Nyuma y’imyaka 3 irenga Nipsey Hussle yitabye Imana, urubanza rurengwamo Eric Holder ushinjwa kumwica amurashe rwatangiye kuburanishwa mu mizi dore ko rwari rwaragiye rukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID19 no kwanga gusohoka muri mabuso kuregwa.
Urubanza rwa Eric Holder
ushinjwa kwica arashe Nipsey mu mwaka wa 2019 rwamaze gutangira kuburanishwa mu
mizi, mu kigo cy’ubutabera cya Clara Shortridge muri Los Angeles. Nk'uko
ikinyamakuru cya CBS News cyabitangaje byitezwe ko ruzashyirwaho akadomo bitarenze igihe kingana n’ukwezi.
Mu myaka igera kuri 3
ishize rwagiye rusubikwa inshuro zitari nkeya kubera ibibazo binyuranye birimo
na COVID-19 yatumye muri Mata 2020 rutaba ndetse no muri Gicurasi 2021 n’Ukuboza
2021 ubwo Eric Holder yangaga gusohoka muri mabuso.
Kuwa 31 Werurwe 2019 ni bwo Nipsey Hussle wiswe Airmiess Joseph Asghedom nibwo yarasiwe muri parikingi y’imodoka hafi y’ububiko n’iduka ry’imyenda ryari rye mu gace ka Crenshaw muri Los Angeles. Nipsey yitabye Imana afite imyaka 33.
Eric Holder ukurikiranwe n’ubutabera aramutse ahamijwe ibyaha yakatirwa igihano cyo gufungwa burundu.
Nipsey Hussle witabye Imana arashwe muri 2019
Eric Holder ahamwe n'icyaha yakatirwa igihano cya burundu
TANGA IGITECYEREZO