Kigali

Ghana yitegura kwihorera kuri Uruguay yakuye amanota mu menyo ya rubamba

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:28/11/2022 17:28
0


Ikipe y'igihugu Ghana 'Blackstars' yakuye amanota iyo mu menyo ya rubamba irokoka Koreya y'Epfo, ikomeza imyiteguro yo kwihorera kuri Uruguay yayibabarije muri Africa y'Epfo.



Blackstars yabonye amanota atatu ya mbere mu gikombe cy'isi cya 2022, itsinze Koreya y'Epfo mu mukino w'ishiraniro wabereye kuri Stade ya Education City uhereye i Saa Cyenda z'amanywa (15:00).

Ghana yaje muri uyu mukino idafite inota na rimwe mu itsinda 'H' nyuma y'uko yari yatsinzwe ibitego 3-2 mu mukino wa mbere yakinnye na Portugal, mu gihe Koreya yo yari yanganyije Ubusa ku busa na Uruguay.

Ghana na Koreya bahuriye mu mukino uryoshye wabonetsemo ibitego 5, uhereye ku cya Ghana cyinjijwe na Mohammed Salisu ku munota wa 24'.

Abanya-Ghana bishimira igitego cya Kudus

Ku munota wa 34' Ghana yabonye ikindi gitego cyinjijwe na Mohammed Kudus ku mupira mwiza yari ahawe na Jordan Ayew, imbyino Nyafurika zihita zikwiza umurindi muri Stade ya Education City.

Ku munota wa 58' Koreya Y'Epfo yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura, cyinjijwe na Joe Gue-Sung, mbere yo gutsinda icya kabiri cyinjiye ku munota wa 61'.

Gue Sung yatsinze ibitego bibiri n'umutwe

Ku munota wa 68' Ghana yabonye igitego cy'intsinzi cya gatatu cy'intsinzi, cyinjijwe na rutahizamu Mohamed Kudus wahiriwe n'uyu mukino, nyuma y'umupira mwiza yari ahawe na Inaki Williams bafatanyaga mu busatirizi, umukino urangira Ghana ifite ibitego 3 kuri 2 bya Koreya.

Muri iri tsinda, Ghana iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 3 inganya na Portugal, mbere y'uko Seleçao ya Portugal ihura na Uruguay mu mukino uteganijwe Guhera i Saa 21:00 ku isaha y' i Kigali.

Imikino ya nyuma yo mu itsinda H izakinwa ku ya 2 Ukuboza, aho Portugal izahura na Koreya Y'Epfo naho Ghana igatana mu mutwe na Uruguay.

Ghana yahize kwihorera kuri Uruguay yayisezereye mu gikombe Cy'isi cya 2010 cyabereye muri Africa y'Epfo, aho aya makipe yombi yahuriye muri ¼, Uruguay igakomeza kuri Penaliti 5-3 mu gihe yakinaga ifite abakinnyi 10 batarimo Luis Suarez wahawe ikarita itukura azira gufatisha intoki umupira wajyaga mu izamu.

Ghana Koreya bahuriye mu mukino uryoshye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Safari

Inyarwanda BACKGROUND