RFL
Kigali

“Indege zakora uko zishoboye zikitambika, ariko ibyo bidakunze byaba byiza kurasa indege ya Pelosi”- U Bushinwa bwongeye guha gasopo Amerika

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:31/07/2022 0:03
0


Umusesenguzi wa politiki w’icyamamare mu Bushinwa, Hu Xijin avuga ko mu gihe Amerika yaba yohereje indege z’intambara ngo ziherekeze Nancy Pelosi ku kirwa cya Taiwan, u Bushinwa butatinda kwirwanaho. Uyu musenguzi avuga ko hakorwa ibishoboka byose mu kuburizamo izo ndege byaba na ngombwa hakaraswa indege yaba itwaye uwo mutegetsikazi.



Ku wa Gatanu w’iki cyumweru Umuvugizi wa White House ku mutekano w’igihugu yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika itabonye ibimenyetso byerekana ibikorwa bya gisirikare by’u Bushinwa muri Taiwan, ubwo yabazwaga niba uruzinduko rwa Nancy Pelosi rushoboka kuri kiriya kirwa.

Uruzinduko rw’abayobozi b’Amerika muri Taiwan rufatwa nk’intandaro y’amakimbirane hagati ya Beijing na Washington kandi no kutubahiriza Ububanyi n’Amahanga, gusa Amerika ifitanye amasezerano n’iki kirwa yo kugiha uburyo bwo kwirwanaho.

Nancy Pelosi uyobora Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite muri Amerika akanaba uwa gatatu mu basimbura Perezida nyuma ya Visi Perezida Kamala Harris, ejo ku wa Gatanu ni bwo yakubutse mu ruzinduko ku mugabane wa AziyaNyuma y’urwo ruzinduko agomba gusubira gusura ikirwa cya Taiwan, ibyo Beijing ivuga ko byaba ari nk’ubushotoranyi ku Bushinwa. 

Ku wa kane w’iki cyumweru na bwo Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, yari yihanangirije Perezida Biden wa Amerika kuri telefoni avuga ko Washington igomba gukurikiza ihame ry’u Bushinwa bwunze ubumwe kandi ko "abakina n’umuriro uzabarimbura".

Umusesenguzi Hu wahoze ari Umwanditsi Mukuru w'Ikinyamakuru Global Times, ikinyamakuru Weibo cyo mu Bushinwa cyasubiyemo amagambo ye kigira kiti: "Natanze ubutumwa: Igisirikare cya ’Amerika nikiramuka cyohereje indege z'intambara zo guherekeza Pelosi muri Taiwan, icyo gihe kizaba gishyize urwo uruzinduko ku rundi rwego rubi kandi bizafatwa nk’igitero".

Uyu musesenguzi usanzwe ukurikira akanakurikirwa cyane ku rubuga rwa Twitter yanditse kuri uru rubuga agira ati: “Indege z’intambara zakora uko zishoboye zikitambika, ariko ibyo bidakunze ndatekereza ko byaba byiza kurasa indege ya Pelosi”.

Nyuma uyu musesenguzi yavuze ko agomba gusiba iyo Tweet kugira ngo hafungurwe konti ye ya Twitter yari yarahagaritswe kubera ko Twitter yabonaga ko habayeho kurenga ku mategeko y'uru rubuga kandi ko bigomba gukurwaho na nyiri konti.

Src: Reuters








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND