Diamond yashyize hanze amashusho y’ibihe byiza yagiranye na Zuchu uheruka nawe gutangaza ko ari umukunzi we, amutaka ubwiza n’ubudasa mu bakobwa bose ba Africa.
Umuyobozi wa Wasafi, Diamond Platnmuz, yifurije isabukuru y’amavuko Zuchu mu buryo bwihariye, amutaka ubwiza n’ubuhanga.
Muri ubu butumwa Diamond yagaragaje ko Zuchu ari ikitegererezo mu bari n’abategarugori ku mugabane wa Africa, ati:”Muri iki cyumweru turazirikana kuvuka ku munyempano, umuhanga, uw'igikundiro kandi ugira kwicisha bugufi.”
Akomeza
agira ati:”Imana yahaye Tanzania umugisha wa Zuchu, komeza uteze imbere Wasafi,
Swahili, Africa, abari n’abategarugori. Biteye ishema kubona aho wavuye n'aho
ugeze ku mugabane wa Africa.”
Yongeraho ati:”Iteka uzamenye ko akazi kose kagira ibibazo byako, wige kubinyuramo, Imana ikurinde kandi wibuke ko 'Intare izahora igukunda iteka.”
Mu buryo bwihuse Zuchu na we yahise amusubiza. Ati:”Warakoze ku bwa buri kimwe, uri umuntu w’ingenzi kuri njye kandi ndagushimiye cyane, Imana igukomereze ibyishimo n’ubuzima, uri uw’ingirakamaro kandi ibyo nzahora mbihamiriza isi yose. Uri intwari yanjye nzahora ngukunda iteka.”
Diamond yanashyizeho amashusho agaragaza Zuchu amwicayeho mu buryo budasanzwe, basomana bigaragara
ko urukundo rwabo rugeze kure.
Mu minsi
yashize Mama Dangote nyina w’icyamamare Diamond, yavuze ko Zuchu ari
umukazana we ndetse Zuchu na we yaherukaga gutangariza isi yose ko ari mu
rukundo na Diamond.
Amashusho ya Diamond na Zuchu basomana byimbitseUrukundo rukomeje gufata indi ntera hagati ya Diamond na ZuchuZuchu ari kwizihiza isabukuru y'imyaka 29Ari mu bahanzikazi bahagaze neza muri AfricaDiamond yamuhamirije kuzamukunda itekaYaherukaga gutangaza ko ari mu rukundo
TANGA IGITECYEREZO