RFL
Kigali

Abafana ba Argentine batwitse isanduku bashyinguramo iriho isura ya Kylian Mbappé

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/12/2022 17:01
0


Abaturage bo muri Argentine nyuma y'uko ikipe y'igihugu cyabo itwaye igikombe cy'isi, batwitse isanduku iriho isura ya Kylian Mbappe.



Argentine ni yo yegukanye igikombe cy'isi cy'uyu mwaka cyaberaga muri Qatar nyuma y'imyaka 36 batazi uko gisa kuko baherukaga kugitwara mu 1986. Argentine yagitwaye itsinze u Bufaransa ku mukino wa nyuma hitabajwe Penariti nyuma y'uko mu minota 120 amakipe yombi arangije umukino anganya ibitego 3-3. 

Muri uyu mukino Argentine ni yo yabanzaga gutsinda ariko ikagenda yishyurwa, igice cya mbere cyarangiye ariyo iyoboye n'ibitego 2 byatsinzwe na Messi ndetse na Di Maria. Mu gice cya kabiri Kylian Mbappe yaje gukora ibitangaza atsinda ibitego 2 mu munota 1 gusa, icya mbere yagitsinze ku munota wa 80 kuri penariti naho icya kabiri agitsinda ku munota wa 81. 


Mbappe wazonze Argentine nawe bakaba bamwituye gutwika ifoto ye

Mu minota 30 y'inyongera Messi niwe wabanje gutsinda igitego cya 3 cya Argentine ariko Kylian Mbappe akomeza kubabera ibamba yishyura igitego cya 3 bituma hitabazwa Penariti. Umukino warangiye Argentine itsinze penariti 4-2 bituma yegukana igikombe cy'isi gutyo ariko ntibakibagirwa Mbappe wabagoye gutyo batsinda agahita yishyura.

Ku munsi w'ejo ni bwo abafana bagera kuri Miliyoni 4 bari buzuye mu mihanda yo muri Argentine bari ku karasisi bishimira igikombe cy'isi batwaye. Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga, aba bafana bari bikoreye isanduku iriho isura ya Kylian Mbappe maze barangije urugendo barayitwika. 

Ibi babikoze Kylian Mbappe ari bwo yujuje imyaka 24 ku munsi w'ejo, babikoraga nko kugira ngo bamubabaze nk'umuntu wabagoye cyane mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'Isi.


Abafana ba Argentine batwitse isanduku iriho isura ya Mbappe


Mbappe yahawe igihembo cy'umukinnyi watsinze ibitego byinshi mu gikombe cy'Isi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND