RFL
Kigali

Iby'urukundo rwe na Lynda, gukorana indirimbo n'abarimo Nyaxo, gushinga 'studio': Zaba yiniguye- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/05/2024 19:17
0


Ni umwe mu banyarwenya bigaragaje cyane kuva mu myaka itanu ishize, ndetse yagiye agaragara mu bitaramo binyuranye bya 'Comedy' atembagaza benshi. Umwibuke mu bitaramo birimo nka Seka Live, Comedy Knight, Gen- Z Comedy n'ibindi binyuranye.



Uvuze izina Niyonkuru Clinton ntiwahita umwumva neza, ariko uvuze Zaba wabyumva! Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bo banamumenye binyuze mu gace gato k'amashusho yasakaye aho aba aganira na mugenzi we Regis bakinanye muri filime yatambutse kuri 'Afrixmax' agira ati "Yegoko Mana Regis."

Uyu musore yakinnye muri filime nyinshi zirimo nka 'Depression', ndetse yabaye umunyamakuru w'igihe kinini wa Isibo Tv mu kiganiro yahuriragamo n'umukunzi we Lynda witabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Zaba yavuze ko yabaye ahagaritse ibijyanye no gutera urwenya mu bitaramo bitandukanye, ahanini bitewe n'uko hari ibyo amaze igihe ahugiyemo. Avuga ariko ko n'ubwo bimeze gutya, yakomeje gushyigikira ba murumana be bashaka gutere ikirenge mu cye.

Ati "Barumuna banjye ndabafasha, rimwe na rimwe tuba twakoranye n'imyitozo. Navuga ko izi ngeri zose z'ubuhanzi zituma ugira izina, abantu bakakumenya, noneho abo bantu bigatuma wababyaza umusaruro, ushobora kuza uri umufana, icyo rero ukora nkakibyaza umusaruro."

Yavuze ko bijya bibaho ko umunyarwenya ashobora kujya ku rubyiniro, abantu ntibishimire ingingo ari guteraho urwenya, ariko ko umuhanga aba agomba guhora yiteguye uko abyitwaramo.

Filime ku buzima bw'abo bwite na 'Depression'

Zaba yavuze ko afatanyije na Nkusi Lynda bagize igitekerezo cyo gutegura no gushyira mu bikorwa filime igaruka ku buzima bw'abo bwite (Reality TV Show) biturutse ku byavuzwe nyuma y'uko asezeye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2021. Ati "Niho byavuye. Kandi byatanze umusaruro. 

Bafatanyije kandi bateguraga filime bise 'Depression'. Zaba avuga ko akimara gutandukana na Isibo Tv yanahagaritse gukomeza gukora iyi filime. 

Ati "Urebye njyewe ni njye watandukanye, hanyuma ndabareka barayikomeza, nyuma rero ukuntu yaje gukomezwa atari njye uyikora, ntabwo nabikunze, kuri njye yatakaje umwimerere w'ayo, bituma mpera nk'aho nanjye nyikuyeho amaboko, birangira uko."


'Business' yatumye bongera kwihuza nk'abakundana

Mu 2022, nibwo bombi byavuzwe ko batandukanye ahanini biturutse ku mpamvu nyinshi. Bamwe mu bakoresha umuyoboro wa Youtube, bavugaga ko hari ibyo Lynda yamenye kuri Zaba anananirwa kubyihanganira, bigenda uko kandi no ku ruhande rwa Zaba.

Aba bombi ariko muri Mutarama 2024, bongeye kwiyunga batangira paji nshya mu mubano w'abo. Zaba yabwiye InyaRwanda ko kwiyunga na Lynda byoroshye ahanini biturutse ku kuba bari bafitanye imishinga ifitiye akamaro impande zombi. 

Ati "Byaroroshye kubera ko twari dufitanye imishinga myinshi idufitiye akamaro, nawe ubwe imufitiye akamaro nanjye imfitiye akamaro, twabiganiriye mu buryo bw'akazi, turavuga tuti reka duhe akazi umwanya n'ibindi bizazemo."

Yavuze ko muri uko gutandukana na Lynda yakomeje akazi atangira gukora filime yise 'Yesu' izasohoka mu gihe kiri imbere. Uyu musore avuga ko ari we wateye intambwe ya mbere, asaba Lynda ko basubirana ahanini biturutse ku kurengera 'Business' bombi bahuriyeho.

Ati "Ni uko nabonaga ko hari byinshi biri gupfa. Narebye kuri 'Business' ariko no ku bakunzi bacu (guhitamo gusubirana na Lynda), kuko abakunzi bacu badukunga ku buryo banatwisangira no mu buzima busanzwe bakabitwereka, rero nararebye mbikora byombi..."

Yashinze Studio y'umuziki

Zaba yavuze ko mu myaka ibiri ishize yagize igitekerezo cyo gufungura studio y'umuziki ikoreramo Producer Tell Them. Avuga ko agishinga iyi studio yagerageje gukora indirimbo ye bwite ariko ntiyigeze isohoka.

Kandai ko hari igihe yari kumwe n'inshuti ze Regis na Nyaxo bakorana indirimbo y'umunota' umwe ariko ko itarigeze isohoka n'ubwo batekereza ko bazayikomeza kugeza ubwo izajya hanze. Ati "Byaratunaniye kuyikomeza.

Zaba avuga ko mugenzi we Nyaxo afite indirimbo ebyiri 'n'abahanzi bakomeye' ariko ko zitarasohoka. Yavuze ko iyi studio yashinze yayirekeye Producer Tell Them, kandi imaze gukorerwamo indirimbo zirimo 'Inanasi', 'Imashini' n'izindi.


'Yegoko Mama Regis' byari bimusenyeye

Zaba yavuze ko hari ahantu henshi yabuze amahirwe bitewe n'ijambo 'Yego Mama Regis' yavuze ubwo yakinaga filime. Icyo gihe yari mu ishusho y'umusore ukunda mugenzi we.

Ibi byanamugizeho ingaruka ubwo yateraga bwa mbere Lynda, kuko umuryango we ntiwahise ubyumva ahanini biturutse ku mafoto n'amashusho babonaga ye akina filime bakamucyeka amababa. Ati "Lynda kwemeza abo mu muryango we ko ibyo ntakinnye atari ibyo byatwaye nk'amezi atatu.

Muri iki gihe, uyu musore ari kwitegura gushyira hanze filime 'Prime Jesus' ikoze mu gitekerezo-shusho cyo kwibaza uko byagenda Yesu aramutse agarutse.


Zaba yatangaje ko ari we wateye intambwe ya mbere yo gusubirana na Nkusi Lynda bitewe na 'Business' bahuriyeho

Nkusi Lyanda akimara kuva muri Miss Rwanda yafatanyije na Zaba gukora filime igaruka ku buzima bw'abo bw'ibanga

Zaba yavuze ko muri iki gihe ari kwitegura gushyira hanze filime yise 'Prime Jesus'

Zaba avuga ko umuryango wa Lynda wabanje kumugiraho impungenge bitewe n'ibyo babonaga akina muri filime

Zaba yavuze ko filime yahuriyemo na Lynda banyujije kuri Zana Talent yinjije arenga Miliyoni 20 Frw

Zaba avuga ko akimara gusezera kuri Isibo TV filime 'Depression' yakoranaga na Lynda itakomeje gukorwa mu murongo bari bihaye

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ZABA AVUGA KU RUKUNDO RWE NA LYNDA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND