RFL
Kigali

Umunyamakuru Faustinho ahamya ko yatanga ibice by'umubiri we kubera Lionel Messi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/12/2022 16:56
2


Umunyamakuru uri mu bakomeye mu Rwanda, Faustinho Mugenzi ni umwe mu bagaragaje gufana kudasanzwe mu mikino y'igikombe cy'isi cy'uyu mwaka yaberaga muri Qatar.



Mugenzi Faustinho ukora mu gisata cy’imikino kuri Radio/Tv 10 ni umwe mu banyamakuru bagaragaje gufana kudasanzwe mu gikombe cy'isi cya 2022 cyakinwe ku nshuro ya 22 muri Qatar. 

Uyu munyamakuru usanzwe afana Argentine na Lionel Messi, yagiye agaragara mu bihe bitandukanye akora ibintu bidasanzwe, kuva igikombe cy'isi cy'uyu mwaka cyatangira. 

Ku ikubitiro igikombe cy'isi kigitangira, uyu munyamakuru yashushanyije izina rya Lionel Messi mu mutwe kubera urukundo amukunda.  

Mu mashusho yakunze kwiharira imbuga nkoranyambaga z'abanyarwanda bakunda umupira muri iki gikombe cy'isi, Faustinho yabaga ari kogeza ibitego bya Messi mu buryo budasanzwe.

'Video' ya mbere yakunzwe cyane ni iyo yari ari kogeza igitego cya Messi ubwo Argentine yanganyaga n'u Buhorandi 2-2 muri 1/4. Uyu munyamakuru yacyogeje yakuyemo umupira hejuru, ndetse anikubita ku maboko ubona ko yaryohewe. 


Faustinho wari warize kubera Messi na Argentine

Ku mukino wa nyuma Argentine itwara igikombe cy'isi itsinze u Bufaransa kuri Penariti, uyu munyamakuru yakoze ibidasanzwe ndetse binakora ku mitima ya benshi bakunda umupira.

Mu mashusho yacaracaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga ndetse akaba ari no kuri Instagram ye, Faustinho yarangije umukino arira anashimira Imana.

Yavuze ko amarira yari arimo kurira ari aya Lionel Messi ndetse ko iki gikombe cy'isi cyari kigoye, ariko anashimira Mbappe ko nawe ari umukinnyi ukomeye kubera akazi yatanze. 

Faustinho yarangije uyu mukino avuga ko akunda cyane Messi, ndetse anavuga ko yamuha ibice by'umubiri we aramutse abikeneye.

Faustinho bakunda kwita Simbigarukaho, mu kiganiro yahaye InyaRwanda yavuze ko yatangiye gufana Argentine mu gikombe cy'isi cya 2006 yakinnye na Serbia, kandi ayifana kubera Messi.

Tumubajije icyo yakundiye Lionel Messi yavuze ko ari ubuhanga bwe gusa nta kindi yagendeyeho.


Faustinho yambaye umwenda wa Paris Saint-Germain ikinwamo na Lionel Messi yihebeye 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Gisa1 year ago
    Umuntu utekereza ngo yatanga ibice bye byumubiri kubera Messi ?bamujyane i Ndera barebe ko adafite ikibazo nyamara
  • Bernard 1 year ago
    Nanjye ndamufana kubera ubuhanga





Inyarwanda BACKGROUND