RFL
Kigali

Muhire Kevin yavuze impamvu yari yaratinze gusinyira Rayon Sports anagaruka ku mutoza

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/07/2024 9:24
0


Umukinnyi w'ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin yasobanuye impamvu yari yaratinze gusinya amasezerano mashya ndetse anavuga ko Robertinho ari umutoza mwiza uzi kubana n'abakinnyi bityo ko ibintu bizagenda neza.



Ku gicamunsi cy'ejo ku wa Gatanu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasinyishije uyu mukinnyi nyuma y'ukwezi kurenga abafana bayo bakusanya Miliyoni 40 z'amafaranga y'u Rwanda zo kumugura.

Nyuma yuko Muhire Kevin ateretse umukono ku masezerano yahise yitabira imyitozo ku mugoroba kugira ngo atangire akorane n'abandi. 

Asoje iyi myitozo yakoreshejwe n'umutoza mushya wa Rayon Sports, Robertinho, uyu mukinnyi yagiranye ikiganiro n'itangazamakuru atangaza byinshi bitandukanye.

Muhire Kevin bakunze gutazira Rooney wakiniye Manchester United, yavuze ko yishimiye kuba asubiye mu rugo mu ikipe amazemo imyaka myinshi.

Ati: "Ndumva nishimye kuba ngarutse mu rugo kipe mazemo imyaka myinshi, ni mu rugo rero navuga ko ku bwanjye nishimye kuba ngarutse mu rugo". 

Uyu mukinnyi ufite ubushobozi bwo gukina mu kibuga hagati asatira cyangwa anyuze ku ruhande rw'iburyo, yavuze ko impamvu yari yaratinze gusinyira Rayon Sports ari ukubera amafaranga atari yakabonetse anavuga ko yasinye amasezerano y'umwaka 1 aho kuba 2 nk'uko benshi bari babizi.

Ati: "Twari twaravuganye, irimo [Rayon Sports] gushakisha amafaranga, amafaranga abasha kuboneka, niyo mpamvu nabashije kugera hano.

Iyo ugiye gusinya amasezerano haba harimo ibintu byinshi mutarumvikana, rero twumvikanye uyu munsi ni bwo byabashije kurangira navuga ko nishimye kuba ndi hano. 

Nasinye umwaka umwe kuko ibyo nasabaga ntibyabashije kuboneka nk'uko nabyifuzaga. Nasinye umwaka kuko nibishoboka umwaka w’imikino nurangira nzongera undi mwaka ariko kugeza aka kanya nasinye umwaka umwe".

Muhire Kevin wari waragiye agira inama Rayon Sports yo kuzagura abakinnyi bakomeye, yavuze ko urwego rw'abakinnyi baguzwe nta bitekerezo yatangaho ariko ari abakinnyi beza.

Ati: "Nta bitekerezo byinshi nabitangaho kuko abayobozi bajya gukora ikintu bagitekerejeho. Rero ushobora kubagira inama ariko ntabwo ari ngobwa ko iyo nama banayumva kuko ibyo bakeneye nabo barabizi.

Niba bakeneye igikombe, bakeneye kwitwara neza muri shampiyona nabo baba bakeneye abakinnyi beza.

Navuga ko aka kanya abakinnyi bahari bameze neza, nasanze umwuka ari mwiza mu ikipe, navuga ko nta bitekerezo nabitangaho, gusa navuga ko abakinnyi bahari ari beza, igisagaye ari ukubashyigikira bakababa hafi kugira ngo umusaruro uboneke".

Ku bijyanye no kuba agiye gutozwa na Robertinho bagiranye ibihe byiza batwara igikombe cya shampiyona ndetse bakagera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, yagize ati: "Ndishimye kuko uyu munsi twasinyiye amasezerano rimwe. Navuga ko ari iby’agaciro ni umutoza uzi icyo ashaka, ni umutoza ukina asatira." 

Navuga ko ku bwanjye ni umutoza uzi kubana n’abakinnyi be neza kugira ngo babashe kumuha umusaruro kuko umutoza ntabwo ajya mu kibuga ariko iyo abashishije kugenzura abakinnyi afite biroroha kugira ngo agere ku musaruro yifuza. 

Navuga ko Robertinho ibintu arabishoboye kandi ndizera ko ibintu bizagenda neza".

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yuko isinyishije umutoza mukuru n'uwumgirije ndetse ikanasinyisha Muhire Kevin, kuri uyu wa Gatandatu Saa Cyenda irakina umukino wa Gicuti na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND