RFL
Kigali

Gareth Bale uherutse guhagarika umupira w'amaguru, ubu ni umukinnyi wa Golf

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/01/2023 12:40
0


Gareth Bale wamenyekanye cyane mu ikipe ya Real Madrid, yatangaje ko azitabira irushanwa rya PGA Tour's AT&T nyuma yo guhagarika umupira w'amaguru.



Ibyumweru 2 birashize Gareth Bale wahoze ari rutahizamu wa Real Madrid na Los Angeles atangaje ko ahagaritse umupira w'amaguru ku myaka 33 y'amavuko. Kugera magingo aya, nta muntu n'umwe uzi icyo Gareth Bale azakora nyuma yo guhagarika umupira w'amaguru, gusa yamaze gutangaza ko azitabira irishanwa rya Golf rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Gashyantare uyu mwaka.

Iri rushanwa riteganyijwe kuba hagati ya tariki 2 na tariki 5, rizitabirwa n'abandi bakinnyi babigize umwuga barimo muri uyu mukino bagera ku 156. Iri rushanwa rya AT&T umuntu uzaryegukana azahabwa miliyoni zisaga 9 z'amadorari.

Bale aherutse kumanika inkweto mu buryo bwatunguye benshi

Bale ufite Champions League zigera kuri 5, muri iri rushanwa azahuriramo n'ibindi birangirire birimo Bill Murray, Jason Bateman ndetse n'umunyamuziki Macklemore.

“Nishimiye kubamenyesha ko nzakina irushanwa rya AT&T Pebble Beach Pro-Am rizaba mu ntangiriro z'ukwezi gutaha, mu make twagiye." Gareth Bale yabitangaje abinyujije kuri Instagram.

Mu 2020 Gareth Bale aganira n'itangazamakuru yavuze ko umupira w'amaguru ari umukino mwiza akunda kandi yitangira kuko awuha ibye byose, ariko Golf ukaba umukino akina ari kuruhuka nk'uko buri muntu agira ikintu akunda iyo ari kuruhuka.

Bale avuga ko nyuma y'umupira w'amaguru akunda gukina Golf 

Abenshi bari kwibaza niba Bale agiye kuba umukinnyi wa Golf wabigize umuga





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND