RFL
Kigali

Amir Mbera wazamuye Jay Rwanda na Moses washinze Moshions yambitse impeta umukunzi we

Yanditswe na: Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye
Taliki:6/06/2022 2:00
1


Amir Mbera wahoze ari umuyobozi mukuru w’ikigo cyerekana imideli “Irebe Model Agency” cyazamuye abanyamideli banyuranye babaye ibyamamare nka Jay Rwanda wabaye Mister Africa, Moses Turahirwa washinze inzu ya Moshions ndetse n’abandi, yambitse impeta y’urudashira umukunzi we Gladys bamaze igihe mu munyenga w’urukundo.



Mu gisata cy’Ubuhanzi “Creative Industry”, izina Amir Mbera rimaze igihe mu bikorwa binyuranye birimo imideli, Sinema n’ibindi.

Gusa kuri ubu, ni umwe mu bari gutegura akaba n’umuhuzabikorwa wa Rwanda International Movie Awards, Irushanwa Mpuzamahanga rihemba abahanzi ba Sinema ku isi hose ritegurirwa rikanabera mu Rwanda kugeza ubu.

Mu kiganiro gito Inyarwanda yagiranye na Amir Mbera wabonaga ko adashaka kuvuga byinshi, yatubwiye ko yishimye cyane kubwo kubwirwa “Yego” n’umwali yihebeye witwa BINEN Gladys.

Aseka, yagize ati: “Kuri uyu munsi Amir ntakiri ingaragu, yamaze guhitamo uwo bazarushinga witwa BENIN Gladys. Yabimusabiye hejuru y’ifarasi ndetse avuga YES”.

Ibi byishimo bya Amir ubwo yambikaga impeta umukunzi we, byarushijeho ubwo igihe yamaraga kubwirwa “Yego” abari bari hafi aho bose nabo bahise baza kwihera ijisho ndetse batangira no gufotora Amir n’umukunzi we.

Abivugaho, Amir yagize ati: “Byari ibyishimo cyane, n’abazungu twahasanze bose badufotoye!”

Amakuru ahari ni uko nyuma yo kubwirwa “Yego”, Amir n’umukunzi we bahise bahitamo amatariki y’ubukwe bwabo buzaba mu minsi ine yikurikiranya, aho kujya mu Murenge bizaba tariki 7 Nyakanga, Gusaba no Gukwa bikazaba tariki 8 Nyakanga, Gusezerana imbere y’Imana no kwakira abatumiwe bikazaba tariki 9 Nyakanga naho Gutwikurura bikazaba tariki 10 Nyakanga 2022.

Gladys, umukunzi wa Amir akora ibijyanye no gutaka amazu no gutunganya ibikenerwa muri icyo gikorwa “Interior Design” aho yibanda cyane mu bikorwa mu biti “Wood craft and Designer”.

Amir we uretse kuba ari umwe mu bategura akaba n’umuhuzabikorwa wa Rwanda International Movie Awards, ni umwalimu muri Kaminuza ya “East African University” aho yigisha “Industrial Art and Design” ari nabyo akora mu buzima busanzwe (hanze yo kwigisha).

Amir kandi anafite ikiganiro cya Sinema cyitwa “Cinenation” kuri TV 10, aho atumiramo abantu banyuranye bari muri Sinema ndetse n’abagiye bagira uruhare mu kuyizamura.


Gladys ubwo yabonaga impeta bikamurenga



Nyuma yo kuvuga “Yego” Amir yahise amwambika impeta


Gladys mu byishimo byinshi yitegereza impeta umukunzi we amaze kumwambika


Gladys yahise yereka abari barimo kubafotora impeta yari amaze kwambikwa n’umukunzi we Amir


Bishimiye impeta



Binen Gladys, umukunzi wa Amir Mbera bateganya kubana akaramata

Gladys wabwiye Amir “Yego”

Amir aha yari yatumiye Hon. Depite Bamporiki mu kiganiro Cinenation kuri TV 10


Afite ubumenyi muri byinshi birimo n’imideli


Ubwo abategura Rwanda International Movie Awards baganiraga n’itangazamakuru. Amir ni uwo wambaye ishati y’ubururu, yegeranye na Jackson Mucyo, umuyobozi wa Rwanda International Movie Awards






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • niyoyita jean paul1 year ago
    Byiza cyane kuri Amir Mbera n'umuhanga cyane, muzi 2013 ahantu atoza nyiru missions .





Inyarwanda BACKGROUND