RFL
Kigali

Twitter ikomeje amavugurura igiye gutangiza uburyo bwa 'Video Call'

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/11/2022 13:58
0


Urubuga rwa Twitter ruherutse gufunga imiryango by'igihe gito kubera amavugurura, rugiye gutangiza uburyo bwa 'Video Call' buzatuma abarukoresha bashobora kuvugana barebana.



Nyuma y’uko urubuga nkoranyambaga rwa Twitter rwegukanywe n’umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk, kuri ubu rukomeje amavugurura aho hitezwe gutangira gukoresha uburyo bwa ‘Video call’ no kuganira hagati y’abantu bakoresheje amajwi ‘Voice chat’ aho gukoresha inyandiko gusa nk’uko byari bisanzwe.

Izi mpinduka zatangarijwe mu nama Elon Musk yagiranye n’abakozi ba Twitter ku wa Mbere tariki 21 Ugushyingo 2022. Muri iyi nama Elon Musk yavuze ko kongera kuri Twitter ubu buryo bwo guhamagarana hakoreshejwe amashusho biri mu ntego afite. Ati “Turashaka gushyiraho uburyo bwo kuganira hakoreshejwe amajwi n’amashusho ariko umuntu anyuze muri ‘DMs’.

Twitter ya Elon Musk igiye gushyiraho uburyo bwa Video Call na Voice Chat

Musk yakomeje avuga ko uretse ibi bintu bishya bizongerwa kuri Twitter, uru rubuga rushaka no gutangira gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga rya ‘Encryption’ buzajya bwifashisha mu kurinda umutekano w’ubutumwa abantu bahererekanya hagati yabo binyuze muri ‘DMs’.

Yakomeje agira ati “Turashaka ko abakoresha Twitter tubafasha kuganira badatewe impungenge n’amabanga yabo cyangwa ngo bahangayikishwe n’uko amakuru y’ingenzi yajya hanze, bitewe n’uko baba bumva ko bagenzurwa n’abakozi ba Twitter.”

‘Encryption’ ni uburyo bukoreshwa mu kurinda ubutumwa abantu bandikiranye hagati yabo hakoreshejwe ikoranabuhanga. Abagenzura imbuga nkoranyambaga ntibaba bashobora gusoma ubu butumwa kuko babubona mu nyandiko za ‘code’.

Elon Musk yavuze ko yatangiye kwitabaza Moxie Marlinspike washinze urubuga rwa ‘Signal’ kugira ngo amufashe gutangiza ikoreshwa rya ‘Encryption’ kuri Twitter. Yavuze ko mu gihe Moxie Marlinspike yakoraga kuri Twitter yashatse gutangiza ubu buryo ariko abayoboraga uru rubuga nkoranyambaga mbere baramwangira bituma yivumbura ashinga ‘Signal’.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND