Kigali

Amafoto yaranze umukino w'Amavubi wasize kwibaza byinshi

Yanditswe na: Ngabo Mihigo Frank
Taliki:4/09/2022 10:27
1


Ikipe y'igihugu y' u Rwanda, Amavubi, yaraye isezerewe mu ijonjora rya nyuma rya CHAN2023 nyuma yo gutsindirwa imbere y'abafana bayo na Ethiopia, mu mukino wabereye i Huye.



Umukino wabaye kuwa Gatandatu tariki 3 Nzeri ntiwari uryoheje ijisho ku ruhande rw'u Rwanda, kuko Ethiopia yabonye igitego kare ndetse ikomeza kwiharira umupira mu minota myinshi.

Ikipe 'Wallia Ibex' ya Ethiopia yaherukaga gusezererwa n'u Rwanda ku nshuro ebyiri ziheruka za CHAN, yari yaje yiteguye neza, ndetse ntiyigeze ikangwa n'abafana bari buzuye Stade Huye.


Stade yari yuzuye

Mu mukino waranzwe no kugumisha umupira mu kibuga hagati, Nishimwe Blaise yawutangiye atera amashoti mato ku izamu ataragize Icyo atanga.

Igitego rukumbi cyabonetse mu mukino ku ruhande rwa Wallia Ibex, cyinjijwe na rutahizamu Dawa Hutesa ku munota wa 24' w'umukino, gitandukanya amakipe yombi.

Mu yindi minota y'umukino, amakipe yombi yakiniye mu kibuga hagati cyane, bituma abanyezamu bo ku mpande zombi boroherwa n'akazi.


Ethiopia bishimira igitego

Carlos Ferrer utoza Amavubi yari yabanje mu kibuga; Ntwari Fiacre (GK), Rwatubyaye Abdoul, Niyigena Clement, Serumogo Ally, Niyomugabo Claude, Niyonzima Sefu, Mugisha Bonheur, Haruna Niyonzima, Tuyisenge Arsene, Nishimwe Blaise na Tuyisenge Jacques.

Nyuma haje gusimbura; Nkubana Marc, Nsabimana Eric, Iradukunda Bertrand, Nshuti Savio ndetse na Muhozi Fred wasatiriye cyane ariko ntibigire icyo bihindura ku mukino.


Amavubi XI

Bijyanye n'uko mu mukino ubanza amakipe yombi yari yanganyirije Ubusa ku busa kuri stade ya Benjamin Mkapa muri Tanzania, igitego kimwe cya Ethiopia cyahise kiyiha itike izayerekeza muri Algeria, ahazakinirwa CHAN 2023 muri Mutarama.

Kuri iyi nshuro, Amavubi yananiwe kujya muri CHAN 2023 mu gihe yabashije kwitabira mu nshuro eshatu ziheruka, uhereye kuyabereye mu Rwanda muri 2016, iyabereye muri Marooc muri 2018 ndetse n'iyaherukaga kubera muri Cameroon muri 2021.

Imikino yo gushaka itike ya CHAN yateye kwibaza byinshi ku bakunzi b'Amavubi bavuga ko uretse no kuba Amavubi atatsinze, atanatanga icyizere kuko imikinire yari hasi cyane.

Ibyo birajyana no kuba imikino ine yose ikipe y'u Rwanda iheruka gukina, yagiye irushwa mu kugumana umupira no gutera amashoti akomeye ku izamu.


Stade Huye



Mbere y'umukino, abakorerabushake bari bahageze



Kwinjira byari ingorabahizi




Nkubana, Bertrand na Nsabimana baririmba 'Rwanda Nziza'


Ethiopia XI



Ba kapiteni bombi


Haruna agenzura umupira


Savio na Bertrand mbere yo gusimbura

Muhozi Fred acenga

Nshuti Savio hasi



Abafana bo barahari, ikibura ni intsinzi


Ethiopia nayo yari ifite abafana


Mama Mukura, nyuma yo gutsindwa 



AMAFOTO: NGABO Serge






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Vinisiyusi mudeste 2 years ago
    Amavubi birasaba kwitegura bihagije



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND