RFL
Kigali

Rubavu: Abari bafite ibibazo byihariye mu butaka bahawe umurongo

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/01/2023 16:59
0


Nyuma y’igihe kitari gito bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu batabona ibyangombwa byabo by’ubutaka, bahawe igisubizo ubwo umuyobozi w’Akarere ushinzwe ubukungu yageraga ahari gutangirwa ibyangombwa by’ubutaka muri gahunda ya ‘Landweek’.



Bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru bavuze ko bari guhabwa ibyangombwa by’ubutaka byari bimaze imyaka, ndetse bamwe bemeza ko nta cyizere bari bagifite cy’uko hari ibyo bazabona. 

Muri aba baturage kandi hagaragaye ikibazo cy’abatuye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Nengo ho mu mudugudu wa Nyabagobe, bivugwa ko bari bamaze hafi imyaka 12 basiragira ku byangombwa byabo by’ubutaka.

Mu kiganiro n’itangazamakuru umuyobozi w’akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, yabigarutseho muri iki cyumweru cyahariwe gukemura ibibazo byo mu butaka, ashimangira ko ubuyobozi buri gukora iyo bwabaga kugira ngo buri muturage afashwe.

Ati “Abaturage ba Nyabagowe ni kimwe n’abatuye akarere bose bitabire iyi gahunda y’icyumweru cy’ubutaka, bitabire gusaba serivisi bigendere rimwe, kuko ubu umwihariko ni uw’akarere mu tugari twose tukagize aho bari kugana ku biro by’umurenge wa Rubavu bakahava bafashijwe.

Namwe muri intumwa nziza nk’uko turi gutuma n’abandi baturage. Mutubwirire buri wese ufite ikibazo aze afashwe gikemuke, kuko niyo mpamvu hashyizweho iyi gahunda. Nk’ubuyobozi ntabwo twicaye hamwe kandi twizeye ko bazafashwa bose”.

Uwitwa Ngizwenima Ibrahim wo mu kagari ka Byahi yagize ati “Nari maze umwaka wose nsiragira ku cyangombwa cy’ubutaka, ariko naje hano nzanye akajeto nahawe na Noteri w’ubutaka icyangombwa ndagitahanye, nduhutse amaguru yendaga kuzahira mu nzira njya ku Karere.”

Abajijwe ibyo yungukiye muri iyi gahunda yo kubegera yavuze ko yungukiyemo byinshi, kandi ko atekanye kuko ubutabwa bwe bwabaye ubwe kuko bumwanditseho

Muri 2021 abaturage 500 bo mu mudugudu wa Nyabagobe ku ikubitiro nibo bari bahawe ibyangombwa by’ubutaka nyuma yo gukosorerwa, abandi bakaba bari bategereje imyaka irenga 10 bavuga ko ubutaka bwabo ntacyo bubamariye kuko nta byangombwa byabwo bagiraga.


Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubutaka giherutse gutangaza ko uhereye kuwa 6 Mutarama 2023, ibyangombwa by’ubutaka bicapye ku mpapuro bitazongera gutangwa ahubwo hagiye kujya hakoreshwa ikoranabuhanga muri izi serivisi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND