Kigali

Umwarimu wo muri Kaminuza yafashwe akorakora ibice by'ibanga by'umunyeshuri yigisha

Yanditswe na: Muramira Racheal
Taliki:23/04/2024 17:07
0


Umugabo wigisha muri Kaminuza, yafashwe na camera akorakora ibice by’ibanga by’umukobwa yigisha amwambura n’ubusa, amusezeranya kumuha amanota menshi.



Mu cyumba gisa n’icyiherereye, umwarimu wo muri kaminuza yo muri Nigeria, yihengekanye umukobwa w’inkumi yigisha atangira kumwabura umyenda no kumukorakora ku bice bye by’ibanga birimo n’amabere. 

Ubwo hakorwaga iperereza kuri uyu mwarimu utatangajwe amazina na kaminuza yigishamo, byagaragaye ko yari yabiteguye kumuhohotera yitwaje kumushukisha amanota menshi.

Uretse kuba yafatanywe igihanga, byaje kugaragara ko yari asanzwe ahohotera abandi bakobwa yigisha abasezeranya kubaha amanota menshi yisumbuye ku yo bashobora kugira nk’ikiguzi cyo kuryamana nawe.

Uyu mukobwa ubwo yatangiraga gukorakorwa ku bice bye by’ibanga yirwanyeho yiyaka mwarimu ariko mwarimu akomeza kumufata cyane ari na ko akora cyane ku mabere ye nk'uko Faceofmalawi ibitangaza.

Ibi kandi bikunze kubaho ku barimu bamwe na bamwe barangwa n’iyi mico y’ubugwari bakangiriza abana bato babasambanya, babashuka ko bazabafasha kwimuka babaha amanota batakoreye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND