ko ‘Noopja’ ariwe wazanye igitekerezo cya ‘Afro Gako’. Ati “Ndibaza abantu bakwiye kugira ukuri ‘Afro Gako’ ni igitekerezo cya Country Records cyazanwe na Noopja.”

Yavuze ko Element yageze ubwo yerekeza muri 1:55 AM nta mushinga n’umwe w’indirimbo akoze wubakiye kuri Afro Gako. Akomeza ati “Tujya kugitangira ni Element wari wahawe izo nshingano gusa ntabwo yigeze rwose abyitaho arinda ahava nta ‘Draft’ n’imwe irangiye dukoze ngo tuyereke Noopja.”

Akomeza ati “Afro Gako ni igitekerezo bwite cya Noopja waharaniye ko kijya mu bikorwa n’ubu akiri kubikora. Element yahawe inshingano yo kuba twayitangira ariko mu by’ukuri abiburira umwanya.”

Uyu mugabo yavuze ko atiyumvisha ukuntu Element yiyitirira ‘Afro Gako’ mu gihe azi neza ko nta ruhare yigeze agira mu kuyitunganya. Ati “Sinumva rero uko yabyiyitirira nta kintu na kimwe yigeze abasha no kugerageza gukora ngo kirangire kuri iyo njyana nawe rwose ndibwira yibwije ukuri mu mutima yabikubwira neza.”

RDB isaba abahanzi kwandikisha ibihangano byabo!

Muri Gicurasi 2019, abahanzi barimo Senderi Hit, Munyanshoza Dieudonné na Intore Tuyisenge bagaragaje ibiciro by’amafaranga ku bazajya bakoresha ibihangano by’abo mu ruhame nta burenganzira babitangiye.

Ni icyemezo bafashe nyuma y’uko hari abikorera, abatsindira amasoko n’abandi bakoresha ibihangano by’abo mu nyungu z’abo bwite, ariko ntibabyishyurirwe.

Ibi byatumye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gitangiza ubukangurambaga bwubakiye ku nsanganyamatsiko igira iti “Hesha Agaciro umutungo wawe, shinganisha igihangano cyawe”, aho basabaga abahanzi kwandikisha ibihangano by’abo kugirango bikoreshwe mu buryo bubagezaho inyungu.  

Ku wa Gatanu tariki 26 Mata 2024, muri Kigali Serena habereye umuhango wo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga ku kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge. Ni umuhango wahuje inzego zinyuranye zifite aho zihuriye no kurengera umutungo mu by’ubwenge.

Senderi Hit aherutse kubwira InyaRwanda, ko kuva iri tegeko ryo kurengera umutungo mu bwite mu by'ubwenge ryashyirwaho, 10% ari yo nyungu babona ishobora kuba igera ku muhanzi mu bihe bitandukanye.

Yabwiye InyaRwanda ati "10% ni kwa kundi ushobora guhamagarwa nyuma y'amezi nka tanu cyangwa kuba byibura igihangano bizwi ko ari icya nyiracyo cyangwa hari 'video' y'icyo gihangano."

Kwandikisha igihangano muri RDB, bitanga uburenganzira ku muhanzi ku gihangano cye, ndetse mu bihe bitandukanye hari abahanzi bagiye baregana, uwandikishije igihangano muri RDB akaba ariwe utsinda, kuko bigaragaza umutungo mu by’ubwenge ari uwe.

Hari amakuru avuga ko nyuma y’uko Noopja ahimbye injyana ya ‘Afro Gako’ yayandikishije mu Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Iterambere (RDB), bivuze ko ariwe uyifiteho uburenganzira, bitandukanye n’ibyo Producer Element atangaza ko yahimbye injyana.

Ubwo yari mu biganiro ‘Meet the President’ mu Intare Conference Arena, Perezida Kagame yasabye Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), gufasha abahanzi gutungwa n’ibyo bakora. Icyo gihe yatangaga umurongo ku kibazo cyari kibajijwe n’umuhanzi Igor Mabano.

Akomeza ati “[…] Naho barahura (guhura), bagakora umuziki mwiza, bagakora ibindi by’ubuhanzi byiza ariko kubihinduramo ikintu cyibyara amafaranga ntabwo babizobereyemo. Niyo mpamvu nshaka ko RDB yabafasha, mukabegera mukabikemura.”    

Perezida Paul Kagame yabwiye urubyiruko rw’abakorerabushake kudatinya gukora ikintu kizima kuko n’inshingano zarwo, yasabye kandi urubyiruko gufata iya mbere rugashaka icyo rwakora aho gutekereza ko Leta ari yo izarufasha.

Yabigarutseho mu butumwa yahaye abagera ku 7500 babarizwa mu Rubyiruko rw’Abakorerabushake bahuriye muri BK Arena kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Gicurasi 2024, hizihizwa imyaka 10 ibikorwa byarwo bitangijwe.


Element aherutse kugaragaza ko imyaka ine ishize atangiye guhimba ‘Afro Gako’

 

‘Noopja’ niwe watangije injyana ya Afro Gako mu myaka irindwi ishize abiganiriza Emmanuel

 

Country Records yavuze ko buri wese yemerewe gukoresha Afro Gako, ariko ntibazihanganira abiyitirira iyi njyana

 

Producer Kiiiz yagaragaje ko atemeranya n’abavuga ko bahimbye injyana shya 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ABAHUNGU' YA JUNO KIZIGENZA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND