RFL
Kigali

Se w'umuherwe Elon Musk yiteguye gutanga intanga ngabo zavamo igisekuru gishya cy'aba Elons

Yanditswe na: Léonidas MUHIRE
Taliki:23/07/2022 9:57
0


Errol Musk, umusaza w'imyaka 76 y'amavuko akaba se w'umuherwe Elon Musk, yavuze ko yiteguye gutanga intanga ngabo yasabwe n'Abanya-Columbia zavamo igisekuru gishya cy'abaherwe nk'umuhungu we.



Uyu musaza wari uherutse gushyira hanze amakuru y'umwana yabyaranye n'umukobwa w'uwari umugore we, ubwo yari abajijwe ibijyanye no kuba yatanga intanga yabyemeye adaciye ku ruhande.

Errol Musk yagize ati: "Mfite sosiyete muri Colombia ishaka ko ntanga intanga ngabo zo gutera inda abagore beza cyane b'Abanya-Columbia. Kuko baravuga bati: "Kuki bajya kuri Elon kandi bashobora kugera ku muntu nyirizina waremye Elon?". 

Yongeyeho ariko ko atemerewe ikiguzi yazahabwa nyuma y'iyo serivisi ariko kuva yarabyemeye ashobora kwakira irindi shimwe. Ati: "Ntabwo banyemereye amafaranga ariko banyemereye umwanya w'abanyacyubahiro mu rugendo rw'indege, icyumba muri hoteli y'inyenyeri eshanu n'ibindi bintu binyuranye".

Uyu musaza abajijwe niba azabyemera koko yagize ati: "Ni byo, kubera iki se ntabikora?".

Ubwo uyu musaza yahishuraga umwana w'umuhungu witwa Elliot Rush yabyaranye n'umukobwa w'uwari umugore we yagize ati: "Ikintu cyonyine tubereye ku Isi ni ukororoka. Niba bishoboka ko mbyara undi mwana nabikora. Simbona impamvu iyo ari yo yose yo kutabikora". 

Gusa Errol yavuze ko uwo babyaranye batakiri kumwe kuko amurusha imyaka myinshi.

Src: Hindustan Times 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND