RFL
Kigali

Ibishashi by'umuriro n'indirimbo byari byose, Ikipe ya Marooc yakirwa i Rabat - AMAFOTO

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:20/12/2022 23:33
0


Ikipe y'igihugu ya Marooc yacaniwe ibishashi inaririmbirwa mu majwi aranguruye, yakirwa i Rabat mu murwa mukuru, abaturage bishimira ko igihugu cyabo cyanditse amateka yo kuba icya mbere cyo muri Africa cyageze muri ½ mu gikombe Cy'Isi.



Ni nyuma y'uko 'Les Lions de l'Atlas' yitwaye neza mu gikombe Cy'Isi cyasojwe muri Qatar mu mpera z'icyumweru gishize, aho umukino wayo wa nyuma ari uwo yatsinzwemo na Croatia bahatanira umwanya wa Gatatu.

Mu mikino y'amatsinda, Marooc yanganyije na Croatia, itsinda u Bubiligi na Canada biyoroheye, biyiha itike yo gukomereza mu mikino yo gukuranwamo.

Muri ⅛, Marooc yasezereye Espagne kuri Penaliti, naho muri ¼ isezerera Portugal iyitsinze igitego 1-0, mbere yo gutsindwa n'u Bufaransa muri ½, ubwo yari imaze gutakaza ba myugariro ngenderwaho; Nayef Agueld na Kapiteni Romain Saiss bari bavunitse.

Marooc yatitije amakipe akomeye, ikanga ibihangange ndetse abakinnyi bayo bazamura agaciro ku isoko, aho kuri ubu abarimo Azzedine Ounahi, Sofyan Amrabat n'abandi, bari kwifuzwa n'amakipe akomeye i Burayi.

Abasore ba Marooc batashye babanza kwakirwa n'Umwami, Mohammed VI, nyuma bajya kwishimana n'abaturage mu murwa mukuru Rabat, aho beretswe urugwiro, bararirimbirwa ndetse hacanwa ibishashi bisanzwe biranga abafana ba ruhago muri Africa y'Amajyaruguru.

Abakinnyi n'abakunzi babo bakiriwe ibwami

Abaturage bari benshi ku mihanda


Umuriro wacanwe, abakinnyi batemberezwa umujyi

Imihanda y' i Rabat yari yuzuye abaturage






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND