RFL
Kigali

SKOL yishyuriye 'Mituelle de Santé' abaturanyi b'uruganda batishoboye

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:4/12/2022 18:42
0


Uruganda rwa SKOL Brewely Ltd rwengera ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye mu Rwanda, rwatangiye Ubwisungane mu kwivuza abaturanyi barwo 596, rukomeza intego yo kuzamura imibereho myiza y'abanyarwanda.



Igikorwa nyir'izina cyabaye ku mugoroba wo ku ya 1 Ugushyingo 2022, aho ubuyobozi bwa SKOL bwakiriye abaturage n'abayobozi b'Akagari ka Nzove, bishimira aho uru ruganda rusanzwe rukorera mu Karere ka Nyarugenge.

Uru ruganda rwishyuriye Ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) abaturage 596 baruturiye, ubuyobozi bukomeza guhigura imihigo yo kuzamura imibereho myiza y'abanyarwanda haherewe ku baturiye uruganda.

Ubwisungane bwishyuwe ni ubw'umwaka wa 2022-2023

Ivan Wulffaert uyobora SKOL Brewery Ltd yavuze ko mu ntego z’uru ruganda harimo no guhindura ubuzima bw’abaturage, bikurikirana n'ubucuruzi rusanzwe rukora.

Yagize ati “Skol si ikigo kiri hano gukorera amafaranga gusa, ahubwo kiri hano no mu rwego rw’ikigo cyita ku bijyanye n’imibereho.”

Wulffaert yavuze ko nk'uruganda, bishimira iterambere ry’abaturage rigenda rigerwaho buri mwaka kuko bamwe mu bishyuriwe Ubwisungane mu kwivuza mu bihe byashize ubu nabo biyishyurira.

Yagize ati “Icyo twishimira cyane ni iterambere ry’abaturage, kuko umubare twatangiye dufasha kubona ubwisungane mu kwivuza ugenda ugabanuka, kubera kugenda biyishyurira.”

Ivan Wuffaert uyobora uruganda rwa SKOL

Bwana Wulffaert yavuze ibi kuko kuva mu myaka ine ishize, SKOL Brewery Ltd yagiye yishyurira Ubwisungane mu kwivuza abaturage bo mu Kagari ka Nzove, bityo byoroshye kumenya iterambere ryabo mu mibereho myiza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nzove, Kabasha Ignace, yavuze ko kuba abaturage bahabwa ubu bwisungane mu kwivuza n’uruganda rwa SKOL ari amahirwe bagize nk'abaturanyi.

Yagize ati “Tubibona nk’amahirwe abaturage b’aka Kagari ka Nzove ndetse n’abaturiye uru ruganda rwa SKOL bafite, kugira uruganda nk’uru rwenga inzoga uko tubizi, ariko rukanatekereza ku mibereho y’abaturage cyane abatishoboye.”


Kabasha Ignace, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Nzove

Nikuze Marie, umwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Ruyenzi yavuze ko afite abana batandatu bose bakaba nta mituweli bagiraga, ashimira SKOL yatanze ubufasha.

Yagize ati “Nta bushobozi twari dufite bwo kwishyura mituweli, ntabwo nabashaga kujya kwivuza n’abana bakarwara bagahera mu nzu, none ndashimira kuko tubona abaterankunga badutekerezaho bakaduha mituweli, bakatwibuka ko natwe tuyikeneye.”

Mu bihe bitandukanye, SKOL Brewery Ltd igira uruhare mu bikorwa bitandukanye byo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, ihereye ku baturanyi b'uruganda, nabo bakomeza kuyishimira ibikorwa byiza.

Abayobozi n'abaturage basangiye ibyo kunywa bya SKOL

Uretse gutanga 'Mituelle de Santé', uru ruganda rwagize uruhare mu bindi bikorwa by'iterambere nko kwishyurira amafaranga y'ishuri bamwe mu bana b'abakozi bayo hadasabwe ikindi kiguzi, gutanga inkunga mu mirire ikwiriye, mu mahugurwa yo kwihangira umurimo n'ibindi.

Uru ruganda kandi rwatanze akazi ku baturage batuye hafi y’uru ruganda bangana na 60% by’abakozi bayo bose bagera kuri 300, ndetse muri 2022 rwahaye bamwe mu baturanyi barwo amafaranga yo gutangiza imishinga ibyara inyungu.

Mu bihe isi yari yugarijwe n'icyorezo cya COVID-19, SKOL Brewery Ltd yari hafi y'abaturanyi bayo batishoboye, aho bahawe ibyifashishwa mu buzima bwa buri munsi birimo ibiribwa, ibikoresho by'isuku n'ibindi, ubwo bari bugarijwe n'ingaruka za Guma mu Rugo.

Abakozi ba SKOL babanje kwakira abaturage, bica icyaka

Abatuye mu Kagari ka Nzove bashimiye SKOL Brewery Ltd


AMAFOTO: Ndayishimiye Nathaniel






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND