RFL
Kigali

Rayon Sports yaciye amarenga yo kuzitabira CAF Super League

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:9/07/2022 15:49
1


Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gutangaza ko bugiye gushinga ikipe y’Abagore kandi ikomeye, bunatangaza ko bugiye kongerera imbaraga irerero ryabo, ibi bikaba ari bimwe mubyo CAF izagenderaho itoranya amakipe 24 y’ubukombe muri Afurika azakina irushanwa rya CAF Super League.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022, Rayon Sports yavuguruye amasezerano n’umuterankunga wayo w’Imena, SKOL Brewery Ltd azayinjiriza arenga miliyari mu myaka itatu, muri uyu muhango yatangaje ko igiye gushinga ikipe y'Abagore ndetse ikongerera imbaraga irerero ryayo.

Uwayezu Jean Fidele uyobora iyi kipe yagize ati" Muri uku kwezi Rayon Sports izashinga ikipe y'Abagore, izaba ari ikipe ikomeye ihatanira ibikombe haba imbere mu gihugu no hanze y'igihugu, ntabwo ari ibyo gusa kuko tugiye kongerera imbaraga n'ubushobozi irerero ryacu ku buryo rigira uruhare rukomeye mu iterambere ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ".

Ibi byatumye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru batekereza ku irushanwa rya CAF Super League rizakinwa umwaka utaha.

Irushanwa rya African Super League rizitabirwa n’amakipe y’intoranywa akomeye muri Afurika ndetse afite ibigwi iwayo no mu karere aherereyemo, akaba ariyo azitabira iri rushanwa rizashorwamo amafaranga menshi cyane ndetse n’ikipe izarikina ikazakuramo akayabo.

Bimwe mu bizagenderwaho hatoranywa amakipe azitabira CAF Super League harimo kuba ikipe ifite abafana benshi bigaragarira buri wese, kuba ifite ikipe y’ingimbi, kuba ifite irerero ryayo, kuba ifite ikipe y’Abagore ndetse n’ibindi gusa ibyo nibyo by’ibanze.

Mu bigenderwaho by’ibanze Rayon Sports itari ifite ni ikipe y’Abagore, kuyishinga byatumye benshi batekereza ko ishobora kuzatoranywa muri aka karere nk’ikipe y’igihangange izitabira irushanwa rya CAF Super League.

CAF yifuza ko iri rushanwa ryatangira rikinwa n’amakipe 24 agabanyije mu matsinda atatu.

Mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba, uretse Tanzania na DR Congo bazatanga ikipe izakina iri rushanwa, biratekerezwa ko mu Rwanda naho hazava ikipe yitabira CAF Super League.

Perezida wa CAF, Dr.Motsepe yavuze ko irushanwa rya African Super League rizatangira gukinwa mu kwezi kwa Munani (Kanama) 2023, ndetse rikazatangizwa ku mugaragaro tariki ya 10 Kanama 2023 igikorwa kizabera muri Tanzania.

Biteganyijwe ko mu mwaka utaha aribwo hazamenyekana amakipe 24 azitabira CAF Super League ku nshuro ya mbere.

Rayon Sports yaciye amarenga yo kuzakina CAF Super League umwaka utaha

Rayon Sports iri mu makipe ayoboye andi mu kugira abafana benshi mu karere





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maniragaba Zephilin 1 year ago
    Rayon yacu tuyirinyuma Kandi iyo witegereje Uko irimo yitwara kwisoko ryigura, ubirimo neza. Popo reyon reyon.





Inyarwanda BACKGROUND