RFL
Kigali

Umwana w'imyaka 13 yemerewe kwiga muri kaminuza eshatu icyarimwe ibijyanye n'ubuzima

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:27/07/2022 7:44
0


Alena Analeigh Wicker, Umunyamerikakazi w'imyaka 13 y'amavuko yatangarije abamukurira ku rubuga Instagram barenga ibihumbi 20, ko yemerewe kwiga ubuvuzi muri Kaminuza ya Alabama.



Ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ati: "Narakoze cyane kugira ngo ngere ku ntego zanjye, kandi mbeho mu nzozi zanjye. Mama nabigezeho".

Uyu mwana yemerewe kwiga muri Kaminuza ya Alabama, mu ishuri ryayo ry'ubuvuzi rihereye Birmingham's Heersink. Iri shuri risanzwe ritanga  imyanya ku bakiri bato, ariko bujuje ibisabwa ngo umuntu yemererwe kuryigamo. 

Alena yanditse kuri Instagram ko yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize ubwo yari afite imyaka 12 y'amavuko.

Mu kiganiro na Washington Post yagize ati: "Ndacyari umwana w'imyaka 13". Ariko si ibyo gusa  kuri ubu ni n'umunyeshuri muri Kaminuza ya Leta ya Arizona na Kaminuza ya Oakwood, aho akurikirana amasomo abiri atandukanye mu bumenyi ku binyabuzima.

Abajijwe niba azabasha kubangikanya ayo masomo yose, yagize ati: "Mfite ubumenyi buhagije cyane bwo gucunga igihe kandi ngira ikinyabupfura''. 

Uyu mukobwa kandi afite urubuga yashinze arwita 'STEM' aho yigishirizaho abakobwa bagenzi be ibijyanye na siyansi, ikoranabuhanga, ubwubatsi n'imibare.

Nyina wa Alena yatangarije ikinyamakuru Washington Post ko yabonye ubwenge bw'umukobwa we, ubwo yari akiri igitambambuga. Ati: "Alena yari afite impano. N'uburyo yakoraga ibintu bwari bwisumbuye kandi yasomaga ibitabo".


Alena yasoje ayisumbuye umwaka ushize ubwo yari afite imyaka 12








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND