RFL
Kigali

Ni byiza gushyira ukuri hanze, twamaze kumvikana na FC Barcelona – Perezida wa Bayern Munich Herbert kuri Lewandowski

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/07/2022 16:30
0


Perezida w’ikipe ya Bayern Munich, Herbert Hainer yamaze kwemeza ko umwaka utaha batazaba bafite rutahizamu Robert Lewandowski kuko bamaze kumvikana na FC Barcelona azakinira.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Nyakanga 2022, nibwo Herbert Hainer yakuye abakunzi b’iyi kipe mu rujijo, aho bibazaga niba koko ibyo babona mu bitangazamakuru ko Lewandowski yamaze kumvikana na Barcelona aribyo, ashimangira ko bamaze kuvikana n’iyi kipe yo muri Espagne ndetse Lewandowski ariyo azakinira umwaka utaha w’imikino.

Mu ijambo rye, Herbert Hainer yagize ati” Twamaze kumvikana na Barcelona mu magambo. Ni byiza gushyira ukuri hanze. Robert ni umukinnyi mwiza twatwaranye byose, turamwishimiye cyane”.

FC Barcelona yamaze kumvikana na Bayern Munich ndetse n’uyu rutahizamu w’umunya-Pologne, Robert Lewandowski aho Barcelona igiye kumutangaho miliyoni 50 z’ama-euro, akazasinya amasezerano y'imyaka 3.

Uyu munya-Pologne amaze imyaka 8 akinira Bayern Munich yagezemo mu 2014 avuye muri Borussia Dortmund yari amazemo imyaka 4, mu marushanwa atandukanye yakiniye Bayern imikino 375 ayitsindira ibitego 344, akaba ari umwe mu bakinnyi bafite ibigwi n’amateka akomeye i Munich.

Muri rusange, Lewandowski yafashije Bayern Munich kwegukana ibikombe 19, birimo 8 bya shampiyona y’u Budage ndetse n’igikombe kimwe cya UEFA Champions League.

Lewandowski agiye muri Barcelona asangayo abandi bakinnyi batatu bashya iyi kipe iheruka kugura aribo; myugariro Andreas Christensen wavuye muri Chelsea, Franck Kessie ukina mu kibuga hagati wavuye muri AC Milan na Raphinha wavuye muri Leeds United atanzweho miliyoni 55 z’ama-pound, asinya amasezerano y'imyaka 5.

Perezida wa Bayern Munich Hainer yemeje ko Lewandowski atakiri muri iyi kipe ahubwo azakinira Barcelona umwaka utaha w'imikino

Lewandowski yari amaze imyaka 8 muri Bayern Munich yafashije kwegukana ibikombe 19





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND