RFL
Kigali

Robert Lewandowski na Raphinha muri Barcelona! Laporta arashaka kugarura icyubahiro i Camp Nou

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/07/2022 13:11
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022, nibwo FC Barcelona yerekanaga umunya-Brazil, Raphael Dias Belloli uzwi nka Raphinha nk’umukinnyi wayo mushya watanzweho miliyoni 55 z’ama-pound ndetse iyi kipe ikaba yamaze kumvikana na rutahizamu w’umunya-Pologne wakiniraga Bayern Munich, Robert Lewandowski.



Umwaka ushize ubwo yatorerwaga kuyobora FC Barcelona, Joan Laporta yijeje abafana n’abakunzi b’iyi kipe kongera kubasubiza igitinyiro n’ibyishimo byahoze Camp Nou n’i Catalonia muri rusange.

Barcelona yasubiye hasi mu myaka ishize, haba muri Espagne ariko byagera ku rwego rw’i Burayi bikaba ibindi bindi kuko yasuzuguwe kenshi ndetse ikanasuzugurirwa mu rugo, ibintu byababaje cyane abakunzi n’abafana b’iyi kipe.

Nyuma yo gukora impinduka mu ikipe haba mu buyobozi bwayo ndetse no mu batoza bayo, aho umunyabigwi wayikiniye Xavi ariwe uyitoza magingo aya, ikayoborwa na Laporta nawe uyifitemo amateka maremare, biyemeje kongera kubaka ikipe ikomeye ndetse yegukana ibikombe.

Mu mwaka we wa mbere nk’umutoza, Xavi yagerageje kugura abakinnyi ariko ariko ntibatanga umusaruro wari ukenewe, mu bakinnyi yaguze barimo Memphis Depay, Aubameyang n’abandi ariko ntibyamugendekera uko yabitekerezaga kuko nta gikombe yigeze yegukana.

Mu mwaka we wa kabiri, umutoza Xavi yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe kurekura amafaranga afatika bakagura abakinnyi bafatika bifuza. Mu bakinnyi baguzwe harimo myugariro Andreas Christensen wavuye muri Chelsea, Franck Kessie ukina mu kibuga hagati wavuye muri AC Milan na Raphinha wavuye muri Leeds United atanzweho miliyoni 55 z’ama-pound, asinya amasezerano y'imyaka 5.

Iyi kipe kandi yamaze kumvikana na rutahizamu w’umunya-Pologne, Robert Lewandowski aho Barcelona igiye kumutangaho miliyoni 50 z’ama-euro, akazasinya amasezerano y'imyaka 3.

Intego ya FC Barcelona mu mwaka w’imikino wa 2022-23, ni ukubaka ikipe ikomeye izahatanira ndetse ikegukana ibikombe bikinirwa muri Espagne ndetse na UEFA Champions League.

Raphinha yamaze kuba umukinnyi wa FC Barcelona mu myaka 5 iri imbere

Lewandowski yamaze kumvikana na FC Barcelona, arayisinyira vuba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND