RFL
Kigali

Ikinyejana cya 21: Ihuriro ry’ibyorezo n'intambara z’urudaca n'ihurizo ku rubyiruko! Ibintu 5 byo gutekerezaho niba ufite inyota y'ahazaza

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:15/07/2022 11:14
0


Umunyarwanda w’umuhanga yaragize ati: ”Nta mukuru uribara nk’umuto waribonye”. Benshi mu bakibyiruka hari byinshi bari kubona banahura nabyo, gusa kubyakira cyangwa kubana nabyo bikabagora. Ibi bamwe bibatera kubaho bafite imvugo ziganjemo amaganya twavuga nk'iri kwamaganwa ya “Nta myaka ijana” n'iya “Nta gikwe”. Utekereza iki?.



Umuhanzi yarasize aterura ijwi agira ati: ”Nageze igihe cyo kumera amenyo nsanga inzara inuma”. Abaturage benshi cyangwa abajyambere b'uyu munsi byinshi bari gucamo no kubamo bameze nk'abadafite icyerecyezo. Ibi ni na byo bituma benshi bishora mu bibangiza bibwira ko bari gushaka amahoro y’imitima. Bimwe muri byo harimo ibiyobyabwenge n’uburaya.

Kuri uyu munsi wa none benshi mu rubyiruko hirya no hino ku Isi bishoye mu biyobyabwenge, abandi bijandika mu mibonano mpuzabitsinda ishingiye ku bucuruzi. Gusa ntabwo ari hose kuko hari ibihugu bifite umuvuduko mu ikoranabuhanga rigamije gushakira imirimo abakiri bato.

Iki kibazo cy’ibura ry’imirimo cyangwa ibonetse igatanga intica ntikize ntabwo ari ibyo mu gihugu runaka ahubwo ni icyago kiri ku Isi hose. Gusa biba agatereranzamba iyo bigeze mu bihugu biri munsi y’umurongo w’ubukene cyangwa ibiri kwiyubaka cyane ko akenshi ubutunzi buba buri mu biganza bimwe.

Ibyorezo n’intambara zihoraho ni kimwe mu biri kugwingiza iterambere ry’urubyiruko ikaba n’imbarutso y'ubukungu ku babusanganywe! Gutekereza cyangwa kwihanganira ibyo ikiremwa muntu gihura nabyo, ntabwo ari ibya buri wese ahubwo akenshi byakwitwa nk’ingabire ya muntu ndetse aha ni ho urubyiruko rwinshi rucikira imbaraga.


               Icyorezo cya Covid-19 cyahagaritse ubuzima bwa benshi 

Nyuma y'uko hari ababona iby’Isi nk'ibifite abo byagenewe harimo abahitamo kwiyambura ubuzima. Kwiyahura biri ku mwanya wa 3 mu bintu bitera impfu nyinshi ku rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15-24. Ikinyamakuru cyo kuri murandasi Scenter cyerekana ko nibura buri masaha abiri n’iminota 11 haba hari umuntu uri munsi y’imyaka 25 wiyahuye. 

Iki kinyamakuru kigaragaza ko muri aba biyahura baba ari ababuze uburyo cyangwa bataye icyizere cy’ubuzima bwabo bw'ahazaza bitewe n’impamvu runaka ahanini iba ishingiye no ku mikoro.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumye rishinzwe ubuzima, World Health Organization (WHO/OMS), rigaragaza ko nibura 77% by’abantu biyahura bava mu bihugu bikennye. Uyu muryango werekana ko benshi mu biyahura babiterwa no gukoresha ibiyobyabwenge byinshi.

Ese kuki abakibyiruka bari kwiyambura ubuzima ku bwinshi?


Intambara yo muri Ukraine nayo ikomeje kuba imbarutso y'idindira ry'ubukungu 

Ingingo abanyabwenge bahuriraho ni uko imibereho muri iyi minsi iri kugenda isa n'igorana ndetse uko umunsi ugenda ushira ni ko abatuye Isi barushaho kuba ba nyamwigendaho ndetse bakanakuza kwikubira gukabije bikaba intandaro yo kudasaranganya ubutunzi.

Uku kwikubira no kwikunda cyane ni byo biri gutuma intambara ndetse n’ibyorezo bikara mu Isi. Abaherwe bakunze gushyirwa mu majwi ko ari bo bihishe inyuma y'intambara n’ibyorezo mu rwego rwo gushaka inyungu n’ubwo biburirwa ubusobanuro na gihamya.

