RFL
Kigali

Mu buryo bubabaje Abafaransa bihoreye kuri Lionel Messi wabatwaye igikombe cy'isi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/12/2022 17:56
3


Abaturage bo mu Bufaransa bakoze ibimeze nko kwihorera kuri Lionel Messi nyuma yo kubatwara igikombe cy'isi.



Mu gikombe cy'isi cy'uyu mwaka cyaberaga muri Qatar, Argentine niyo yahuriye ku mukino wa nyuma n'u Bufaransa. Ni umukino wa nyuma benshi badatinya kuvuga ko ari wo mukino wa nyuma waryoshye mu mateka y'igikombe cy'isi.

Muri uyu mukino Messi yababaje u Bufaransa kuko ni we watsinze ibitego 2 ndetse aninjiza penariti ya mbere. Uyu mukinnyi w'imyaka 35 yakoze amateka kuko igikombe cy'isi ari cyo cyari gisigaye ataratwara.


Messi asoma igikombe cy'isi

Mu rwego rwo kwihorera kuri Lionel Messi akabari ko mu Bufaransa kafashe umwanzuro wo gufata umupira wa Messi akinana bawushyira ku muryango, mbere y'uko umukiriya yinjira abanza kunyura kuri uwo mupira akihanagura imyanda. 

Ubutumwa buri ku muryango w'ako kabari buragira buti: "Ibuka guhanagura ibirenjye byawe mbere y'uko winjira". Abantu bamwe na bamwe banenze iki gikorwa ndetse banavuga ko bari gukoresha umwenda wa Messi muri Argentine bakareka gukoresha uwo muri Paris Saint-Germain asanzwe akinira.

Nyuma y'uko Messi na Mbappe bahuriye ku mukino wanyuma kandi bakina mu ikipe imwe ya Paris Saint-Germain, byatumye iyi kipe yinjiza amafaranga menshi mu bijyanye n'ubucuruzi.

Nk'uko L'EQUIPE ibitangaza, imyambaro ya Mbappé na Messi yari isanzwe igurishwa hamaze kwiyongeraho 200%.


Umwambaro Messi akinana muri Paris Saint-Germain ni wo Abafaransa bihanaguza imyanda








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bonaventire Mugiraneza 1 year ago
    Muraho neza njyewe ndumva bibaye bishoboka abayobozi b akokabare bahanwa ku kirego cyaba cyatanzwe na equipe ikoresha uwo mwambaro.murakoze
  • Lemetre1 year ago
    Abafaransa bangahe kuri bangahe? Mujye mwandikana ubwenge. Igikorwa gikozwe na mayibobo ituye i Mukarange cyitiriewa abanyarwanda bose? Mwagiye mureka guteranya abantu.
  • Placid 1 year ago
    Ibi nubwo kuruhande runwe Ari agasuzuguro ariko kurund ruhande biragaragarako Messi Atazigera ava mumutima yabenshi . Biranshimisha Messi avuye muri PSG akazahura na yo muri champions league ubundi abafaransa bakongera kurira koko





Inyarwanda BACKGROUND