Sebutege Ange uyobora akarere ka Huye yasabya abana bagiye mu mikino y’igikombe cy’isi cyateguwe na PSG kuzahesha ishema igihugu, ndetse bakazarangwa n’ikinyabupfura hamwe n’ababyeyi bazabaherekeza abasaba kuzita ku buzima bw’abana bwa buri munsi.
Kuva
tariki 20 Gicurasi, mu Bufaransa hazatangira imikino y’igikombe cy’Isi mu mupira
w’amaguru, imikino itegurwa n’ikipe ya PSG aho ihuriza hamwe amarerero yose iyi
kipe ifite mu bice bitandukanye by’Isi. Iki gikombe cyitabirwa n’ibyiciro
bitandukanye, abatarengeje imyaka 11,13 na 15 mu bahungu n’abakobwa.
Kuri
iyi nshuro u Rwanda narwo ruzitabira iyi mikino nyuma y’aho umwaka ushize PSG
ifunguye ishuri ryayo hano mu Rwanda, ribarizwa mu karere ka Huye. U Rwanda
ruzahagararirwa n’abahungu batarengeje imyaka 11 ndetse n’imyaka 13. Mu ijoro
ryo kuri uyu wa gatatu mbere y’uko aba bana bahaguruka, umuyobozi w’akarere ka
Huye Sebutege Ange yagiranye ikiganiro n’abana, ababyeyi n’abatoza bazaherekeza
aba bana.
Ange
yabasabye ko bazahesha ishema u Rwanda nk’uko bisanzwe bikorwa. Yagize ati” bana
bacu rero ndagira ngo mbabwire ko mugiye guhagararira igihugu, iyo umuntu agiye
guhagararira igihugu akora ibishoboka byose akagihesha ishema. Hari ibibera mu
kibuga ndetse no hanze yacyo. abenshi ni ubwa mbere mugiye kujya mu mahanga
cyangwa se bwa kabiri, ariko ndagira ngo mbabwire ko mugiye igihugu kibizi kandi
mugiye ubuyobozi bubahaye ubutumwa, ndetse buzabashyigikira kugira ngo muzabashe
guhesha ishema igihugu”.
Izi mpanuro abana bazihawe mu masaha y'umugoroba ubwo bari bashoje imyitozo
Meya
kandi yasabye ababyeyi baherekeje abana ko bazabafasha gutanga umusaruro.
"ubusanzwe tuzi ko abakinnyi bijyana ariko mwe kubera imyaka, twabahaye
ababyeyi ngo babaherekeze. Babyeyi namwe mugiye muhagarariye igihugu, n’ubwo
mutazakina ariko murasabwa gukurikirana ubuzima bwabo mukabaha morare. Aba bana
mubahawe n'igihugu, nta mubyeyi ugiye ahagarariye umwana ahubwo ahagarariye
igihugu. Igihugu cyibahaye aba bana mugomba kubagarura bafite intsinzi ndetse
n'ubuzima buzima.
Biteganyijwe ko aba bana bahaguruka i Huye kuri uyu wa kane saa 11:00 am bakagera I Kigali ikigoroba, ubundi bakitegura urugendo ruberekeza mu Bufaransa. Iyi mikino izitabirwa n’ibihugu bisaga 12, izasozwa tariki 24 ubundi abana batemberezwe ibice bitandukanye bigize Parc des Princes, ari naho iri rushanwa rizabera.
Sebutege Ange yasabye abana kuzahesha ishema igihugu ndetse abwira ababyeyi bazaherekeza aba bana kubaba hafi
Umwaka ushize nibwo PSG yafunguye ishuri ryayo hano mu Rwanda
Ibibuga abana bazakiniraho
TANGA IGITECYEREZO