Abakibyiruka ntabwo bakwiriye guhera mu gihirahiro ahubwo bagomba kubaho bashakisha kandi ntibacike intege. Umuntu aba uwo ashaka kuba we bitewe n'ibyo atekereza, ibyo anyuramo ndetse n'abo bahorana. Ibi ntabwo ari ryo nshingiro rya byose ahubwo ahanini ibyo umuntu yitekerezaho ni byo bishobora kumukurikirana.

Umuhanga akaba n’intyoza mu babayeho mu bucuruzi bwari bwiza kandi bwagiriye benshi akamoro ku Isi, Carnergie Melon Andrew, akaba n'umwe mu bagabo bakoze amateka ku Isi, ni we wigeze kugira intekerezo yungura urubyiruko aho yagize ati: ”Witekereza cyane ku mafaranga cyangwa ku ntsinzi, ita cyane ku gukoresha ubumenyi n’ubwenge bwawe bushya mu gutanga umusanzu”. Iyi ntekerezo benshi bashobora kuyibona nk'aho idashoboka gusa ni yo pfundo rya byose.

Ibintu 5 ugomba gutekerezaho bikaba byagufasha kwiteza imbere!

1.      Baho wumva ko wibereyeho kurusha uko wabaho uteze amaramuko uzacyesha abandi runaka!

Kenshi kuri iyi si abantu baba bumva ko hari abantu bafite inyungu mu iterambere ryabo. Yego barahari, gusa umunyabwenge yahita yibagaza ngo ni bangahe cyangwa kuki bafite izi nyungu? Kubaho ni ibyawe cyane niba ufite imyaka y'ubukure bizatera ishema benshi nugira aho wigeza ndetse bizaba ibyago kuri wowe nutana. Kugira ugukebura ni byiza cyangwa ugutera ingabo mu bitugu igihe ugeze ahabi.

2.      Kura inzitwazo mu nzira z’ubuzima bwawe

Kuri iyi si yuzuyemo inzira nyinshi kandi nyinshi muri zo zirahanda ndetse bizagusaba kwihangana niba ugamije kugera kure cyangwa kugera kuri byinshi bidafitwe na benshi. Kugera ku iterambere bisaba guca muri byinshi kandi akenshi biba bigoye. Bamwe mu bahirwa, bakunda kwegereza intsinzi bagahita bacika intege kandi aho bari bageze bendaga kugera ku byo bashaka. 

Gusa niba uri umuntu ufite inyota y'iterambere jya ubaho nk’inyabwenge, ukunde gukora kandi unakunde guhozaho kabone n'iyo haba mu bibazo. Iyi ngingo kimwe n'izindi twazanditse twifashishije igitabo kigaruka ku mitekereze cyitwa "Magic of think cya David Schwartz".

3.      Baho ufite inyota yo gutera imbere kandi wihe intego n’igihe cyo kuzesa

Kugira inyota ni kimwe, no kugira amashyushyu ni intumbero yo kujya kureba ibyaguhembura aho biri nabyo ni indi ntambwe. Kugira inyota ntabwo bivuze kwicara ngo wumve ko ushaka gutera imbere umunsi umwe cyangwa ibiri ahubwo ni ibintu ugomba gukorera kandi ukumva ko kugira ngo ubigereho bigomba kuzagutwara imbaraga ziherekejwe n’icyuya.  

4.      Ubuzima bwawe bwose bugire nk'urugendo rw’ishuli, ubeho wiga cyane, ube umunyeshuli mwiza wigira mu mikoro uhura nayo.

Kuri iyi si yuzuyemo ibyorezo n’ibindi biza bidateguza cyangwa ngo bigishe inama, abiganjemo rubanda rugufi bavuga ko byamaze kwanga ndetse hari abamaze kwigira 'ba mbarubucyeye'. Kuba ku Isi ni ukwihangana no gukomera kuko ubuzima ntabwo bworoshye cyangwa ngo bube ifu y'imvugwarumwe ahubwo ni inzira isaba gukomera mu mutima.

5.      Iga kuba umuntu w'abantu ushimira abamugiriye neza unitoze kuba umunyakuri mu byo ukora byose (Imfura).

Muri iyi minsi ni kenshi uzahura n’umuntu mukuru ujye kumva arakubwiye ngo abantu b'iyi minsi babaye abahemu. Nubwo atari abantu bose babaye abahemu, ariko benshi mu bakibyiruka kugira ukuri biri mu bintu biri kubagora cyane ari naho usangwa bagwa muri wa mugani w’umunyarwanda ugira uti: ”Aba umwe agutukisha bose”! Kuba umuntu w’abantu ni ukubaho wumva ko hari abantu bagomba kugira ibyo bageraho kubera wowe ndetse ibi ni na byo bizagufasha kugira nawe ibyo ugeraho ukoresheje ba bantu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND