RFL
Kigali

Abafaransa bari gushyira FIFA ku gitutu nyuma yo kubura igikombe cy'isi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:23/12/2022 12:49
0


Abayobozi bakomeye mu Bufaransa barahamagarira FIFA guhana umuzamu wa Argentine, Emiliano Martinez.



Minisitiri w'imari mu Bufaransa witwa Bruno Le Maire n'abandi bayobozi babiri bakomeye mu Bufaransa, barifuza ko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA ryafatira ibihano bikakaye umunyezamu wa Argentine, Emiliano Martinez bavuga ko yagaragaje ikinyabupfura gicye ndetse akanatukana. 

Ikipe y'igihugu ya Argentine yatwaye igikombe cy'isi cya 3 ku cyumweru itsinze ikipe y'igihugu y'u Bufaransa kuri penariti 4-2. Iminota 90 isanzwe y'umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2, naho mu minota 30 y'inyongera Argentine niyo yabonye igitego cya 3 mbere ariko Mbappe ahita akishyura bituma hitabazwa Penariti. 

Kylian Mbappe yatsinzemo ibitego 3 (hatrick) ndetse ukongeraho na penariti ya nyuma y'umukino bivuze ko mu izamu ryari ririnzwe na Emiliano Martinez hinjiyemo ibitego 4 bya MbappĂ©. Nyuma y'umukino hari gutangwa ibihembo ,umuzamu wa Argentine ni we wahawe igihembo nk'umuzamu mwiza w'irushanwa ariko nyuma yo kugihabwa yakoze ibiteye isoni aragifata igishyira ku gitsina cye. 


Ibyakozwe na Emiliano Martinez, Abafaransa babibonye nk'ikinyabupfura gicye

Emiliano Martinez kandi muri iyi minsi ari kwibasira Kylian Mbappe. Hari amashusho yagiye hanze uyu mukinnyi ari kubwira abandi bakinnyi bagenzi be ngo bafate umunota wo kwibuka Kylian Mbappe ndetse no mu birori byo kwishimira igikombe cy'isi uyu muzamu yabaga agendana igikinisho gikoze mu isura ya Mbappe.

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa kandi ryatangaje ko ryamaganye abantu bakoze igikorwa cy'irondaruhu binyuze ku mbuga nkoranyambaga ubwo abakinnyi bakinira u Bufaransa ariko bafite inkomoko muri Afurika bahushaga penariti. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba ababikoze ari abafana ba Argentine cyangwa ari abafana b'u Bufaransa.

Ubwo Minisitiri w'imari mu Bufaransa yaganiraga na radiyo yitwa Sud radio yagize ati: "Biriya ni ibitutsi bidakwiye,..".


Mbappe wibasiwe n'umuzamu wa Argentine kandi ku mukino wa nyuma yaramutsinze ibitego 3


Umuzamu wakoze akazi gakomeye mu gikombe cy'isi ariko akaba ashinjwa ikinyabupfura gicye








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND