Nyuma yo guhanantuka kw’ifaranga ry’Uburusiya ubu rikaba ryamaze kongera gusubirana agaciro ryahoranye, bamwe mu bahanga mu by’ubukungu bavuga ko n’ubwo ifaranga ry’Uburusiya ryisubije ikuzo hakiri impungenge z’uko ubukungu budashobora kuzasubira aho bwari buri mbere y’uko iki gihugu gitangiza intambara kuri Ukraine.
Uburusiya
bwatanze ingwate z’amafaranga hifashishijwe igenzura ry’imari ndetse n’inyungu
ziri hejuru, bituma muri uyu mwaka bwinjiza amafaranga menshi kugeza ubu. Iyi
ngingo iri muzituma hatangazwa ko hakiri kare cyane kuwashaka kuvuga ko
ubukungu bw’Uburusiya bwasubiye inyuma cyane.
Ubukungu bw’igihugu bugomba gusuzumwa
bute?
Nk’uko
tubikesha Anadolu Agency, Ku bijyanye n'Uburusiya ibintu biracyagoranye cyane
kubera ko ari igihugu kiri mu ntambara ndetse n'ubukungu bwacyo buri mu
gihirahiro, ibi bijyana n'izamuka ry'ifaranga rikabije ndetse no kugabanuka
k'ubukungu bikabije bitewe ahanini n'ibihano biremereye byafashwe n'ibihugu
by'iburengerazuba.
Iki ni igihugu
cyahuye n’ibihano byashyizweho n’ibihugu byo mu burengerazuba kuva mu mwaka wa
2014, igihe cyafataga mu buryo butemewe igice cya Ukraine cyitwa Crimée, kandi
kuri iyi nshuro bigaragara ko cyiteguye guhangana n’ihungabana ry’ubukungu
ryatangiye ku kigero cyo hejuru kuruta uko byari bimeze mu myaka umunani
ishize.
By'umwihariko,
ifaranga ry’Uburusiya rizwi nka ruble ryatunguye abatuye isi nyuma yo kuva mu
bihano ryari ryafatiwe n’ibihugu by’iburengerazuba, byafatiye ku gipimo cya 150
ku madorari y'Abanyamerika mu ntangiriro za Werurwe. Magingo aya, muri Gicurasi hagati, ryiyongereye rigera kuri 61.25, iri ni izamuka ku kigero cyo
hejuru cyane mu mezi 28 ashize.
Bamwe
batekereza ko uku kwihagararaho kw’ifaranga ryabo ari ikimenyetso cyo guhangana
n’ubukungu, ariko abahanga mu bukungu bazwi cyane batangaza ko ibintu bitameze
neza nk’uko bigaragara.
Nta buryo bwo kuvuga ubukungu bw’u
Burusiya
Serge
Guriev, impuguke mu by'ubukungu mu Burusiya akaba n'umwarimu muri Science Po i Paris, avuga ko ubwoba bwari bwinshi kubirebana n’amafaranga bwagabanutse rwose, ariko
ntibisobanuye ko ubukungu bw’u Burusiya bugenda neza.
Inzobere mu bukungu Guriev
Iyi nzobere
ikomeza ivuga ko ubu atari uburyo bwo kuvuga ko ubukungu bw'Uburusiya buhagaze
neza. Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’ikigo cya Anadolu, Guriev yavuze ko
ibiteganijwe gukorwa mu bukungu bw’Uburusiya bidatanga icyizere na gato, avuga
ko ibiteganijwe muri Banki Nkuru y’Uburusiya mu 2022 byerekana ko ubukungu
bwifashe nabi ku gipimo kiri hagati 8% kugeza 10%.
Ibi
bigaragaza ko mbere y’intambara hari hiyongereyeho 3%, amakuru aheruka
gutangazwa yerekana ko ingengo y’imari imbere mu gihugu iri hasi ku kigero kiri
kuri 12% byaba byarahindutse mu mwaka wa
2022 nk'uko byavuzwe n’umunyeshuri w’inararibonye, akaba n’umuyobozi mu ishuri
ry’ubukungu i Moscow kugeza muri 2013.
Ihungabana ry’ubukungu mu myaka 30
ishize.
Nk’uko
Guriev akomeza abitangaza, uyu mwaka ugiye kuba ingorabahizi ku bukungu
bw'Uburusiya bitewe n'uko imiryango mpuzamahanga iteganya ko ibipimo biri
hagati ya 8% kugeza 11% bizagabanuka.
Imibare
igaragaza ko uku gusenyuka kwatangiye. Urugero rutangwa, inganda zose zikora
ibinyabiziga zahagaze, nk'uko Guriev yabisobanuye avuga ko nta modoka nshya
(0km nk’uko tubivuga) baherutse gusohora, kubera ko ibice bitumizwa mu mahanga
byifashishwaga mu kuzikora ntabyo. Yavuze ko n’ubwo ibice bitumizwa mu Bushinwa
bishobora kugabanya ibi, ibihe bigoye byo biritezwe ku urwego imodoka
z’Uburusiya ruriho.
Ibi akaba
ari ko bimeze kandi no ku ndege. Ni nako bimeze no ku bicuruzwa byose bikomoka
mu nganda zikoresha ibitumizwa hanze y’Uburusiya (semi-conductor). Hariho
ibintu bimwe na bimwe bikiri mu bubiko, bityo bigahita byinjiza amafaranga
ariko nta mibare igaragaza ko mu gihembwe gikurikira bizaba bigihari.
Ifaranga rikoreshwa mu burusiya (Ruble)
Kugaruka kwa
Ruble 'ntabwo ari ikimenyetso cy’imbaraga, ahubwo ni intege nke, ku kuntu ruble
yagarutse ku rwego rw’intambara mbere y’intambara, yavuze ko forumire yabyo yari
yoroshye cyane.
"Kubera
ko inganda z'Uburusiya zaciwe mu bukungu bw'isi kandi ntizishobora gutumiza mu
Burengerazuba - ikintu cyose usibye ibicuruzwa bivura imiti, ahanini -
Uburusiya ntibukeneye amadorari".
Yasobanuye
ko rero amafaranga yo ahari cyane kuri konti bityo akabyishimira, ariko ko ibyo
ari ingaruka z’ubukungu zisanzwe ziba iyo hafashwe ibihano ku bicuruzwa
by’amahanga.
Kandi ibi
ntabwo ari ikimenyetso cy’imbaraga z’ubukungu. Ati: "Ahubwo ni ikimenyetso cy'intege
nke ariko mu bihe bisanzwe, ifaranga riba irikomeye iyo ryerekana imbaraga mu
guhangana n'ubukungu.”
Barry
Eichengreen impuguke mu by'ubukungu muri kaminuza ya Californiya, Berkeley,
avuga ku magambo ya Guriev yavuze ko ari ngombwa gutandukanya ihangana ku
birebana n’ivunjisha no guhangana ku birebana n’ubukungu.
IMF
igaragaza ko ubukungu bw’Uburusiya bwagabanutseho hejuru ya 8% muri uyu mwaka,
bikaba biri hasi cyane ugereranyije n’uko byari biteganijwe kuko intambara
izazamukaho 3%, agakomeza avuga ko ibi byari gutuma habaho ihungabana rikomeye.
Igipimo cy’ivunjisha
gishyigikirwa n’igenzura rikomeye rikorwa ku mari. Ku ikubitiro, ivunjisha
ryaragabanutse, bitewe no guhaguruka kw'imari shingiro. Igenzura ry'ivunjisha
hamwe n'ibindi bikoresho bibujijwe kwinjira mu gihugu birinda ibi gukomeza
kuzamuka. Eichengreen yavuze ko hagati aho, Banki nkuru ishobora gushyigikira
igipimo cy’ivunjisha hifashishijwe amadolari n’amayero yabonetse binyuze mu
kohereza ingufu mu mahanga. Kubwibyo, kugarura kw’amadorari n’amayero.
Yakomeje
avuga ko nta kimenyetso cyerekana ko ubukungu bwifashe nabi mu gihugu
cy’Uburusiya, bitewe n’uko ifaranga riteganijwe kugera kuri 20%, nibigenda
gutyo nibwo hazabaho ihungabana rikomeye mu mibereho.
Umwanditsi: Iradukunda Olivier
TANGA IGITECYEREZO