RFL
Kigali

Minisitiri Edouard Ngirente yari yamaze impungenge Abanyarwanda: Habuze iki gitumye Amavubi asembera?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:1/06/2022 17:52
0


Nk'uko intangazo ry'Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ribigaragaza, umukino Amavubi yari kwakiramo Senegal wabayemo ingurane ahubwo Senegal ni yo izakira u Rwanda.



Kuri uyu wa Kane u Rwanda ruratangira urugendo ruruganisha mu mikino y'igikombe cya Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire umwaka utaha. Ni urugendo batangirira muri Afurika y'Epfo aho bagomba guhura na Mozambique itemerewe kwakira imikino imbere mu gihugu kubera ikibazo cy'ibibuga.

Umukino wa kabiri u Rwanda ruzakira Senegal ndetse umukino byari biteganyijwe ko uzabera kuri Sitade ya Huye nk'uko abantu barebana n'iki gikorwa bari barabyemeje. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryashyize hanze itangazo rihindura amakuru yari ahari rivuga ko umukino wa Amavubi na Senegal wabayeho impinduka.

"FERWAFA iramenye abanyarwanda bose n'abakunzi b'umupira w'amaguru ko ikipe y'igihugu Amavubi izakina umukino wa mbere w'Amajonjora y'igikombe cya Afurika n'ikipe y'igihugu ya Mozambique muri Afurika y'Epfo ku itariki 2 Kamena 2022 naho umukino wa 2 n'ikipe y'igihugu ya Senegal ubere i Dakar muri Senegal tariki 7 Kamena uyu mwaka, nyuma y'imikoranire myiza n'ubwumvikane hagati ya FERWAFA na Federasiyo y'umupira w'amaguru muri Senegal u Rwanda ruzakira imikino itaha yo kwishyura kuri sitade mpuzamahanga ya Huye ntamukino ruzakirira hanze y'igihugu." Urwandiko rwari rugenewe abanyamakuru.

Nyuma yaho ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Senegal ryashyize hanze itangazo naryo rigaruka kuri uyu mukino.

"Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru muri Senegal riramenyesha abaturage ko umukino ubanza uzahuza u Rwanda na Senegal mu gushaka itike y'igikombe cya Afurika kizaba mu 2023, wagombaga kubera i Kigali birangiye uzabera kuri sitade ya Perezida Abdoulaye Wade yo muri Diamniadio tariki 7 Kamena saa 18:00 PM." Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru muri Senegal ryakomeje rivuga ko izi mpinduka ntacyo zizahindura ku mukino bagomba kwakiramo Benin tariki 4 uku kwezi.

Abanyarwanda icyizere cyari cyose

Iri tangazo rya FERWAFA ryaje umunyarwanda wese ukunda umupira w'amaguru ndetse ufite gahunda yo kureba uyu mukino, yaramaze kubyishyiramo ndetse imyiteguro y'urugendo rujya i Huye yari yaratangiye gutegurwa ku mpande zose. Iri tangazo rya FERWAFA ryaje haciyeho icyumweru n'igice Minisitiri w'Intebe mu Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yijeje abanyarwanda ko sitade Amavubi azakiriraho, igihe cy'umukino kizagera ihari.

Aha byari mu kiganiro n'itangazamakuru ubwo umunyamakuru Divin Uwayo ukorera RBA yabazaga Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente ku kibazo cy'ibibuga bitameze neza kandi Amavubi hari imikino Nyafurika agiye kwitabira. Minisitiri Ngirente yavuze ko Amavubi azajya kwakira imikino ikibazo cyarashakiwe igisubizo. Yagize ati "Ni byo hari ibipimo bya sitade byashyizweho mu 2021, Nako ibipimo byahozeho ariko nyuma haza amabwira agira ibyo asaba kugira ngo wakire imikino". 

Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yari yamaze abanyarwanda impungenge

"Natwe rero twatangiye kuzubahiriza kuko hari aho wasangaga hari akaburaho nk'urwambariro rw'abakinnyi, aho abakinnyi basohokera, hari utuntu twinshi twagombaga gukemura. Impungenge ngira ngo mare abanyarwanda na Divin Uwayo wakibajije ni uko ubu imikino tuzayakira, muri sitade nyinshi dufite hari zimwe turimo gukora ho imirimo yihutirwa cyane kugira ngo iyo tuyakire tutagombye kubikorera hanze y'u Rwanda".

" Tuzayakira rero nagira ngo izo mpungenge nzimare, noneho sitade zizaba zitaratunganywa zizagenda zitunganywa buhoro buhoro ariko tuzaba twamaze gutunganya sitade isaba kwakira iyo mikino."

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa ubwo yari ayoboye itsinda ry'abari bagiye gusura imirimo yo kuvugurura sitade ya Huye 

Iyo wumvise iki gisubizo cya Minisitiri w'Intebe, wumva ko gikubiyemo icyizere ijana ku ijana ko u tariki 7 Kamena 2022 Amavubi yari kuba ari mu Rwanda yakira Senegal

Ese sitade yari yatoranyijwe ngo isanwe vuba vuba ni iyihe?

Tariki 23 Mata ni bwo Akarere ka Huye kasohoye itangazo rifunga sitade mpuzamahanga ya Huye bavuga ko igiye kuvugururwa. Bucyeye bwaho imirimo yo kuvugurura iyi sitade yahise itangira ndetse abakozi bakora amanywa n'ijoro. Nka sitade yagombaga gukorerwa amavugururwa adakabije, abanyarwanda benshi bahise bemeza ko iyi sitade ari yo izakira umukino w'u Rwanda na Senegal ndetse FERWAFA nyuma nayo yerekana ko uyu mukino ariho uzabera ku isaha ya saa 21:00  z'ijoro.

Ni iki gitumye Amavubi asembera ?

Amakuru atukura i Huye avuga ko akazi ko gusana sitade kageze aho gasumba iminsi yari isigaye ari yo mpamvu u Rwanda rwashatse igisubizo mu bundi buryo. Sidate ya Huye yari yasabwe kuvugurura, urwambariro, aho abakinnyi banyura basohoka, aho abafana baparika imodoka, ikibuga, aho abanyamakuru bakorera akazi ndetse no gushira intebe aho abafana bicara.

Imirimo yo kuvugurura sitade ubwo yari itangiye

Umwe mu bari  kubaka muri iyi sitade utashatse kwivuga amazina yabwiye InyaRwanda.com ko imirimo hafi ya yose yari yarangiye ahubwo havutse ikibazo cy'intebe. Yagize ati "Urwambariro rwarakozwe neza, aho abakinnyi banyura haratunganijwe ndetse twasize n'amarangi. Ikibuga cyarahinduwe, parikingi iri ahahoze gare nayo yararangiye, gusa icyari gisigaye ni ugutera intebe muri sitade aho abafana bicara ari na byo navuga ko byabaye intandaro."

Imirimo yo kuvugurura sitade aha yari igeze mo hagati

Ntagihindutse u Rwanda rwazakoresha sitade ya Huye muri Nzeri uyu mwaka ubwo Amavubi azaba yakira Benin ku munsi wa 4 w'Amajonjora. Ikindi wamenya ni uko u Rwanda rugiye gukinira imikino 3 yikurikiranya hanze y'igihugu, ariko nanone narwo (Amavubi) rukazakira imikino 3 ya nyuma mu rugo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND