RFL
Kigali

Ushobora kunywa ukanatwara! Bralirwa yamuritse "Heineken® 0.0" inzoga nshya idasindisha-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:3/12/2022 12:29
0


Uruganda rwa Bralirwa rudasiba gutekereza ku bakiriya barwo yaba abasoma ku gasembuye n’abatagasomaho, rwamuritse inzoga nshya idasembuye ushobora kunywa mu gihe utwaye no mu bindi bihe wishimanye n’inshuti zawe.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Ukuboza 2022 muri BK Arena, ni bwo Bralirwa Plc yamuritse Heineken® 0.0", inzoga iryoshye cyane, yenganywe ibikoresho byihariye kugira ngo yumvikanemo uburyohe buringaniye bituma uryoherwa nayo igihe icyo ari cyo cyose cy'umunsi.

Intego ya Bralirwa ni uguha amahitamo abakiriya mu gihe bafashe igihe cyo kunywa. Ni mu buryo bwo gusakaza umuco wo kubaho mu buryo buvanze butuma n'abantu batanywa inzoga bibona mu bihe byose birangwamo inzoga.

Iyi nzoga yagenewe kandi abagabo n’abagore bagejeje imyaka yo kunywa inzoga banayikunda ariko atari ngombwa ngo ingaruka z'inzoga mu bihe runaka by'umunsi bibagereho. Ntabwo isembuye ariko ifite icyanga cyinshi cya Heineken.

Ni inzoga idasindisha rwose, ndetse n'iyo wayinyweye ugatwara ikinyabiziga, igipimo kigaragaza ko ari 0.0 bivuze ko biba byerekana ko utigeze unywa inzoga. Bralirwa yazanye iyi nzoga mu kuzirikana abakunzi bayo badakunda ibisembuye.


Bralirwa yamuritse ikinyobwa gishya

Nubwo idasembuye ariko, iyi nzoga igenewe abantu bafite imyaka ibemerera kunywa inzoga. Kuri ubu iyi nzoga iri kugura 1500RWF, iri mu ikaneti 330 ml. Bralirwa Plc ni kompanyi ya 20 mu zitunganya Heineken muri Afrika, mu Burasirazuba bwo hagati n'Uburasirazuba bw'Uburayi ndetse ikaba n'iya 108 ku isi zitangiye gucuruza inzoga ya Heineken® 0.0.


Bari bafite amatsiko yo kumenya iki kinyobwa


Iyi nzoga iteye amabengeza


Ni inzoga ikoranye ubuhanga


Ni ikinyobwa gikoranye ubwenge





Urasoma ugashira inyota



Iragura 1500 Frw yonyine, ntibaguhende



Yasomyeho aracurura


Arangije kunywa yakoresheje akuma gapima ko wanyweye inzoga, gapima ubusa





Dj Marnaud ni we wavangavangaga umuziki






Banyweye baranatwara





Abakunzi b'agacupa bashyizwe igorora


AMAFOTO: Sangwa Julien inyaRwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND