RFL
Kigali

Ibintu 5 wamenya kuri Natasha Bassett, umukunzi mushya w'umuherwe Elon Musk umurusha imyaka 21

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:31/05/2022 11:04
0


Natasha Bassett umukunzi mushya w'umuherwe Elon Musk umurusha imyaka 21, bari no kurira ubuzima mu Bufaransa, ni umukinnyi wa filime uri mu bahagaze neza muri cinema yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Twaguteguriye ibintu bitanu wamumenyaho.



Natasha Bassett by'umwihariko ni umwe mu byamamarekazi bidasanzwe bivugwa cyane kubera ko akunze kuterekana ubuzima bwe bwihariye, gusa muri iyi minsi yongeye kuvugwa mu itangazamakuru cyane nyuma yaho agaragaye aryohewe n'ubuzima mu Bufaransa hamwe n'umukunzi we Elon Musk umuherwe wa mbere ku isi utunze asaga Miliyoni 218 z'amadolari.

Kuri ubu hakomeje kwibazwa ibibazo binyuranye kuri Natasha Bassett wigaruriye umutima w'umuherwe Elon Musk bamaranye amezi 4 bakundana dore ko byamenyekanye ko bari mu munyenga w'urukuno mu kwezi kwa Gashyantare. INYARWANDA yifashishije imbuga zinyuranye zandika ku buzima bw'ibyamamare, yaguteguriye ibintu 5 by'ingenzi wamenya kuri Natasha Bassett umukunzi mushya wa Elon Musk.

Ibintu 4 wamenya kuri Natasha Bassett uri kurya ubuzima mu Bufaransa hamwe n'umuherwe Elon Musk umurusha imyaka 21 dore ko Natasha afite imyaka 29 mugihe Elon Musk afite imyaka 50 y'amavuko:

1.Natasha Bassett ni umukinnyi wa filime wamamaye cyane mu mwaka wa 2017 ubwo yakinaga filime ishingiye ku buzima bw'umuhanzikazi Britney Spears. Iyi filime yagize Natasha umusitari yitwa 'Britney Ever After'.

Natasha Bassett yakinnye filime ivuga ku buzima bwa Britney Spears

2.Natasha Bassett kuri ubu ari gukina filime itegerejwe n'abenshi yitwa 'Elvis' izagaruka ku mateka y'ikirangirire mu muziki Elvis Presley ufatwa nk'umwami w'ijyana ya Rock n Roll. Natasha Bassett akazaba akina ari Dixie Locke umukobwa wakanyujijeho mu rukundo na Elvis Presley.

3.Natasha Bassett nubwo akorera umwuga we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho atuye ariko akomoka mu gihugu cya Australia ari naho umuryango we utuye. Yaje kuba muri New York afite imyaka 14 y'amavuko aje kwiga ibijyanye no gukina filime.

4.Natasha Basset akunda siporo zo kurira imisozi (Hiking) nk'uko akunze kubigaragaza ku mbuga nkoranyambaga. Amafoto menshi ashyira kuri Instagram ye ni amugaragaza yagiye gukorera siporo mu misozi bizwi ku izina rya 'Hiking' mu ndimi z'amahanga. Natasha Bassett kandi azwiho gukunda imbwa cyane.

Natasha Bassett akunda imbwa cyane

5.Natasha Bassett uri mu munyenga w'urukundo n'umuherwe wa mbere ku isi Elon Musk, nawe atunze agatubutse yakuye mu gukina filime. Kugeza ubu Natasha afite umutungo wa Miliyoni 3 z'amadolari nk'uko byatangajwe na Forbes izwiho kugenzura imitungo y'ibyamamare.

Ibi ni byo bintu 5 wamenya kuri Natasha Bassett umukinnyi wa filime w'uburanga uri mu rukundo n'umuherwe Elon Musk bari no kurya ubuzima mu gace ka St.Tropez mu Majyepfo y'u Bufaransa.

Natasha Bassett aryohewe n'ubuzima mu Bufaransa hamwe n'umuherwe Elon Musk.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND