RFL
Kigali

Musanze: Abihakana abo babyaye akabo kashobotse, binyuze muri "RFL" ipima ibimenyetso byose - AMAFOTO

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/10/2022 7:48
0


Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), yakoze ubukangurambaga mu Karere ka Musanze bwatumye abaturage bo muri aka gace, baca iteka ko nta muntu uzongera kubarenganya nyuma yo kumenya amakuru y'iki kigo.



Amezi agiye kuba abiri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL), itangiye gukora ubukangurambaga aho yatangiye igirana ibiganiro n'ubuyobozi bw'uturere n'intara.

Nyuma yaho yatangiye gukora ubukangurambaga bufunguye aho iganira n'abaturage mu turere dutandukanye. Akarere kari kagezwe kuri uyu wa Gatanu kari Musanze ibarizwa mu Majyaruguru y'u Rwanda. 

Ubu bukangurambaga bwaje busanga ubwaherukaga kubera mu Majyepfo y'u Rwanda aho tariki 23 Nzeri RFL yari mu Karere ka Nyamagabe, bucyeye bwaho yerekeza mu Karere ka Huye.

Abaturage b'i Musanze bari babucyereye baje kumva ubukangurambaga no kwirebera abahanzi bakunda

Ku isaha ya Saa 15:00 PM ni bwo umuhango nyamukuru watangiye utangije na MC Anita Pendo wahaye ikaze abaturage uruvunganzoka bari muri Car Free zone ya Musanze iba hafi y'inyubako ya Goico. Saa 15:10 PM MC Anita yahise yakira ababyimyi ba Afro Heats basanzwe bafungura ubu bukangurambaga.

Afro Heats bari mu batangiza ubukangurambaga bwa RFL 

MC Anita yagarutse ku rubyiniro ku isaha ya saa 15:20 PM asusurutsa abaturage ndetse ababaza ibibazo bitandukanye, ababitsinze bakegukana ibihembo byarimo imyenda, ingofero, ibikapu byo mu mugongo n'ibindi.

Nk'uko bisanzwe muri ubu bukangurambaga, haba hari abahanzi batandukanye by'umwihariko abafite izina mu muziki Nyarwanda ndetse bamaze igihe.

Eric Senderi nk'umwe mu bahanzi bakunzwe n'abaturage mu Rwanda, yageze ku rubyiniro saa 15:45 atangirira ku ndirimbo "Ibidakwiriye", saa 15:52 akurikizaho indirimbo "Twambariye urugamba", akurikizaho "Reka Jalousie", "Convention, asoreza ku ndirimbo yise "Bazayomba" imaze icyumweru igiye yanze.

MC Anita Pendo usanzwe ari umunyamakuru wa RBA, yatangiye yisanisha n'abaturage ndetse abinjiza mu gikorwa nyamukuru

Eric Senderi yavuye ku rubyiniro saa 16:20 PM asimburwa na MC Anita wahise yakira umuyobozi wa RFL Dr. Karangwa Charles wagombaga gutanga ubutumwa nyamuru bukubiyemo zimwe muri Serivise iki kigo gitanga.

Karangwa Charles yatangiye aha ubuhamya abaturage bari bitabiriye ubukangurambaga ababwira inkuru y'umuturage w'umusore wavukaga mu Karere ka Musanze, ababyeyi be bari barahungiye ahahoze ari Zaire baza kugwayo, agaruka mu Rwanda atazi iyo ajya.

Uwo musore yaje kumenya ikigo cya RFL kimufasha gukora iperereza hakoreshejwe ibimenyetso, amenya bamwe mu bo mu muryango we ndetse baje kumuha imitungo yose ababyeyi be bari batunze. Ubu aratuye kandi atengamaye. Ni ubuhamya bwakoze ku mitima ya bamwe mu baturage bari aho, batangira gusarura amakuru batakekaga kuri iki kigo. 

Eric Senderi umwe mu bahanzi bakunze gukoreshwa mu ngeri zose kubera urukundo agirana n'abafana

Karangwa yakomeje avuga serivise Rwanda Forensic Laboratory (RFL) itanga aho yavuzemo serivise yo gupira uturemangingo ndangasano, gupima amarozi no kureba ingano y'ibisindisha biri mu maraso y'umuntu. 

Harimo kandi gupima ibiyobyabwenge n'ubundi butabire, gupima inyandiko zigirwaho impaka, gupima ibikumwe naho wakandagiye, gupima ibimenyetso bishingiye ku ikorana buhanga bigendanya na telephone ndetse na Mashine. 

Indi serivise batanga, yavuze ko ari ugupima imibiri y'abitabye Imana, bakamenya icyabishe, gupima ahabereye icyaha hakoreshejwe imbunda n'amasasu, hakaba na serivise yo kureba amajwi n'amashusho bakayahuza na nyirayo.

Dr. Karangwa Charles umuyobozi mukuru wa RFL yasobanuye byimbitse serivise ikigo ayoboye gitanga

Serivise yaganiriweho cyane ni uburyo bwo gupima uturemangingo ndetse no kumenya umuntu wafashwe ku ngufu. Karangwa yavuze ko ibi iyo bihurijwe hamwe nta muntu ushobora kuba yayoberanya amakuru mu gihe waryamanye n'umuntu. Yasobanuye ko igihe umuntu aguteye inda agashaka kuyihakana, uhita ugana inzego ubundi bagapima bakareba uturemangingo tw'umwana niba duhuye n'utw'ukekwaho kwihakana umwana.

Karangwa Charles yavuze ko serivise batanga zose nta n'imwe ihenze kuko hari n'uburyo bwo kohereza ibizamini binyuze kuri RIB nayo ikabyohereza i Kigali 

Nyuma ya Karangwa Charles, umuhanzi Butera Knowless yahise agera ku rubyiniro ubwo byari bimaze kuba saa 16:55 PM. Yahereye ku ndirimbo "Konashize". Yakomereje ku "Akantu" yaje gufashwamo n'umuturage bita Dusingizimana waririmbye kakahava bikarangira Knowless amwemereye ibihumbi 20 Frw. 

"Ujya unkumbura" niyo ndirimbo Butera Knowless yakurikijeho, hanyuma "Darling" afatanyije na Ben Pol aba ariyo asorezaho.

Knowless wari wambaye bigezweho yageze ku rubyiniro amarangamutima aramufata ndetse n'abaturage baramwikiriza

Saa 17:32 ni bwo uyu muhanzikazi yavuye ku rubyiniro asubira mu modoka yamuzanye ari naho yatangiye amafaranga yari yemereye abaturage.

Knowless ari kumwe na Dusingizimana umuturage wamufashije gususurutsa abaturage. Icyo mwamenya ni uko tubaza amazina yose ya Dusingizimana yatubwiye ko iwabo bamwise izina rimwe gusa.

Nta guhagarara, Masamba Intore yahise yinjira ku rubyiniro mu ndirimbo "Nyeganyega" yamenyekanyemo cyane. Saa 17:40 yakurikijeho indirimbo "Hoya Wimbaza", saa 17:47 PM aririmba indirimbo "Sisi wenyewe".

Ahagana saa 17:57 PM ni bwo yavuye ku rubyiniro ari na bwo igitaramo n'ubukangurambaga bwaberaga i Musanze bwageze ku musozo. Abaturage batashye bishimiye amakuru mashya y'ubuzima bahura nabwo buri munsi ndetse banezezwa n'abahanzi babataramiye ku buntu kandi batari babiherutse. 

Masamba Intore wasoje igitaramo yibanze ku biganiro birimo amakuru y'ibyavugiwe mu bukangurambaga 

Masamba ni umwe mu bahanzi bamaze igihe muri uyu mwuga kandi ukunzwe n'ingeri zose 

Abaturage bari baje kumva amakuru mashya aturuka muri RFL 

Nk'ibisanzwe inzego z'umutekano zari zihagaze neza cyane 

Abaturage ku rundi ruhande wakwita abafana, banyuzwe n'uburyo bataramiwemo 

MC Anitha Pendo umwe mu mboni za rubanda abaturage bisangaho 

Bamwe mu bayobozi b'akarere ka Musanze bageze aho nabo biyizira ku rubyiniro

Abaturage batashye bavuga ko babonye RFL, igisubizo cy'ibibazo byari bibabangamiye

Kuri uyu wa Gatandatu abaturage ba Gicumbi ni bo batahiwe aho nabo bari bugezweho ubukangurambaga bwa RFL 

Abaturage ba Musanze bishimiye amakuru bamenye kuri RFL

AMAFOTO: Sangwa Julien - inyaRwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND