Ababyinnyi b'Itorero Inyamibwa barenga 200 nibo bazagaragara ku rubyiniro mu gitaramo 'Inka' kizaba ku wa Gatandatu tariki 15 Werurwe 2025, ni nyuma y'amezi atatu ashize bitegura mu buryo bukomeye bajyanisha no kugaragaza ubukungu buhishe mu muco w'u Rwanda.
Bagiye gutaramira mu ihema rya Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali mu ihema ryakira abantu bari hagati y'ibihumbi bine n'ibihumbi bitatu. Baherukaga gutaramira muri BK Arena, aho bataramiye abarenga ibihumbi 10 mu gitaramo cyanitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu.
Imyaka ine irashize iri torero rikora ibitaramo nk'ibi. Kuri iyi nshuro bazataramira no muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye, ndetse bazakomereza no mu tundi turere, kandi bazagera no muri Uganda.
Ni igitaramo gifata igihe kinini bagitegura, yaba mu bijyanye n'imyambaro, aho bazakorera, umwanya bifata, ibikoresho n'ibindi bigiherekeza.
Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Werurwe 2025, Umuyobozi w'Itorero Inyamibwa, Rusagara Rodrigue yavuze ko imibare ya hafi bakora, ibereka ko iki gitaramo bari gutegura gifite agaciro k'arenga Miliyoni 89 Frw.
Ati "Igitaramo cy'uyu mwaka gifite 'Budget' ya Miliyoni 89 Frw. Tumaze gukoresha nka Miliyoni 60 Frw. Ni ukuvuga ngo ibintu tuvuga twebwe ntabwo birimo kubeshya kuko biragaragara. Ni ukuvuga ngo abakurikira igitaramo cyacu, ngirango amafoto na Video birahari nta mwenda uwo ariwo wose wambawe umwaka ushize wongera kugaruka. Rero, imyiteguro y'imyenda ifata nibura 'Budget' ya Miliyoni 20 Frw."
Rodrigue yavuze ko mu gitaramo nk'iki bahindura imyambaro nibura inshuro 16, kandi bafata igihe kinini cyane mu bijyanye no kwitegura kugirango igitaramo kizagende neza.
Yavuze ko ashingiye ku mafaranga bakoresha bitegura "umuntu uzaza mu gitaramo azaze nibura aje kudushyigikira kugirango bidufashe kureba ko twakongera tukagira umurongo. Ariko mu by'ukuri ibyo tuba tugamije si inyungu y'amafaranga, ni inyungu yacu yo gutaramana n'abanyarwanda."
Uyu muyobozi yavuze ko biteguye mu buryo buhagije 'ku buryo abantu bazabona igitaramo gitandukanye n'ibindi byose byabayeho'. Ati "Muzabona imbyino, muzabona indirimbo, muzabona ubuhanga bwihariye, muzabona umubare udasanzwe, kuko ababyinnyi hafi 200 ku rubyiniro ntabwo birabaho. Tugiye gukora igitaramo nakwita ko kidasanzwe."
Rusagara yavuze ko ibitaramo bakora buri mwaka biba bifitanye isano n'umuco nyarwanda, ari nayo mpamvu buri mwaka mu guhitamo izina bisanisha n'iyo mpamvu. Yavuze ko bahisemo kwita iki gitaramo 'Inka' mu kugaragaza akamaro kayo ku muryango 'no kuyivuga mu buhanga bwayo bwose'.
Nyuma y'iki gitaramo, iri torero rizataramira i Huye, ku wa 29 Werurwe 2025. Rusagara yavuze ko mu ntego zabo harimo gukora ibintu "bikava ku rwego rusanzwe bikagera ku rwego rwo hejuru."
Ati "Ni ukuvuga ngo urebye amafaranga dukoresha, ibyo dushoramo, iyo urebye imbaraga dushyiramo twiyemeje gukora umuco ariko urimo ubuhanga bugezweho, umuco nyarwanda tukaririmba, ariko bigezweho, ariko kandi bifite aho bihuriye n'umuco."
Iri torero rizwi cyane mu guteza imbere umuco. Ryifashishwa cyane mu bukwe no mu bindi birori n'ibitaramo bitsimbaza umuco w'u Rwanda.
Ubu iri torero ririhiza imyaka 27 ishize rishinzwe ari itorero ry'abanyeshuri rishaka kugira ngo ryikure mu bwigunge.
Ariko, nyuma y'imyaka 27 ishize y'urugendo rurerure iri torero rimaze kuba ubukombe. Rifite abanyamuryango benshi, kandi rimaze gutarama ku Isi hose.
Bamaze gutamira i Burayi inshuro ebyiri (2), mu Rwanda, mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba, Afurika yose... Nyuma y'imyaka 27, Inyamibwa bamaze kugira ibikorwa n'ibigwi bidasanzwe.
Imyaka 27 ishize bishimira ko ibikorwa byabo byarenze kuba baratangiriye muri Kaminuza, ahubwo bikaba byaragiye ku rwego rw'Isi.
Umwaka wa 2022, iri torero ryaserukiye u Rwanda mu iserukiramuco rya mbere ku Isi ryitwa 'Festival de Confolens' ribera mu gihugu cy'u Bufaransa.
Iki gitaramo cyubakiye ku kugaragaza akamaro k'inka mu muco nyarwanda no mu buzima bw'umunyarwanda
Munyaneza Landry, usanzwe ari umutoza w'itorero Inyamibwa ari mu ngamba
Abasore bamaze iminsi bitegura iki gitaramo cyabo kizabera muri Camp Kigali
Ngwinondebe ubarizwa mu itsinda rya 'Jo-Twins' n'impanga ye, ni umwe mu babyina mu Itorero Inyamibwa
Ababyinnyi b'abakobwa bakoze imyiteguro ya nyuma bitegura iki gitaramo cyabo kidasanzwe
AMAFOTO: The New Times
TANGA IGITECYEREZO