RFL
Kigali

Mbasabye imbabazi rwose, mwaretse tugatungura abantu tugakora ibitangaza - Dr Uwamariya

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:19/09/2022 22:28
1


Mu mahugurwa yahawe abashinzwe uburezi n'abayobozi mu nzego z'ibanze bo mu ntara y'Iburasirazuba, Minisitiri w'Uburezi yabasabye kumufasha uburezi bukajyana n'ishema u Rwanda rufite mu ruhando mpuzamahanga.



Aya mahugurwa y'umunsi umwe, yateguwe na Minisiteri y'Uburezi yabaye ku cyumweru tariki ya 18 Nzeri 2022, mu rwunge rw'amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloys mu Karere ka Rwamagana.

Abitabiriye amahugurwa ni abayobozi bafite mu nshingano uburezi mu Turere n'Imirenge, Abayobozi bayobora amashuri abanza n'ayisumbuye ndetse n'abayobozi b'uturere twose bari kumwe n'abayobozi bungirije bashinzwe imibereho myiza.

Mu butumwa bwa Dr Uwamariya Valentine uyobora Minisitere y'uburezi, yasabye abayobozi b'amashuri n'abakozi bashinzwe uburezi kuzana impinduka mu myigishirize bagasanisha uburezi bw'u Rwanda n'ubudasa rufite ku ruhando mpuzamahanga.

Ubwo yavugaga ko yifuza ko haba impinduka mu burezi, yagaragaje ko ababazwa n'uko u Rwanda ari igihugu cyakoze ibikorwa by'indashyikirwa, ariko uburezi ntibwagendera ku muvuduko ugereranyije n'ibindi bikorwa rwagezeho ndetse akoresha imvugo ikomeye asaba kumutera ingabo mu bitugu ibyo yifuza bikazagerwaho.

Agira ati: "Uburezi ntiburasa n'u Rwanda, kandi ubushobozi turabufite ko Leta yakoze ibishoboka, twe ntidushobora kugira uburezi busa n'u Rwanda?. Mureke uburezi buse n'u Rwanda kuko mu byiza igihugu cyacu gikora, hari ibyo twamaze kugeraho bikwiye kutubera isomo."

Minisitiri Uwamariya yunzemo ati: "Murasa neza, muri beza! Mureke dukore ibintu byiza noneho ngeze aho mbasaba imbabazi. Mbasabye imbabazi rwose ngo tugire icyo duhindura! Baravuga ngo ntiwakora ibitangaza mwaretse tugatungura abantu tugakora ibitangaza, dusezeranye kugira uburezi busa n'u Rwanda!".

Bamwe mu bayobozi b'amashuri abanza n'ayisumbuye biyemeje gushyira mu bikorwa inama bahawe na Minisitiri w'uburezi.

Mwumvaneza Jean Claude, Umuyobozi wa G.S. Muyumbu, yavuze ko bagiriwe inama yo kuzamurwa ireme ry'uburezi bahereye mu cyiciro cya mbere mu mashuri abanza anasobanura uko bizakorwa. Ati: "U Rwanda ni igihugu cyiza, gicyeye kandi twifuza ko uburezi bwacu nabwo bwacya. Nta kindi bisaba biri mu bushobozi bwacu. Igihugu cyadukoreye byose, igisigaye ni ahacu. 

Abarimu bamaze guhugurwa, amashuri ahabwa ibikoresho byagombwa ku kigero gishimishije, harageze twebwe n'abarimu tubereye ku ruhembe ngo twicare turebe aho tugwa noneho hamwe n'ababyeyi n'inzego za Leta dufatanye icyerekezo nk'uko Minisitiri yabidusabye."

Mwiseneza arakomeza avuga ingamba zizabafasha kuzamurwa ireme ry'uburezi. Ati"Ntabwo twavuga ko byari byaracitse ahubwo hari ibyo tugomba kunoza. Bakivuga ikibazo cy'imyigishirize aho abarimu bashoboye bashyirwa mu mwaka wa 5 no mu mwaka wa 6;

Nahise ntekereza ku ishuri ryanjye wasangaga abarimu beza tubashyira mu myaka isoza kubera  ko umwana apfira mu iterura, tugiye guhera mu myaka yo hasi tuhashyire abarimu tuzi ko ari beza cyane mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu kuko Nibwo ruzaba dukemuye ikibazo cy'abana batsindwa."

Nyirahabimana Liliane, Umuyobozi wa G.S Kabeza mu Karere ka Ngoma, nawe yiyemeje gushyira abarimu barusha abandi ubushobozi mu myaka itatu ibanza kugira ngo bazamukane mu myaka yo hejuru ubumenyi bufite ireme. 

Ati"Twafashe ingamba ko tugiye kwita ku bana cyane, abarezi bafite ubumenyi kurusha abandi tuzabashyira mu myaka y'icyiciro cya mbere cy'amashuri abanza kuko turifuza ko abana bazamuka neza bagatsinda neza, ku buryo amashuri yigenga abana bayigamo batazongera gutsinda kurusha abo mu mashuri yacu."

Minisiteri w'uburezi, yamenyesheje abayobozi bo mu mashuri ya Leta ko nta muyobozi wemerewe gushyiraho amafaranga arenze 85.000 Frw ku banyeshuri biga baba mu bigo by'amashuri. Ariko uwashaka guha abarimu amafaranga y'agahimbazamusyi yakura mu mafaranga arenga 7000Frw ashobora gushyiraho bagamije gukemura ibibazo by'umwihariko.

Abakoresha maters nabo yavuze ko batemerewe kurenza 9,000 ku munyeshuri. Minisiteri w'uburezi yanibukije ko amafaranga y'ishuri 85.000 Frw bateremewe kuyakuraho agahimbazamusyi kuko batuma abana batagaburirwa uko bikwiye.


Abarimu biyemeje kuzana impinduka mu burezi bwu Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • REBERO1 year ago
    Igitekerezo ku bijyanye no kubuza ibigo kuzamura minervale bya hato na hato nta mpamvu ifatika. ibigo by'amashuri biba bifite imirima nibishake abahinzi cyangwa bakoresha imashinibajye bahinga beze ibitunga abana bahahe ibyo badashobora guhinga. Iigo kizoroherwa, aana babeho neza n'ababyeyi batekane haba ku mafaranga y'ishuri haba no kwibaza uko abana babayeho. Rebero





Inyarwanda BACKGROUND