RURA
Kigali

Ibimenyetso 7 byerekana ko umuntu atagukunda nubwo atabivuga

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:12/03/2025 20:50
0


Kumenya uko umuntu yiyumva kuri wowe ntibyoroshye, cyane cyane iyo atabigaragaza mu magambo. Ariko hari imyitwarire yoroheje ushobora kwitondera ikakwereka ko atagukunda nk’uko wabyibwira.



Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu benshi bafite amarangamutima mabi ku bandi akenshi batabivuga, ahubwo bagahitamo kubigaragaza mu buryo bwihishe. Mu nkuru ikurikira, turagaruka ku bimenyetso birindwi byagaragaza ko umuntu atagukunda, nubwo yaba ataragira icyo abivugaho. Niba uri umunyamatsiko, fata akanya usome neza.

1) Ntashobora kukureba mu maso. Mu mibanire y’abantu, kurebana mu maso ni ikimenyetso cy’icyizere, ubushuti ndetse no kugufata nk’umuntu w’ingirakamaro. Iyo umuntu ahora akurinda ko muhuza amaso cyangwa akareba hirya igihe muri kumwe, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko atakwishimiye cyangwa yumva atakwiyumvamo. Cyakora, hari n’abantu bisanzwe bibagora guhuza amaso n’abandi kubera isoni cyangwa ibindi bibazo by’imibanire.

2) Imyitwarireye irangwa no kwifata . Ururimi rw’umubiri ruvuga byinshi kuruta amagambo. Iyo umuntu agukunda, akenshi uba ubona yemeye kuganira, agaragaza imvugo ifunguye, ntakuramburire amaboko cyangwa ngo akurebe nk’uri kure. Ariko iyo atagukunda, ntareba aho uri ndetse mwaba muri kumwe ugasanga adashikajwe nawe ndetse ntakwiteho.

3) Ntajya atangira ikiganiro. Iyo umuntu agukunda cyangwa yishimira kumarana igihe nawe, ahora ashaka kukuganiriza no kukumva. Ariko umuntu utagukunda we, ntajya ashishikazwa no kukuvugisha. Nk’uko ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru Journal of Nonverbal Behavior bubigaragaza, abantu badafite ubucuti usanga baganira gake, cyangwa ntibagerageze kubaka ibiganiro byimbitse.

4) Ahora agusonga cyangwa akuvugiramo. Kubaha abandi bigaragazwa no kubatega amatwi. Iyo umuntu ahora akuvugiramo cyangwa akaguca mu ijambo, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko atakubaha cyangwa ataguha agaciro. Iyo bitajya bibaho rimwe gusa, ahubwo bikaba ihame, ushobora kubona ko atakwishimira. Ariko hari n’abafite imyitwarire idahwitse mu biganiro aho ba shobora kuguca mu ijambo batabanje kubigusaba.

5) Ntajya asubiza cyangwa agaragaza igitekerezo ku byo ushyira kuri social media. Mu isi y’iki gihe, umubano w’abantu ukunze kugaragarira no mu bikorwa byo ku mbuga nkoranyambaga. Iyo umuntu akwirengagiza, ntanakurebere cyangwa ngo agire icyo avuga ku byo ushyiraho, bishobora kugaragaza ko adafite icyo agutekerezaho cyiza. Nubwo hari n’abatabikunda cyangwa batabiha umwanya, iyo ari umuntu uhora ari kuri social media ariko akagusimbuka, hari icyo byakubwira.

6) Ahora akoresha amagambo arimo isesereza cyangwa aguca intege. Hari igihe imikino yo gusetsa inyura mu mvugo irimo gutebya cyangwa isesereza. Ariko iyo uwo muntu ahora agukina ku mubyimba cyangwa amagambo avuga akagutesha agaciro, bishobora kuba ikimenyetso cy’uko atagufitiye urukundo cyangwa icyubahiro. Iyo ibyo avuga bituma wumva wateshejwe agaciro, bishobora kuba atari imikino nk’uko yabikwereka nk'uko tubikesha Small Bez Technology.

7) Aguha ibisingizo birimo urw’amenyo (backhanded com un HHotpliments). Hari ubwo umuntu avuga amagambo agaragara nk’ishimwe, ariko imbere harimo isuzugurwa. Urugero: “Ndabona wakuruye neza uyu munsi, ntabwo nari nzi ko ushobora kwisiga neza.” Iri jambo rishobora kuba rimeze nk’ishimwe, ariko imbere harimo igitutsi cyihishe. Iyo umuntu ahora akubwira amagambo nk’aya, bishobora kuba agaragaza ibitekerezo bye by’ukuri ko atagufitiye icyizere.

Imyitwarire y’abantu ni uruhurirane rw’ibitekerezo, amarangamutima n’ibikorwa. Ibimenyetso byavuzwe haruguru ntibisobanuye ko uwo muntu agufitiye urwango ku buryo budasubirwaho, ahubwo bishobora kukwereka aho mugomba gutangirira kuganira ku mubano wanyu.

Kandi umuntu wese afite ubushobozi bwo kwiga, guhinduka no gukura mu myumvire. Nk’uko Friedrich Nietzsche yabivuze: “Uko umuntu akunda undi, ni ko amwumva kurushaho.”

Niyo mpamvu tugomba kwitwararika mu gusoma imyitwarire y’abandi, ariko tukanagira umutima wihanganira abandi n’ubushishozi mu gucengera icyaba gituma bitwara gutyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND