RURA
Kigali

Prince Harry yahishuye ko Instagram ariyo yamuhuje na Meghan Markle

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:9/12/2022 9:50
0


Muri filime 'Harry & Meghan' iri kunyura kuri Netflix, Prince Harry ni ho yatangarije byinshi ku rukundo rwe n'umugore we anahishura ko bahujwe na Instagram.



Mu ijoro ryakeye ni bwo hasohotse filime 'Harry & Meghan' igaruka ku buzima n'urukundo rwihariye rwa Prince Harry na Meghan Markle, ikomeje kwerekana byinshi bitari bizwi kuri bo by'umwihariko inkuru y'uburyo bahuye. Muri iyi filime niho Prince Harry yatangariije bwa mbere uko yahuye na Meghan ndetse agahita amukunda ako kanya.

Prince Harry yahishuye ko Instagram ariyo yamuhuje na Meghan Markle

Prince Harry yahishuye ko Instagram yamuhuje na Meghan Markle mu buryo butangaje. Ati: "Sinzabyibagirwa hari mu 2016 ndi gukoresha Instagram mbona amashusho y'abakobwa babiri bari gutera urwenya. Yari amashusho bavanye kuri Snapchat kuko bari bafiteho filter z'imbwa mu maso yabo birantangaza''.

Amashusho ya mbere Prince Harry yabonyemo Meghan Markle kuri Instagram

Yakomeje agira ati:' ''Nkibona aya mashusho nifuje kumenya birambuye uyu mukobwa maze mpita njya kureba amafoto ku rukuta rwe ndetse mpita mukurikira (Follow). Ni aho byatangiye abonye mukurikiye nawe ahita ankurikira ndetse anakunda ifoto yanjye ndi gusuhuza imbwa. Ni aho byavuye dutangira kujya tuganirira kuri Instagram tumenyana birambuye. Ibindi byakurikiyeho namwe mwarabibonye ni amateka''.

Ifoto ya mbere Meghan Markle yakunze ya Prince Harry kuri Instagram

Ibi Prince Harry abitangaje mu gice cya mbere cya filime y'uruhererekane 'Harry & Meghan' iri kunyura kuri Netflix inahanzwe amaso na benshi bafitiye amatsiko yo kureba byinshi ku buzima bw'aba bombi bafatwa nk'imwe muri couple zikomeye ku Isi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND