RFL
Kigali

Wari uzi ko gusinda utanyoye n’aya riba ari uburwayi?

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:14/05/2024 17:44
0


Auto-brewery syndrome ni uburwayi bumaze gufata indi ntera mu bantu benshi hirya no hino ku Isi butuma umuntu asinda kandi atigeze asoma ku nzoga, aho uzinywa icyaka cyenda kumunogonora mu gihe hari n’abatazinywa batangiye kurwara iyi ndwara.



Mu minsi micye itambutse, umugabo w’umubirigi  yavuzwe cyane mu bitangazamakuru ko yafashwe na Police ubugira gatatu bamuziza gutwara imodoka yasinze ibintu we yahakaniraga kure avuga ko atigeze asoma ku gatama.

Ray Lewis ni umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakangutse yisanga mu bitaro bamubwira ko yazanywe kubera gusoma ku gatama akarenza urugero. Uyu mugabo akaba yarafashwe ubwo yari mu kazi ke ka buri munsi ko gutwara amafi akorera ikigo cya  Department of Fish and Wildlife.

Uyu mugabo w’imyaka 54 yavuze ko atigeze agerageza no kureba yari azi neza ko agiye gutwara kandi atatwara yanyoye icupa ahubwo atungurwa no kubyuka yisanga kwa muganga. Ibi byose byabaye mu mwaka wa 2014.

ABS cangwa syndrome de fermentation intestinale/gut fermentation syndrome (GFS), ni indwara y’amayobera ifata umuntu bigatuma urugero rw’umusemburo w’inzoga uba mwinshi mu mubiri hanyuma umuntu akamera nk’uwanyoye inzoga nyinshi kabone n’iyo waba wasomyeho gacye cyangwa se utagasomye.

Iyi ndwara ikunze guterwa na Bacteria ziba mu mara, udusabo tw’inkari cyangwa mu kanwa zihindura ibyo zirya hanyuma zigatangira gufata isukari cyangwa ibyo zirya zikabihinduramo umusemburo w’inzoga ibizwi nka production endogène d’alcool/endogenous alcohol production, twagereranya mu Kinyarwanda n’ihingurwa ry’inzoga imbere mu mubiri.

Nyuma y’uko izi Bacteria zihinduye isukari iri mu mubiri mo umusemburo, umuntu atangira kuvuga amagambo adahuye, agatangira gutera rwaserera ku basinda bagateza imvururu, gucika intege ndetse n’ibindi byinshi bigaragaza umusinzi.

Bivugwa ko umuntu wa mbere watahuweho iyi ndwara yabonetse mu mwaka wa 1940 ariko abaganga babanza kuyoberwa uburyo uwo muntu yaba yasinze atasomye ku kayoga.

Dr Ricardo Jorge Dinis-Oliveira, umuhanga w’umunya-Portugal amaze kwandika ibitabo bitari bike kuri iyi ndwara, yavuze ko hari urugero ruto rw’inzoga umubiri urekura iyo rero watangiye kurekura urugero rwinshi rw’inzoga rugatembera mu mubiri umuntu atangira kurwara indwara twakwita Isindwe.

Umuntu urwaye iyi ndwara ashobora kumara igihe kirekire ayigendana ariko atazi ko ayirwaye aho rimwe na rimwe ashobora kugenda azungera, akumva nta mbaraga afite ndetse yewe rimwe na rimwe agatangira kuvugishwa.

Ibi byabaye ku muforomo wo muri Amerika witwa Joe Cordell w’imyaka 75 wataye ikuzo ubwo yari mu birori bya Thanksgiving, aho we yatekereje ko yabitewe n’uko yari yariye inyama nyinshi za dindon/turkey.

Iyi ndwara idakunze guhita igaragara ako kanya, uyirwaye ajya kumenya ko ayirwaye haciyeho igihe kirekire aho abenshi basabwa guhita bihutira kujya kwa muganga bakitabwaho bikiri mu maguru mashya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND