RFL
Kigali

Uganda: Urukiko rwategetse guta muri yombi umudepite ushinjwa kwiba telefone igura ibihumbi 20Rwf

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:30/07/2022 4:38
0


Urukiko muri Uganda rwategetse Polisi guta muri yombi Umudepite witwa Paul Nsubuga ukomoka mu ishyaka rya NUP, akaba ahagarariye Busiro mu Nteko Ishinga Nhngamategeko. Uyu mudepite yasibye iburanisha ry’urubanza akurikiranweho icyaha cy’ubujura bwa telefone.




Icyemezo cy’Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Buganda, Siena Owomugisha cyatewe n’uko ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mudepite yagiye ananirwa inshuro nyinshi kwitaba urukiko, kandi nta n’umwishingizi afite.

Yagize ati: “Kunanirwa kwitaba urukiko k’uregwa, ni amayeri yo gutinza ibikorwa by’urukiko. Ndatanga icyemezo cyo guta muri yombi Hon. Nsubuga. Polisi igomba kumuta muri yombi”.

Ubushinjacyaha, bushinja Nsubuga wari utaraba umudepite icyo gihe yiba telefone, ko yagiye kwa Nangendo avuga ko ashaka kugura terefone ya Nokia maze ashyira terefone ye nto igendanwa hasi kugira ngo agerageze kumushakira telefoni yari imushishikaje, ahindukiye asanga yagiye na terefone.

 

Ubushinjacyaha buvuga ko Hon. Nsubuga utuye Nansana mu Karere ka Wakiso, ku ya 3 Kamena 2019 ku nyubako ya Eseria Nakasero ahateganye na ShopRite akaba yaribye terefone igendanwa ya Nicholas Karuhanga ifite agaciro ka Shs 80.000 angana n’ibihumbi 21 mu manyarwanda ifite simukadi iriho miliyoni 4.5 Shs. Ubwo uwibwe yajyaga kuri sosiyete z’itumanaho guhagarikisha ayo mafaranga, yasanze yaramaze kubikuzwa.

Hakurikijwe ibimenyetso biri mu nyandiko z’urukiko, amashusho ya CCTV kuri iyo nyubako ngo yaba yarafashe umudepite akoresha ikinyamakuru yari afite mu guhisha telefoni ivugwa, mbere yo kuyiba.

 

 

Icyakora, uyu mudepite abinyujije ku mwunganizi we, Juliet Nampeera, yireguye avuga ko arwaye Malariya kandi ko yagiriwe inama na muganga yo kuruhuka iminsi itatu uhereye ku wa Gatatu. Ubwo bwiregure bwe bwanzwe n’urukiko ruvuga ko atari inshingano ze nk'umwunganizi kumenyesha urukiko aho uregwa aherereye, ahubwo ko ari inshingano z’abamwishingiye.

Biteganyijwe ko urubanza rw’uyu mudepite ruzasubukurwa ku itariki ya 15 Kanama uyu mwaka.

 

Src:Daily Monitor






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND