RFL
Kigali

Abafaransa ibihumbi 200 bamaze gutorera ko umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi usubirwamo

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:24/12/2022 8:09
2


Abaturage bo mu Bufaransa bakomeje kurwana inkundura yo gusaba ko umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cy'uyu mwaka cyaberaga muri Qatar wasubirwamo.Icyumweru kirashize ikipe y'igihugu ya Argentine yegukanye igikombe cy'isi cya 3 cy'uyu mwaka itsinze ikipe y'igihugu y'u Bufaransa. 

Muri uyu mukino ikipe y'igihugu ya Argentine niyo yabonye ibitego 2 bifungura mu gice cya mbere, igitego cya 1 cyatsinzwe na Lionel Messi kuri penariti yari ikorewe Di Maria ikozwe na Dembele ariko abaturage ndetse n'abayobozi bo mu Bufaransa ntibabyemera ko yari Penariti akaba ariyo mpamvu basaba ko umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi wasubirwamo.

Ikindi gitego Abafaransa batemera ni igitego cya 2 cyatsinzwe na Di Maria. Mbere yuko uyu mukinnyi atsinda igitego, Kylian Mbappe yari yakoreweho ikosa ariko umusifuzi ntiyasifura.


Di Maria watsinze igitego Abafaransa batemera

Kugeza ubu Abafaransa bashyizeho urubuga abantu bari kunyuraho batora ndetse banatanga igitekerezo niba uyu mukino wasubirwamo,.

Uru rubuga rugizwe n'aho umuntu ashyira amazina ye, warangiza gushyiraho amazina ugashyiraho niba umusifuzi yaraguzwe, niba nta penariti yari ikwiye gutangwa, n'ahavuga ngo igitego cya 2 cya Argentine si cyo kuko Mbappe yakoreweho ikosa.

Iyo urangije ibyo byose ushyiraho umukono, warangiza ukabisangiza abandi kugira ngo basabe ko umukino wasubirwamo. Kugeza ubu abantu ibihumbi 200 ni bo bamaze gusaba ko uyu mukino wasubirwamo.

Iki cyifuzo kimaze kuza muri 20 byagize imikono myinshi mu Bufaransa. Mu gihe cyaba kigejeje abantu ibihumbi 500 cyaba kije mu byifuzo 3 byagiye bitangwa bikamenyekana ndetse bigashyirwano n'imikono myinshi. 

Kuri uru rubuga ibitekerezo (comments) bimaze kuba 85,000, byiganjemo ibivuga ko umusifuzi wasifuye yari afite ubwoba cyangwa akaba yari yariye ruswa.


Mbappe yabuze igikombe cy'isi akireba


Lionel Messi yatwaye igikombe cy'isi ariko Abafaransa barasaba ko umukino wasubirwamoTANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbanza mashirane1 year ago
    Bitakuwa vizuri kumuona tena Mbappe na Messie uvamuzi wa bora zaidi,lakini ni kugeuza historia nkokoni la kombe la dunia.mungu atupe warudishe nyuma mchezo huo wa France na Argentina!
  • Munyampeta emmanwel1 year ago
    Yewe nanjye rwose ndemerako wasubirwamo kuko rwase mbape baramwibye gusa ntakundi

Inyarwanda BACKGROUND