Mathew Rugamba, umuhangamideli uri mu bakomeye mu Rwanda ufite inzu izwi nka House of Tayo, ari mu bitabiye imurikwa rya Black Panther 2.
Nk’uko
Rugamba yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yagize ati:”Ishimwe
rikomeye kuri Junior Nyongo na Lupita Nyongo kuba batumye bibasha gukunda.”
Akomeza
agira ati:”Mwarakoze mwese abo dukorana muri House of Tayo n’umugore wanjye
Sharon, gukorana nk’itsinda bituma inzozi ziba impamo.”
Aha Rugamba
yabaye nk’uca amarenga y’uko yambitse bamwe mu byamamare bikomeye byitabiriye
umuhango ukomeye, wo kumurika filimi ya Blac Panther 2.
Ibirori byo
kumurika iyi filimi byabaye kuri uyu wa 26 Ukwakira 2022, muri Los Angeles muri
Leta ya California.
Ibi bikaba byaritabiriwe
n’ibyamamare bitandukanye yaba muri fiimi n’umuziki, barimo Rihanna na A$AP
Rocky.
Ubusanzwe Mathew Rugamba azwi mu guhanga imideli, afite inzu izwiho kwambika abanyacyubahiro batandukanye, ariko by’umwihariko yamamaye kubera umupira uzwi nk’ijezi wanditseho u Rwanda.
Rihanna na A$AP Rocky bari mu bitabiriye imurikwa rya Black Panther 2
Rugamba, Junior Nyongo na Lupita Nyongo
Ba Nyongo batambuka ku itapi
Mathew Rugamba n'umugore we Sharon
Mathew Rugamba ahabereye imurikwa rya Black Panther 2
Ijezi umwe mu myambaro ikomeye ya House of Tayo
Rihanna yari yabucyereye
TANGA IGITECYEREZO