Ubusanzwe kwiga ni ingenzi kandi buri munyeshuri asabwa gutsinda no gukora iyo bwabaga kugira ngo ashimishe amarangamutima ye mu gihe cyo gufata indangamanota. Mu by’ukuri hari inkingi akwiriye kwifashisha akabasha kugera ku ntego ze nk’umunyeshuri.
Binyuze mu butumwa bwacishijwe kuri Konti ya Twitter,
Minisiteri y’Uburezi, yakebuye abanyeshuri ibarangira inkingi 3 z’ingenzi
zishobora gutuma umunyeshuri atsinda. Ibi nibyo biranga umunyeshuri mwiza.
Umunyeshuri mwiza arangwa n’ibintu byinshi ariko hari
iby’ingenzi bishobora no kumufasha gutsinda amasomo ye cyane. Muri iyi nkuru
turifashisha ubutumwa bwa Minisiteri y’uburezi mu Rwanda, bwanyujijwe kuri Twitter tariki 22 Ugushyingo 2022, busaba abanyeshuri kugira ibyo bubahiriza mu
rwego rwo gukomeza gutsinda no kuba abanyeshuri beza.
NI IBIHE BINTU BY’INGENZI BIRANGA UMUNYESHURI MWIZA?
Mu bintu biranga umunyeshuri mwiza hagaragaramo ibimuturukaho, kuri we akaba ari imico ye yifitemo cyangwa akwiriye kwiga ariko bikaba biri muri kamere ye.
1.Kudasiba
ishuri
Mu by’ukuri, umunyeshuri mwiza ntabwo asiba ishuri
uko yiboneye. Birashoboka ko umunyeshuri ashobora gusiba ishuri kubera impamvu
yumvikana kandi yaganiweho hagati y’umubyeyi we cyangwa umurera ndetse n’umurezi
we, ni ukuvuga mwarimu cyangwa umuyobozi w’ikigo.
Umunyeshuri utagerera ku ishuri ku gihe, uyu munsi
akaza ejo agasiba, ntabwo abasha gufata neza ibyo abandi bize ku buryo bishobora
kuba imbarutso yo gutsindwa.
2.Gukurikira neza
Mwarimu mwiza wize uburezi cyangwa wabihuguriwe, asabwa gukoresha imfashanyigisho nyinshi kandi zifatika kugira ngo umwana abashe gukurikira kandi afate neza ibyo arimo kwigishwa uwo mwanya.
Mwarimu aba asabwa gukoresha uburyo bwose kugira ngo umwana atarambirwa ishuri ahubwo agire umwanya wo kuruhuka no gukomez gukurikira kuko biri mu bituma akurikira neza.
Iyo umunyeshuri yanze umuti akanga kumva bituma
adakurikira neza bikagira ingaruka mu masomo ye. Uyu mwana aba asabwa gushyira
hasi ibimurangaza byose, agaha umwanya ishuri ndetse akitoza guhanga mwarimu
amasomo.
3.Gusubiramo
amasomo
Mu by’ukuri umunyeshuri mwiza asubiramo amasomo ye. Ibi
biva ku bana bikajya no ku babyeyi kuko umwana abasha gusubiramo amasomo
afashijwe n’ababyeyi be mu gihe yatashye yaba ari ku ishuri mwarimu akuzuza
inshingano ze.
Kugira ngo umwana abashe gutsinda aba asabwa kwitoza
umuco wo gusubiramo amasomo ye.
Mu bindi byagaragajwe na Minisiteri y’Uburezi, harimo kwirinda kunywa inzoga no kugendera kure abashaka kuziguha.
Umwana ni ejo hazaza h’u Rwanda ni we ahazaza h’igihugu
akwiriye gufatwa neza no gutozwa ibizamufasha gutsinda amasomo ye.
TANGA IGITECYEREZO